Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Museveni Yategetse Ko Abapolisi Bo Mu Muhanda Bahabwa Imbunda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Museveni Yategetse Ko Abapolisi Bo Mu Muhanda Bahabwa Imbunda

Last updated: 08 June 2021 1:01 pm
Share
SHARE

Perezida Yoweri Museveni yategetse ko abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahabwa imbunda, nyuma y’uko Gen Katumba Wamala aheruka kuraswa n’abantu bagendaga kuri moto, umupolisi ntabashe kubahagarika.

Gen Katumba wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda aheruka kuraswa n’abantu bitwaje intwaro, umukobwa we n’umushoferi bahasiga ubuzima, we arakomereka.

Museveni yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko nyuma y’iraswa rya Gen Katumba hari abakomeje gutangaza ko niba jenerali w’inyenyeri enye araswa, bivuze ko abantu basanzwe bari mu mazi abira ku buryo bashobora no guhunga.

Yavuze ko Gen Wamala hari ikosa yakoze ubwo yagendaga mu modoka adafite indi imuherekeje, yari gutuma abamurasheho bibagora.

Gusa ngo sicyo kibazo cyonyine, kuko abagabye kiriya gitero baciye mu rihumye umutekano w’igihugu wari umaze igihe umeze neza.

Yakomeje ati “Urugero nk’aba bantu bagabye igitero kuri Katumba bahuye n’umupolisi wo mu muhanda nta mbunda afite, agerageza kubahagarika baramusuzugura baragenda. Murabona ko barimo gukoresha amahoro dufite bagakora ibyaha.”

Ni ibintu yavuze ko bigomba guhita bihinduka.

Ati “Ubu polisi yo mu muhanda igiye guhabwa imbunda, ntabwo uzongera kuza ngo unyure kuri polisi yo mu muhanda nk’uko babikoze, ubu bazajya baba bafite imbunda cyangwa bari kumwe n’abantu bafite imbunda, nugerageza kugenda bakurase.”

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda Maj Gen Paul Lokech yavuze ko bakomeje gukoresha imbaraga zose, kugira ngo abagabye kiriya gitero bafatwe.

Yavuze ko umutekano wari umaze iminsi warakajijwe cyane mu gihe cy’amatora, nyuma yayo habaho kudohoka ari nabyo byahaye icyuho abarashe Gen Katumba.

Gen Lokech yavuze ko hari ibintu byinshi bagiye guhita bakosora mu bijyanye n’umutekano.

Ati “Nk’urugero, abagabye kiriya gitero bamaze iminota igera kuri 55 mu gace ka Kisaasi–Kulambiro–Bukoto nyuma yacyo. Gukurikirana neza byari gutuma kiriya gitero kitabaho cyangwa se abakigabye bagakomwa mu nkokora.”

Nta n’umwe urafatwa mu bantu bane bagaragaye ku mashusho bari kuri moto bikekwa ko ari bo barashe Gen Katumba, umukobwa we n’umushoferi.

TAGGED:featuredGen Katumba WamalaPolisi ya UgandaYoweri Kaguta Museveni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Basakuze, Ariko Ni Umufungwa Nk’Abandi – RCS Yasubije Umuryango Wa Rusesabagina
Next Article Mu Batwa 6000 Ba Uganda, Umwe Niwe Waminuje
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?