Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Museveni Yitarukije Ibibazo Ku Cyazambije Umubano Wa Uganda n’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Museveni Yitarukije Ibibazo Ku Cyazambije Umubano Wa Uganda n’u Rwanda

admin
Last updated: 09 September 2021 11:12 am
admin
Share
SHARE

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yanze kwerura ku bibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda, mu gihe rwakomeje kugaragaza ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda ku buryo hari na bamwe bahaburiye ubuzima.

Kuri uyu wa Gatatu Museveni yagiranye ikiganiro na France 24, aho yabajijwe ku ngingo nyinshi zirimo umubano n’u Rwanda.

Umunyamakuru yabanje kumubaza ku biganiro bimaze igihe bihuza u Rwanda na Uganda bigamije gushakira umuti ibibazo biri mu mubano wabyo, niba hari icyizere ko umupaka ubihuza uzafungurwa mu gihe cya vuba.

Museveni yasubije ati “Genda ubaze uwafunze umupaka, ntabwo ari njye wafunze umupaka.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yongeyeho ati “Twagiranye ibiganiro mu gihe kinini gishize ku buhuza bwa Angola, mu myaka ishize, ntabwo nigeze mbona umupaka ufungurwa.”

Muri icyo kiganiro, Museveni yaje no kubazwa ku cyazamuye ubwumvikane buke hagati ye na Perezida Paul Kagame, ku buryo ibibazo mu mubano byageze kuri uru rwego.

Yasubije umunyamakuru ati “Ntabwo nshaka kubyinjiramo kubera ko Kagame ntabwo ari hano, ntabwo uri urukiko, rero ntabwo ngiye kumvikanisha uruhande rwanjye kuri wowe ku bireba Kagame.”

Yanabajijwe ku bijyanye no kuba u Rwanda ruheruka gushinjwa gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu kuneka rizwi nka Pegasus, ryakozwe n’ikigo NSO Group cyo muri Israel.

Mu bantu byavuzwe ko u Rwanda rwakoresheje ubwo buryo mu kuneka harimo Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa n’abayobozi bo muri Uganda barimo Ruhakana Rugunda wahoze ari Minisitiri w’Intebe, Sam Kutesa wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’abandi.

- Advertisement -

Museveni yavuze ko yabyumvise, ariko ko atigeze abikurikirana.

Yabajijwe niba ahangayikishijwe no kuba u Rwanda rwaba rwumviriza abayobozi bakuru muri Guverinoma ye.

Ati “Byaba ari ugutakaza igihe, kubera iki?”

Umunyamakuru yahise avuga ko wenda byakorwa bakeneye kumenya amabanga yabo.

Museveni ati “Ari amabanga ntabwo mwabimenya kubera ko amabanga ari mu mutwe wanjye, ntabwo aba kuri mikoro.”

Perezida Kagame aheruka kuvuga ko u Rwanda rudafite iryo koranabuhanga, ko ahubwo abarushinja u Rwanda kurikoresha bazajya kubibariza mu kigo kiritanga.

Ahubwo ngo bashaka guteza ibibazo hagati y’u Rwanda n’amahanga.

Dr. Biruta Yahuje Pegasus n’Umugambi Wo Guteranya U Rwanda n’Amahanga

 

U Rwanda rwo ntiruhishira aho ruhagaze

Mu kiganiro yagiranye na RBA ku cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu mibanire myiza n’abaturanyi.

Kugeza ubu ngo umubano umeze neza kuri Tanzania na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hakaba hari ubushake ku ruhande rw’u Burundi ngo umere neza.

Yakomeje ati “Ikibazo cya Uganda n’u Rwanda ni ikibazo kitoroshye kuko iyo urebye uko Abanyarwanda bafatwa muri Uganda n’uko Abanya-Uganda bafatwa mu Rwanda, nta munya-Uganda ugira ikibazo mu Rwanda, ariko hafi Abanyarwanda bose, usibye  ko n’abantu basigaye batinya kujyayo, abari yo cyangwa abajyayo bagenda bikandagira kandi hari benshi bamaze no kubizira ahubwo.”

Yavuze ko atumva impamvu ibintu bimeze bityo, ndetse “no kugira ngo tubone uko tubikemura biracyagoye.”

Mu bibazo byazambije umubano, yakomoje ku cy’abantu binjira mu mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, harimo nk’abari mu nkiko bemera ko “banyuze muri Uganda cyangwa bafashijwe na Uganda.”

Hari n’abandi bari muri iyo mitwe bakorera nko muri Afurika y’Epfo, amakuru agaragaza ko bakorera muri Uganda “ibigamije mu gihe kizaza, kugirira nabi u Rwanda.”

Nyamara ngo ugasanga Uganda ihora yijunditse u Rwanda, kugeza ubwo iri mu mushinga wo kubaka umuhanda uzagera mu Burundi unyuze muri Tanzania, hagamijwe “kugira ngo u Rwanda mbese baruce iruhande, barutere ibibazo.”

Yakomeje ati “Muri Uganda ariko hari n’abanya-Uganda bafite inkomoko yo mu Rwanda, abo nabo bitewe n’uko ibitekerezo byabo bimeze mu buryo bwa Politiki, bazahitamo kubita ko batarikiri abanya-Uganda, ko batakiri Abanyarwanda, kandi ngo ubwo bagomba kuba bari aho cyangwa batekereza batyo kubera ko u Rwanda rwabatumye.”

Perezida Kagame yavuze ko bisa n’ibitagabanyuka, bigasa n’aho ari umurongo wa politiki watanzwe ko ariko bigomba kugenda.

Yavuze ko byatumye Abanyarwanda batangira gusabwa kutajya muri Uganda, ati “ngira ngo ni naho haje kuvamo igice kimwe cy’umupaka cyaje gufunga.”

Icyo gihe ngo abantu bamwandikiraga ari benshi bamutabaza, barimo abanyeshuri, abikoreraga ubucuruzi butoya, utubari, amaduka n’abandi bagiye bafatwa bagafungwa, bakazabajugunya hakurya y’umupaka ibintu byabo bigasigara.

Yavuze ko yasabye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka kujya zishyira abo bantu bose ku rutonde, ku buryo bamaze kuba ibihumbi.

Ati “Bakavana umuntu mu bintu bye yari atunze, ari umwe, bakamufata, ibintu bakabisigarana muri Uganda. Twagiye tubiganira tukabibwira abayobozi b’abanya-Uganda, rimwe bakatubwira ngo ibyo ntabwo biriho, cyangwa ntibabizi, cyangwa ngo ababikoze bazakurikiranwa, bigahora biri aho ngaho hagati, imyaka irashize ga ntabwo ari mikeya.”

Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje ko nta munya-Uganda ugomba kugirirwa nabi “kubera ko igihugu cyabo cyatugiriye nabi cyangwa cyagiriye nabi Abanyarwanda”, ndetse rwubaka ubushobozi bwo kwirinda ko ingaruka z’ibyo bibazo zaba nyinshi.

Yakomeje ati “Icya gatatu ni ugukomeza kubwira ababikora, tubabaza tuti ’ariko ibi ni iki, murabikorera iki, dushakisha uko wenda amaherezo bizarangira.”

Gusa ngo irangira ryabyo rizaturuka ku gihugu cya Uganda, ariko hagati aho Abanyarwanda baje gusabwa kwirinda kujya muri Uganda.

Ati “Igihugu bakwamburiyemo cyangwa bagukubitiyemo cyangwa bagize bate, ni ikindi gihugu gifite uko kiyoborwa, gifite abayobozi bacyo, gifite ba nyiracyo, njye nta bushobozi mfite kuri icyo gihugu. Inama nakugira ya mbere ni ukuvuga ngo ariko ubundi ni ngombwa ko ujyayo? Waretse kujyayo?”

“Ariko nabyo nubwo mbivuga ntyo ni ugushoberwa, ni amaburakindi, kuko kubwira umuntu ngo wijya hakurya hariya, kuko bamwe bafite yo abavandimwe, amateka yacu afite ukuntu ateye, ngira ngo ni nayo atabyoroshya, hari abantu bafite igice cy’umuryango ugasanga kiri hano, ikindi gice cy’umuryango kiri hakurya muri Uganda, kubera ko ni amateka, maremare kandi.”

Yavuze ko impande zombi zizakomeza kuganira, u Rwanda rukabwira abanya-Uganda “ko bari bakwiye koroshya kubera ko nta mpamvu yo kugirira nabi Abanyarwanda.”

TAGGED:featuredPaul KagameUgandaYoweri Kaguta Museveni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guinée Yahawe Akato
Next Article U Rwanda Ruraharanira Kugwiza Umusaruro Mu Buhinzi – Min Mukeshimana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?