Mushiki wa Perezida Kim Jong Un witwa Kim Yo Jong yanenze cyane Amerika Koreya y’Epfo kubera gukomeza imyitozo yabo ya gisirikare ihuriweho mu gihe isi iri mu bihe by’umutekano muke.
Yanaburiye ko igikorwa cyose cyashyira mu kaga umutekano wa Koreya ya Ruguru cyagira ingaruka zikomeye cyane.
Ibi Kim Yo Jong yabivuze ku wa Kabiri, nyuma y’umunsi umwe ibihugu byombi bitangiye imyitozo ya gisirikare imara iminsi 11 yitwa Freedom Shield, yitabiriwe n’ibihumbi by’abasirikare.
Iyi myitozo ibaye mu gihe Amerika iri mu ntambara irushaho gukomera mu Burasirazuba bwo Hagati.
Nubwo atavuze mu buryo butaziguye intambara iri hagati ya Irani n’ibindi bihugu, Kim yavuze ko imyitozo ya Amerika na Koreya y’Epfo ishobora guhungabanya umutekano w’Akarere Koreya zombi ziherereyemo mu gihe imiterere y’umutekano ku isi iri gusenyuka vuba.
Ni ibihe isi irimo kandi biteje inkeke kuko hari henshi ku isi hari inntambara za hato na hato, utamenya igihe zizarangirira.
Imyitozo ya Freedom Shield ni imwe mu myitozo ibiri ikorwa buri mwaka n’ingabo za Amerika na Koreya y’Epfo.
Ahanini iba ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa mu kwigana uko intambara zishobora kugenda, hagamijwe kugerageza ubushobozi bw’ingabo z’ibihugu byombi mu gukorera hamwe mu gihe cy’intambara.
Nk’uko bisanzwe, iyi myitozo iherekezwa n’indi myitozo Ibera ku butaka no mu kirere yo bita Warrior Shield.
Kim Yo Jong yanavuze kuri gahunda ya Koreya ya Ruguru yo gukomeza guteza imbere intwaro za kirimbuzi, avuga ko igihugu cye kizakomeza kongera imbaraga zacyo za gisirikare kugira ngo gishobore guhangana n’ibyo gifata nk’iterabwoba rituruka hanze.
Yongeyeho ko bazakomeza kwereka abanzi babo ko ubushobozi bwa Koreya ya ruguru bwo kuburizamo intambara bukomeye kandi bwagera kuri byinshi.
Kuva kera, Koreya ya ruguru yanenze imyitozo ya gisirikare ya Amerika na Koreya y’Epfo, ikemeza ko igamije kuzayitera byatinda byatebuka.
Kenshi na kenshi, Pyongyang iyifata nk’impamvu yo kongera ibikorwa bya gisirikare cyangwa kugerageza intwaro nshya.
Icyakora, Amerika na Koreya y’Epfo bavuga ko iyo myitozo igamije kwirinda no kurinda umutekano gusa ibi bihugu bibona ko bihuriyeho.
Mu cyumweru gishize, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Koreya ya Ruguru yanavuze ko ibitero byagabwe kuri Irani na Amerika hamwe na Israel ari igikorwa cy’ubugizi bwa nabi, kidakurikije amategeko mpuzamahanga, bavuga ko cyakozwe kitwikiriye amahoro.
Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi hagati ya Pyongyang, Washington na Seoul bimaze imyaka byinshi byarahagaze, Kim Jong Un, Perezida wa Koreya ya Ruguru arushaho kubaka politiki ye y’ububanyi n’amahanga ashingiye ku gitekerezo cy’uko isi iri kwinjira mu “Ntambara y’Ubutita nshya”.
Ni intambara igaragara kuko hari ukwihuza kw’ibihugu birimo iyi Koreya ikorana n’Uburusiya n’Ubushinwa mu gihe ku rundi ruhande, hari imikoranire ya Amerika n’ibindi bihugu biyiyumvamo.
Koreya ya Ruguru na Irani biri, mu bihugu bike byashyigikiye igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine, cyatangijwe na Perezida Vladimir Putin hari muri Gashyantare, 2022.
Ibi bihugu byombi byanashinjwe gutanga ibikoresho bya gisirikare bifasha Uburusiya muri iyo ntambara.

