Emmanuel Karamba uyobora IBUKA mu Murenge wa Remera muri Gasabo yabwiye abari baje mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi barimo n’Abapadiri n’Ababikira babaga muri Centre Christus ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakuze bifuza kuzatanga ubuhamya bw’ibyababayeho kugira ngo ‘batazasaza batavuze.’
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Remera avuga ko kuba hashize imyaka 28 ihagaritswe, ubu hari abantu bakuze bari gusaza kandi bumva ko bazaba basize umurage mubi nibasaza batavuze kuko bafite byinshi baciyemo.
Hari abarokotse Jenoside mu mwaka wa 1994 bari bakuze bagejeje imyaka y’ubukure k’uburyo mu myaka 28 ishize ubu bamaze gusaza.
Perezida wa IBUKA yavuze ko abantu nk’abo muri iki gihe bumva ko bagomba kuzagira icyo bavuga ntibarisazane.
Ati: “ Muri iki gihe abarokotse Jenoside bari bakuze ubu bari gusaza kandi bashaka ko batazasaza batagize icyo bavuga.”
Ku rundi ruhande ariko, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Murenge wa Remera babayeho neza ariko ko hari abandi bacyeneye uwabasura, abahumuriza.
Emmanuel Karamba yashimiye abasirikare bahoze ari ab’Inkotanyi kuko barokoye Abatutsi iyo bataba bo kubona Umututsi warokotse byari bugorane.
Yasabye urubyiruko kwibuka ko ari bo ba nyirigihugu.
Ati: “ Ubu nimwe igihugu gihanze amaso. Ingabo zahagaritse Jenoside zabahaye urugero, mugomba gutera ikirenge mu cyabo mukubaka iki gihugu.”
Yabasabye kwamagana ingengabitekerezo z’ababyeyi babigishiriza ibibi mu ndaro n’ahandi.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Umwari Pauline yavuze ko Akarere ayobora kazakomeza kwita ku barokotse Jenoside uko amikoro azagenda aboneka ariko ngo bikorwa bahereye ku bacyeneye ubufasha kurusha abandi.
Uwari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Madamu Martine Urujeni yavuze ko abakoze Jenoside batashizwe kuko ngo n’ikimenyimenyi bakomeza kuyihakana aho bari hose.
Nawe yavuze ko abakiri bato nibatamenya igihugu cyabo, ngo bacye bakurikira, ngo bamenye ukuri babashe kuyasigasira, ibyabo bizaba bibi.
Muri Centre Christus hiciwe Abapadiri n’Ababikira…
https://twitter.com/RemeraRwanda/status/1513892501958049800?s=20&t=a0qGBm-banH4kNuTb0uSqg
Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri, abaseminari n’ababikira barishwe. Mu bishwe harimo Padiri w’umuyezuwiti Chrysologue Mahame w’imyaka 67, wayoboraga ikigo cya Christus akaba yari mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro “Association des Volontaires de la Paix”. Abo bose bishwe n’abasirikare barindaga umukuru w’igihugu bafatanyije n’ Interahamwe
Abenshi mu Batutsi biciwe mu cyahoze ari Segiteri ya Remera bashyinguye mu rwibutso rwa Kibagabaga.
Muri rwibutso rwo muri Chrisuts bishwe n’abajepe babarashe.