Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 December 2025 9:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Evariste Ndayishimiye
SHARE

Perezida Evariste Ndayishimiye yavugiye kuri Stade Royal iri i Muramvya mu Ntara ya Gitega ko atazi icyo u Rwanda ruziza u Burundi, avuga ko igihugu cye kitajya kigira uwo gitera, ahubwo ko ari cyo giterwa.

Hari mu kiganiro yahaye abaturage bo muri aka gace cyabaye kuri uyu wa Gatanu Tariki 26, Ukuboza, 2025.

Abanyamakuru bari aho bamubajije niba asanga igikwiye ari intambara n’u Rwanda, avuga ko hari ibiganiro byabaye ku mpande zombi ngo ibitavugwaho rumwe bishakirwe umuti w’amahoro.

Avuga ko uwo muhati utaragira icyo utanga kuko u Rwanda ngo rugicumbikiye abo yita ‘inkozi z’ibibi’.

Abo ni bamwe mu bashatse guhirika ubutegetsi bw’igihugu cye mu mwaka wa 2015 bahungira mu Rwanda, rukabakira.

U Rwanda rwo ruvuga ko abo bantu baruhungiyeho nk’impunzi kandi ko rufite inshingano ruhabwa n’amategeko mpuzamahanga yo kurinda abantu nkabo bityo ko rutaha u Burundi abantu babuhunze.

Uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amaahanga, Dr. Vincent Biruta, yavuze kenshi ko u Rwanda rutarenga kuri ayo masezerano mpuzamahanga ngo rutange abantu baje baruhungiraho.

Kugeza ubu, ni aho ruhagaze kuri iyi ngingo.

Perezida Ndayishimiye hari aho yagize ati: “[Mu Kirundi]…Twebwe turi abaterwa ntituri abatera …Urwanda ntiruratubwira ico ruduhora.”

Muri Werurwe, 2025, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Amb.Olivier Patrick Nduhungirehe yavuze ko u Burundi ari  bwo bifite ikibazo ku Rwanda ariko ko rwo nta kibazo rufitanye n’u Burundi.

Muri icyo gihe, Nduhingirehe yavuze ko hariho ibiganiro “mu nzira yo kureka ubushyamirane no kumvikana.”

Imyaka iri hafi kuba ibiri u Burundi bufunze imipaka n’u Rwanda, gusa hari ingendo z’indege zikorwa.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru tariki 28, Ugushyingo, 2025, Perezida Paul Kagame yabajijwe niba asanga umubano hagati y’igihugu cye n’u Burundi waba ugana mu kongera kuba mwiza, asubiza ko ibyo gufunga umupaka uruhuza n’u Burundi nta ruhare u Rwanda rwabigizemo.

Ati: “ Imipaka yo iracyameze nk’uko yari imeze. Ariko twebwe na mbere hose yo gufunga iyo mipaka nta ruhare u Rwanda rwabigizemo.”

Avuga ko Abarundi ari bo bahisemo gufunga imipaka, u Rwanda rubabwira ko aho bazashakira kongera kuyifungura bazabikora.

Kagame avuga ko nubwo ari uko bimeze, bitabuza ko hari bamwe bava mu Burundi bakaza mu Rwanda n’abandi bakava mu Rwanda bagatemberera mu Burundi, bajyanye na Rwandair.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibiganiro bigikorwa kugira ngo ibintu byongere bibe byiza, akavuga ko abantu bavugana.

Yavuze ko u Rwanda rutigeze rushaka kugira uwo rubana nabo nabi, ariko akemeza ko hari ubwo biba.

TAGGED:BurundifeaturedImishyikiranoIntambaraNdayishimiyeRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura
Next Article Thailand Ipfa Iki Na Cambodia?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?