Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Perezida Evariste Ndayishimiye

Perezida Evariste Ndayishimiye yavugiye kuri Stade Royal iri i Muramvya mu Ntara ya Gitega ko atazi icyo u Rwanda ruziza u Burundi, avuga ko igihugu cye kitajya kigira uwo gitera, ahubwo ko ari cyo giterwa.

Hari mu kiganiro yahaye abaturage bo muri aka gace cyabaye kuri uyu wa Gatanu Tariki 26, Ukuboza, 2025.

Abanyamakuru bari aho bamubajije niba asanga igikwiye ari intambara n’u Rwanda, avuga ko hari ibiganiro byabaye ku mpande zombi ngo ibitavugwaho rumwe bishakirwe umuti w’amahoro.

Avuga ko uwo muhati utaragira icyo utanga kuko u Rwanda ngo rugicumbikiye abo yita ‘inkozi z’ibibi’.

Abo ni bamwe mu bashatse guhirika ubutegetsi bw’igihugu cye mu mwaka wa 2015 bahungira mu Rwanda, rukabakira.

U Rwanda rwo ruvuga ko abo bantu baruhungiyeho nk’impunzi kandi ko rufite inshingano ruhabwa n’amategeko mpuzamahanga yo kurinda abantu nkabo bityo ko rutaha u Burundi abantu babuhunze.

Uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amaahanga, Dr. Vincent Biruta, yavuze kenshi ko u Rwanda rutarenga kuri ayo masezerano mpuzamahanga ngo rutange abantu baje baruhungiraho.

Kugeza ubu, ni aho ruhagaze kuri iyi ngingo.

Perezida Ndayishimiye hari aho yagize ati: “[Mu Kirundi]…Twebwe turi abaterwa ntituri abatera …Urwanda ntiruratubwira ico ruduhora.”

Muri Werurwe, 2025, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Amb.Olivier Patrick Nduhungirehe yavuze ko u Burundi ari  bwo bifite ikibazo ku Rwanda ariko ko rwo nta kibazo rufitanye n’u Burundi.

Muri icyo gihe, Nduhingirehe yavuze ko hariho ibiganiro “mu nzira yo kureka ubushyamirane no kumvikana.”

Imyaka iri hafi kuba ibiri u Burundi bufunze imipaka n’u Rwanda, gusa hari ingendo z’indege zikorwa.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru tariki 28, Ugushyingo, 2025, Perezida Paul Kagame yabajijwe niba asanga umubano hagati y’igihugu cye n’u Burundi waba ugana mu kongera kuba mwiza, asubiza ko ibyo gufunga umupaka uruhuza n’u Burundi nta ruhare u Rwanda rwabigizemo.

Ati: “ Imipaka yo iracyameze nk’uko yari imeze. Ariko twebwe na mbere hose yo gufunga iyo mipaka nta ruhare u Rwanda rwabigizemo.”

Avuga ko Abarundi ari bo bahisemo gufunga imipaka, u Rwanda rubabwira ko aho bazashakira kongera kuyifungura bazabikora.

Kagame avuga ko nubwo ari uko bimeze, bitabuza ko hari bamwe bava mu Burundi bakaza mu Rwanda n’abandi bakava mu Rwanda bagatemberera mu Burundi, bajyanye na Rwandair.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibiganiro bigikorwa kugira ngo ibintu byongere bibe byiza, akavuga ko abantu bavugana.

Yavuze ko u Rwanda rutigeze rushaka kugira uwo rubana nabo nabi, ariko akemeza ko hari ubwo biba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version