Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Olivier Patrick Nduhungirehe ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda avuga ko FDLR igifite imbaraga ihabwa n’imikoranire na DRC bityo ko u Rwanda ruzakomeza kwirindira umutekano.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yabwiye Radio France Internationale ko bigaragara neza ko FDLR igiterwa inkunga n’ingabo za DRC, akemeza ko kugira amahoro arambye azaboneke mu Karere ari ngombwa ko isenywa burundu.

Yemeza ko kugira ngo u Rwanda rukureho ingamba zarwo zo kwirinda, bikwiye ko FDLR yabanza ikavaho kandi ngo ibi biri mu bikubiye mu masezerano Kigali yasinyanye na Kinshasa hari Tariki 27, Kamena, 2025 byabereye i Washington.

Hagati aho hari amasezerano y’agahenge aherutse gusinyirwa i Doha muri Qatar ariko bivugwa ko ingabo za DRC ziyica zikarasa mu bice bituwe n’abaturage b’Abanyamulenge Leta ya Congo iziza ko bavuga Ikinyarwanda kandi bakaba Abatutsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version