Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nduhungirehe Yaciye Amarenga Ko Umubano W’u Rwanda N’Uburundi Uzaba Mwiza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yaciye Amarenga Ko Umubano W’u Rwanda N’Uburundi Uzaba Mwiza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 September 2024 2:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe avuga ko hari  ubushake bwo kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’Uburundi kuko ari ngo ababituye ari abavandimwe.

N’ubwo abibona atyo, hashize amezi umunani imipaka yo ku butaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi ifunzwe.

Taliki 11, Mutarama, 2024 Uburundi nibwo bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda.

Icyo gihe bwarushinjaga gufasha umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimye.

U Rwanda rwo rwarabihakanye, ruvuga ko ibya RED Tabara ari ibintu bireba Abarundi, ko ntaho Abanyarwanda bahurira nabyo.

Muri Gicurasi, 2024,  Uburundi bwongeye gushinja u Rwanda ko ruri inyuma ya za grenade zajugunywe i Bujumbura.

Hari umuntu ukoresha urubuga rwa X witwa Dr Dash wakomoje k’ukuba Abarundi n’Abanyarwanda bakongera kubana neza.

Yanditse kuri uru rubuga nkoranyambaga ko agira abavandimwe mu Burundi, ko yifuza kujya kubasura.

Amb Nduhungirehe yahise amusubiza ko akwiye kwizera ko uwo mubano uzongera ukabaho.

Yanditse ati: “Ukomeze utwizere bizacamo. Abanyarwanda n’Abarundi turi abavandimwe, kandi ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi burahari.”

Ubwo bushake bwatangiye kugaragara ubwo abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi bazahuriraga mu biganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Bahuriye i Zanzibar muri Tanzania hari muri Nyakanga 2024, ndetse icyo gihe byemejwe ko mu Ukwakira 2024 hazabaho ibiganiro ku mpande zombi bigamije gucoca ibibazo byose.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburundi Amb. Albert Shingiro nawe yavuze ko ibiganiro bya dipolomasi ari inzira ikomeye yafasha gushakira umuti amakimbirane, umwuka mubi no kutumvikana ku ngingo runaka biri hagati y’ibihugu byombi.

TAGGED:BurundifeaturedNduhungireheRwandaShingiroUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngirente Avuga Ko U Rwanda Rushaka Ko Abikorera Barushaho Guteza Imbere Ubuhinzi
Next Article Haruna Yavuye Muri Rayon Adateye Kabiri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?