Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngirente Asaba Ingabo Kuzirikana Uburemere Bw’Ikinyabupfura Mu Kazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Ngirente Asaba Ingabo Kuzirikana Uburemere Bw’Ikinyabupfura Mu Kazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 December 2024 4:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Yabasabye kuzirikana akamaro k'ikinyabupfura mu kazi
SHARE

Ubwo yakiraga indahiro y’abasirikare baherutse kugenwa ngo babe abacamanza  mu rukiko rukuru rwa gisikare, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabibukije ko ikinyabupfura mu mico no mu myitwarire ari byo biranga ingabo y’u Rwanda, abasaba kuzabizikirana mu kazi kabo.

Ngirente avuga ko abo barahiriye izo nshingano bakwiye kwibuka ko icyireze bagiriwe n’ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda n’ubw’ingabo zarwo ari ntagereranywa.

Ati: “Umunsi nk’uyu rero, uba ari umwanya mwiza wo kongera kwibukiranya imiterere n’uburemere bw’inshingano mumaze kurahirira. Amagambo akubiye mu ndahiro mumaze kutugezaho, ni yo akubiyemo ubutumwa bw’ingenzi bw’uyu munsi”.

Kubera uburemere bw’ibyo barahiriye, yabasabye kutazabukoresha mu nyungu zabo ahubwo bakazirikana ko bakorera Abanyarwanda n’igihugu cyabo.

Yukije ku kinyabupfura kiranga ingabo z’u Rwanda avuga ko ari indangagaciro ikomeye ikwiye kurushaho kuranga abasirikare bakora mu rwego rw’ubutabera.

Indi ngingo Minisitiri w’Intebe yagarutseho ni akamaro k’ikoranabuhanga mu kazi k’ubutabera.

Avuga ko rifasha mu gutegura amadosiye  no kuyaburanisha hirindwa ko yaba menshi akadindiza itangwa ry’ubutabera.

Yaboneyeho kubizeza ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ababwira ko ari cyo kifuzo cya Leta y’u Rwanda.

Abasirikare bagizwe abayobozi mu rukiko rw’ikirenga ni

Brig. Gen. Patrick Karuretwa, Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare; Lt Col Charles Sumanyi, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare; Lt Col Gerard Muhigirwa Visi Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare n’abacamanza mu rukiko rukuru rwa Gisirikare aribo Lt Darcy Ndayishimiye na Lt Thérèse Mukasakindi ndetse n’abacamanza mu Rukiko rwa Gisirikare ari bo Capt. Moses Ndoba na Lt. Victor Kamanda.

TAGGED:featuredIkinyabupfuraIngaboNgirenteUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uko Ibiciro Byari Byifashe Mu Ugushyingo
Next Article Akamaro Ko Kubika Ibiribwa Ahatekanye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Zaria Igiye Kubona Umufatanyabikorwa Ukomeye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?