Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye Abakuru b’ibihugu bituriye uruzi rwa Congo ko u Rwanda rushyigikiye umuhati wabyo wo kubungabunga amazi yarwo.
Hari mu nama yahagarariyemo Perezida Paul Kagame yayobowe na Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso.
Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukomeza gushyigikira no gushyira mu bikorwa ibiyakubiyemo.
Mu ijambo yabagejejeho, yavuze ko aho isi igeze muri iki gihe buri wese yibonera ingaruka zo kutita ku bidukikije ngo birindwe ibibyangiza.
Ati: “ Imihindagurikire y’ikirere ni ikibazo kireba isi. Iyi nama ni ingenzi mu kuganira uko ikibaya cy’Uruzi rwa Congo cyabungwabungwa…”
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente usanzwe ari umuhanga mu by’ubukungu avuga ko iyo ikibaya nka kiriya kirinzwe neza, bigira akamaro mu busugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima kandi nabyo bikazamura ubukungu bw’isi muri rusange.
Avuga ko ikibaya gikikije uruzi rwa Congo kirimo ishyamba rinini rifatanya n’andi manini ku isi harimo n’ishyamba rya Amazone mu kuyungurura umwuka abantu bahumeka.
Kubungabunga ikibaya nka kiriya kandi ngo bigira akamaro binyuze mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’i Paris agamije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Imwe mu ngamba zifasha mu gutuma ikirere kidashyuha ni ukubungabunga amashyamba kimeza.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yabwiye abandi banyacyubahiro ko u Rwanda rufite gahunda yo gukomeza gutera amashyamba kugeza ubwo azaba ageze kuri 30% y’ubuso bwose bw’u Rwanda.
Inama yo kuri uyu wa Kabiri taliki 18, Nyakanga, 2023 yari yatumijwe na Perezida Denis Sassou Nguesso ngo abayitabiriye baganire uko ibintu byifashe muri iki gihe bityo hategurwe n’Inama y’Abakuru b’ibihugu bifite ibibaya bikora ku nzuzi nini ku isi izabera i Brazzaville mu Congo Brazzaville hagati y’italiki ya 26 n’iya 28, Ukwakira, 2023.
Bayise Summit of Heads of State and Governments the Three Basins of Biodiversity Ecosystems and Tropical Forests (S3B EBFT).
Ibyo biyaba ni ibikora ku ishyamba za Amazone, irya Congo, irya Borneo n’iya Mekong.