Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngoma: Abana Basaba Ababyeyi Ibyo Bashaka Ntibabibahe, Nabyo Ni Ihohoterwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ngoma: Abana Basaba Ababyeyi Ibyo Bashaka Ntibabibahe, Nabyo Ni Ihohoterwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 August 2022 7:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukuru w’Umudugudu wa Kigoma, Akagari ka Kigoma, Umurenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma witwa Faith Mukantazinda avuga ko mu Mudugudu we hari abana bahura n’ihohoterwa ryo kwimwa n’ababyeyi babo ibyo babasaba. Ibi nabyo ngo ni ihohoterwa bakorerwa!

Umurenge wa Jarama ukora k’u Burundi

Hari mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’amahugurwa we na bagenzi be bayobora muri uriya Murenge bahawe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu rwego rwo kubibutsa ko hari ihohoterwa rikigaragara mu ngo ryiganjemo irikorerwa abagore.

Mukantazinda avuga ko mu Mudugudu abamo hari ikibazo cy’abagore bahezwa k’umutungo, umugore yagira ngo aravuze, umugabo agakubita.

Ngo umugabo abwira umugore ko umutungo yavanye iwabo, bityo ko adakwiye kugira n’uwo asaba mu yo umuryango utunze.

Mudugudu avuga ko hari n’abana ‘bimwa ibyo bafitiye uburenganzira’, usabye ikintu runaka ababyeyi bakamutwama.

Avuga ko biri mu bituma hari abana b’abakobwa bararikira ibintu runaka bityo umugabo ubibahaye ‘akaba’ yabasambanya.

Ku rundi ruhande ariko, uyu muyobozi avuga ko yishimiye ko bagiye kwegererwa Station ya RIB hafi yabo.

Ati: “ Iki ni ikintu cyadukoze ku mutima kuko ubusanzwe twatangaga amakuru ariko agatinda mu nzira ntagere ku bugenzacyaha ku gihe cyateganyijwe.”

Abayobozi bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu ugukora neza raporo z’uko ibyaha byakozwe

Hari bamwe mu bagore bo mu Mudugudu ayobora batinyaga no kujya kurega kuko ngo bavugaga ko nibarega abagabo babo batari bubone aho bataha.

Faith Mukantazinda avuga ko hari bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bahuraga n’ikibazo cyo gutanga ‘amakuru mbarirano’ bikaba byayobya abakora ubugenzacyaha.

Ati: “ Ubu rero twahuguwe ko inkuru mbarirano ituba ahubwo ko twazajya tugera aho ibintu byabereye, kandi ngahita mbibwira abashinzwe umutekano uko byagenze ako kanya.”

Umuyobozi wungirije mu Karere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu witwa Cyriaque Mapambano Nyiridandi we avuga ko n’ubwo ibyaha bikiboneka muri kariya Karere ariko byaragabanutse.

Cyriaque Mapambano Nyiridandi aganira n’abaturage

N’ubwo ari uko bimeze ariko ngo  na bike bigikorwa, bigomba gucika.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr. Thierry B.Murangira avuga ko ruriya rwego rwegera abaturage muri rusange n’abayobozi mu nzego z’ibanze by’umwihariko kugira ngo bahugurwe, bamenye uko abanyabyaha bakora ibyaha, uko byatahurwa n’uburyo bwo kubigeza ku bagenzacyaha n’abandi barebwa n’umutekano.

Dr Murangira ati: “ Iyo umuryango nyarwanda utekanye, n’amajyambere abona ishingiro. Abayobozi mi nzego z’ibanze bagomba kumenya ko uruhare rwabo rugomba kuba rutaziguye.”

Asaba abayobozi mu nzego z’ibanze kwirinda kunga abo mu miryango yasambanyirijwe umwana n’abo mu muryango ukekwaho gukora kiriya cyaha kuko ubwabyo bigize icyaha.

Dr. Thierry B.Murangira kandi anenga abayobozi mu nzego z’ibanze badatanga raporo ku bantu runaka bavugwaho gukora ihohoterwa, cyangwa bango bakanayitanga nabi ituzuye.

Hari ibyo birinda gushyiramo kandi ari ngombwa mu gufasha abakora iperereza ndetse ngo irazamuka ikazagera no mu rukiko.

Dr Thierry B.Murangira yabwiye abayobozi kwirinda kujya bazinzika amakuru ku bakora ibyaha

Mu nshingano z’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha habamo no gukumira ibyaha.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi nshingano, abakozi barwo bakora ingendo mu Turere dutandukanye basobanurira abantu bo mu ngeri zitandukanye uko ibyaha bikorwa, uko bajya babitahura n’uburyo bwiza bwo kubimenyesha ababishinzwe bagakoma mu nkokora abashaka kubikora.

Hashize amezi atatu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaje ko uko imibare y’ibyaha birimo n’ihohoterwa birutanwa gukorwa mu turere rw’u Rwanda.

Ubugenzacyaha bukora uko bushoboye ngo buburire abantu uko bakwirinda ibyaha

Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali niko kaje ku mwanya wa mbere.

Utundi turere turi ku mwanya ine ikurikiraho ni utwo mu Ntara y’i Burasirazuba.

Utwo ni Gatsibo, Nyagatare, Kirehe na Bugesera.

Amayeri abakora biriya byaha bakoresha ngo babigushemo abana ni ukubashukisha impano n’uduhendabana, kubasezeranya ko nibaryamana bazabagira abagore, bakabana, cyangwa bakaberera akazi.

Aya mayeri yihariye 55,3% bingana n’ibyaha 7,467 byabaruwe.

Ubundi buryo(modus operandi) ababikora bakoresha ni ugukoresha ingufu cyangwa kubaha ibiyobyabwenge.

Ibyo byihariye 37% ni ukuvuga ibyaha 4,989 byabaruwe.

Uburyo bwa gatatu ni ubwo kubereka amafilimi y’urukozasoni, abagusha mu mutego.

Abagenzacyaha basanze ibi byihariye 7.6% ni ukuvuga ibyaha 1,029.

Imibare kandi yerakana ko Intara y’i Burasirazuba ari yo ikorerwamo ibyaha cyane kubera ko yihariye 36.3%, hagakurikiraho Umujyi wa Kigali ufite 18.2%.

Intara ikurikira Umujyi wa Kigali mu kugira abaturage bagaragaweho ibyaha byinshi ni iy’Amajyepfo, hagakurikiraho Intara y’i Burengerazuba hanyuma Intara y’Amajyaruguru ikaba ari ho ibyaha byabaruwe byabaye bicye.

Aha ariko birumvikana ko hari ibyaha bikorwa ntibimenyekane.

TAGGED:AbanaIntaraKigaliRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Bihe By’Intambara Abagore Batinya Gufatwa Ku Ngufu Kurusha Urupfu-Raporo
Next Article Kamonyi: Yishe Umugore We Nyuma Yandika Asobanura Impamvu…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Basaza Babo-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu Rwanda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?