Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngoma: Abanyeshuri Ba Kaminuza Bashumbushije Uwarokotse Jenoside Uherutse Kwicirwa Inka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ngoma: Abanyeshuri Ba Kaminuza Bashumbushije Uwarokotse Jenoside Uherutse Kwicirwa Inka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 April 2022 8:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’inkuru Taarifa yanditse y’uko hari abantu bitwikiriye ijoro bagatema ikimasa akaguru bakagakuraho inyama kikicwa no kuva, hari itsinda ry’Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda bamushumbushije.

Kiriya kimasa cyari icy’umuturage witwa Fréderic Gahikire washakanye na Christine Nyirahirwe.

Batuye mu Mudugudu wa Rwakayango, Akagari ka Nyamirambo, Umurenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma.

Gahikire yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Bene urugo babonye ko ikimasa cyabo kishwe mu gitondo cyo ku  wa Mbere taliki 11, Mata, 2022 bagiye gukama basanga  itako ryabaye inyama, ikiraro cyuzuye amaraso.

Hari ahagana 07h 00′ za mu gitondo  ubwo umwana umwana yugururaga ngo binikize imbyeyi.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda witwa DUSAF yitwa Gentil Rwikaza avuga ko nyuma yo kumva akaga uriya mugabo n’umuryango we bahuye nako, we na bagenzi be basanze bagomba gukora uko bashoboye bakamushumbusha.

Ati: “ Twaricaye na bagenzi banjye twigana tubana muri DUSAF twishakamo amafaranga turaterateranya dushaka n’abandi baterankunga, tugura inka yo gushumbusha Gahikire.”

Gentil Rwikaza

Rwikaza avuga ko igitekerezo cyo kumushumbusha bakigize kubera ko bumva ko bikwiye gushumbusha umuntu wahuye na biriya byaho kandi ngo banabikoze muri iyi minsi 100 Abanyarwanda bari kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Avuga ko we na bagenzi be ndetse n’abo bakoranye kugira ngo iriya nka iboneke, bateranya Frw 420,000 bagura inka.

Bavuye i Huye bajya gushumbusha umuturage w’i Ngoma mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Uwashumbushijwe yashimye umutima mwiza bariya banyeshuri bamweretse.

Yavuze ko ubwo basangaga ikimasa cye cyavuye amaraso kigabya, igikuba cyacitse.

Yabwiye RBA ko ubwo yatabazaga, abantu bamutabaye bwangu, kandi ngo byamweretse ko ‘abana n’abantu bazima.’

Fréderic Gahikire

Ikindi ni uko na mbere y’uko aba banyeshuri bamushumbusha, hari bamwe mu baturanyi be bari bamugobotse bamuha ikimasa.

Umuryango DUSAF ni Ihuriro rigari ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, baturuka  mu  Turere dutandukanye.

Mu magambo arambuye ni District University Students Association Forum.

Umwe mu bahoze muri DUSAF witwa  Welcome Sebanani yabwiye Taarifa ko DUSAF yashinzwe intego nkuru ari uko abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bagira uruhare mu Iterambere ry’Uturere baturukamo n’iry’igihugu muri rusange.

Ni Ihuriro ryatangiye mu mwaka wa 2003 ariko ribona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2009.

Abo muri iri Huriro bashinze n’Ikigega cyo kucishamo inkunga n’ubwizigame kiswe University Students Agaciro Fund.

Ngoma: Inka Y’Uwarokotse Jenoside Yaciwe Itako

 

TAGGED:DUSAFfeaturedInkaJenosideKaminuzaNgoma
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nimwiza Meghan Yitandukanyije N’Abategura Irushanwa Rya Miss Rwanda
Next Article Ikirere Kibi Cyatumye Indege Ya RwandAir Igushwa Mu Gishanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?