Mu Murenge wa Murama n’uwa Rukira mu Karere ka Ngoma hari abaturage bakeneye ubufasha bwihutirwa nyuma y’uko imvura ivanze n’umuyaga yasakambuye inzu zabo, ikanabangiriza urutoki ruri kuri hegitari eshanu.
Inzu zasakambuwe n’iyo mvura ni 15, abazibagamo ubu bashakiwe aho bacumbika.

Umwe mu bahuye n’ako kaga witwa Rutayisire Aaron ati: “Imvura yaguye irimo umuyaga mwinshi. Twabonye amabati n’ibisenge biri mu kirere icyakora ku bw’amahirwe ntibyagira uwo bigwira ndetse n’inyubako zisigara zihagaze. Urumva ko byadutunguye dukizwa n’amaguru tujya gushaka aho twikinga.”
Bavuga kandi ko uretse gusenyuka kw’inzu hanangiritse byinshi mu byari mu nzu.
Umugore witwa Mutungirehe Alivère avuga ko imvura yabateje kariya kaga, yari imeze nabi.
Ati: “Iyi mvura yari mbi cyane. Abantu bahungaga ngo inzu zitabagwira kandi nta kintu umuntu yasohokanaga. Ibyari mu nzu byarangiritse. Hari ibikoresho byo mu nzu nka za televiziyo, intebe, ibyo kuryamira n’ibyo kurya abantu bari babitse byose byarangiritse. Abagezweho n’ibyo biza byarabahombeje cyane ku buryo dusaba ubuyobozi kutuba hafi.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Mapambano Nyiridandi avuga ko abasenyewe n’imvura babaye bacumbikiwe mu baturanyi.
Ati: “Ni byo! Twagize imvura yasenye inzu 15 z’abaturage, yangiza imyaka iri kuri hegitari eshanu mu mirenge ya Murama na Rukira. Imiryango yasenyewe inzu yacumbikiwe n’abaturanyi nk’uko tubisanganywe mu muco wo gufashanya. Turi gukorana na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi aho tumaze kubarura ibyangiritse no kureba uko abahuye n’ibiza bafashwa.”

Mapambano avuga ko ikihutirwa kugeza ubu, ari ugusakara inzu, abaturage bagahabwa amabati bagasakara bagasubira mu ngo zabo.
Yibukije abaturage ko mu gihe bubaka, bakwiye kujya bibuka kuzirika ibisenge kugira ngo bibe bikomeye, bifite ubudahangarwa ku muyaga ukomeye.

Akarere ka Ngoma kazwiho ubuhinzi n’ubworozi, kagahingwamo ibigori, ibishyimbo, n’imyumbati.
Hahingwa kandi urutoki, ibigori, amasaka, ibishyimbo n’imbuto hakaba kandi ubworozi bw’inka n’ihene, inkoko n’ingurube.
Icyakora nta ntama nyinshi zihororerwa kuko aya matungo adakunda kororokera ahantu hashyuha.
Ubutaka n’ikirere bya Ngoma bituma aka gace kagira ubutaka bwiza bwo guhinga, nubwo hari aho bushobora gukakara mu gihe cy’izuba rimaze igihe kirekire.
Ni ikirere gishyuha ugereranyije n’ahandi mu Rwanda nk’uko bimeze muri Nyagatare na Gatsibo.
Aka karere kandi gakorerwamo ubucuruzi buri mu by’ibanze bibera mu Mujyi wa Kibungo (umujyi wa Ngoma) ukaba ihuriro rikomeye ry’ubucuruzi.
Kubera ko ari ahantu hari inzira igana za Tanzania, muri uyu mujyi wa Kibungo ni ihuriro ry’abacuruzi, abantu bahurira bakaruhuka mbere cyo gukomeza urugendo rurerure rugana za Kirehe ku Rusumo cyangwa ruva yo rugana i Kigali.
Imiterere y’imirambi y’aka gace ituma haba hamwe mu hakunze kwibasirwa n’inkubi irimbura urutoki n’indi myaka kandi igasakambura inzu z’abahatuye.

