Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ngoma: Inkuba Yishe Abantu Icyenda Barimo Abana Babiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ngoma: Inkuba Yishe Abantu Icyenda Barimo Abana Babiri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 January 2026 7:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Akarere ka Ngoma niko kagushije iryo shyano.
SHARE

Abaturage icyenda barimo ab’igitsina gabo batandatu n’ab’igitsina gore batatu bishwe n’inkuba yabakubise bavuye guhinga mu kibaya cy’Akagera bakugama mu kazu k’umutekano ikaba ari ho ibakubitira.

Mu bapfuye harimo abana babiri umwe afite imyaka umunani, undi afite imyaka itanu.

Yabakubise bageze ahitwa Mbuye imvura irahabafatira bajya kugama aho hantu nibwo bahahuriraga n’ako kaga.

Kuri uyu wa Mbere nibwo iri bushyingurwe nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.

Abo baturage bari bavuye mu kibaya cy’akagera guhinga, bageze i musozi ahitwa Mbuye hagwa imvura irimo inkuba, bugama mu kazu k’imboni z’umutekano ari naho yabakubitiye.

Byabereye mu Mudugudu wa Murama, Akagari ka Kibimba, Umurenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma.

Muri rusange abantu iyo nkuba yakubise ni 18 ariko hapfa abantu icyenda.

Byabereye mu Kagari ka Kibimba mu Murenge wa Jarama.

Abapfuye:

  1. UWARIBONYE Emmanuel w’imyaka 34, ukomoka mu Mudugudu wa Murama, Akagari ka Kibimba
  2. ⁠HABIYAREMYE Jean w’imyaka 32 wo mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Kigoma
  3. ⁠NSHIMIYIMANA Eric w’imyaka 37 wo mu Mudugudu wa Murama, Akagari ka Kibimba
  4. ⁠NKUNDIMANA w’imyaka 27 wo mu Mudugudu wa Akaziba, Akagari ka Kibimba
  5. ⁠NIYOMUNGERI Elroi w’imyaka umunani, iwabo ni mu Mudugudu wa 08 wa Murama, mu Kagari ka Kibimba
  6. ⁠ISHIMWE Jean Claude w’imyaka 25 wo mu Mudugudu w’Abiyunze, muri Jarama
  7. ⁠MUTONI w’imyaka 25 wo mu Mudugudu wa Mubaha, Akagari ka Kigoma
  8. ⁠BENEGUSENGA Claudine w’imyaka itanu, iwabo ni mu Mudugudu wa 05 Iramiro, AKagari ka Kigoma na
  9. ⁠UWAMARIYA w’imyaka 37 nawe muri Iramiro, muri Kigoma.

Taarifa Rwanda yashatse kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie mu rwego rwo kumenya ubufasha buri buhabwe abo mu miryango yabuze ababo ariko ntibyakunze ko atwitaba ngo agire icyo abivugaho.

Ibi bibaye mu gihe ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, mu mpera za 2025 cyatangaje ko muri Mutarama 2026 hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 300, ikaba iri hejuru gato y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uku kwezi.

Byavugwaga ko iziyongera cyane cyane mu bice by’Intara y’Uburengerazuba, iy’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, no mu bice bimwe na bimwe by’Intara y’Uburasirazuba.

Ubusanzwe imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Mutarama iri hagati ya milimetero 26 na 269.

Mu gice cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi kwa Mutarama 2026, hateganyijwe imvura izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri ibyo bice, naho mu gice cya kabiri hateganyijwe imvura iri hejuru gato y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa.

Kubona imvura iguye ukujya kwihisha munsi y’igiti, mu nzu yitaruye izindi, ukitwikira umutaka kandi inkuba ziri gukubita ni ukwishyira mu kaga.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, ivuga ko inkuba ari cyo kiza kica Abanyarwanda benshi kandi hafi buri mwaka.

TAGGED:AbanafeaturedInkubaJaramaNgoma
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 
Next Article Kenya: Inzovu Yari Ambasaderi W’Inzoga Yitwa Tusker Yapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?