Mu minsi ishize nibwo byatangajwe ko Umufaransa Emmanuel Altit wunganiraga Kabuga Félicien ushinjwa kuba umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yivanye mu rubanza n’ubwo rutaratangira mu mizi.
Me Altit w’imyaka 57 ni umwavoka w’inararibonye uburanira abantu bakomeye bashinjwa ibyaha bikomeye. Yunganiye abarimo Laurent Gbagbo wabaye Perezida wa Côte d’Ivoire washinjwaga ibyaha byibasiye inyokomuntu mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.
Nubwo impamvu yatumye Me Altit yivana mu rubanza rwa Kabuga itashyizwe ahabona, ubusabe bwe bukomeje gusuzumwa n’urukiko rw’i La Haye mu Buholandi ari narwo ruzemeza niba ava mu rubanza, Kabuga agashaka undi munyamategeko.
Kuki yivanye mu rubanza?
Mu nyandiko zikomeza gushyirwa ahabona n’urukiko ntabwo impamvu Me Altit yatanze zigeze zisobanurwa, hakoreshwa gusa ijambo “impamvu zihariye.”
Ku wa 6 Mutarama 2021 nibwo ubwanditsi bw’urukiko bwemeje ko Me Emmanuel Altit yakomeza kunganira Kabuga nibura mu minsi 90, mu gihe hagisesengurwa niba uwo mugabo w’imyaka 88 afite ubushobozi bwo kwiyishyurira abavoka.
Ku wa 21 Mutarama Me Altit yandikiye urukiko asaba ko kubera “impamvu zihariye”, rwategeka ubwanditsi gukuraho icyemezo cyamushyizeho ngo bunganire Kabuga.
Ni inshingano nk’umwe mu banyamategeko b’urukiko byitezwe ko agomba gukomeza gukora kugeza igihe icyemezo kimushyiraho kivanyweho cyangwa agasimbuzwa.
Ku wa 29 Mutarama 2021 urukiko rwamenyesheje ubwanditsi kuvugana na Kabuga, hakamenyekana niba koko yifuza ko Me Altit asimburwa, niba hari uwamusimbura yiboneye cyangwa wabonywe n’ubwanditsi, ndetse bikamenyekana niba uwo muntu yahita aboneka Me Altit akiva mu nshingano kugira ngo bidatinza urubanza.
Muri icyo cyemezo cy’urukiko hakomozwa ku ngingo ishobora kuganisha ku mpamvu yaba yarateye ukutavuga rumwe hagati ya Kabuga na Me Altit umwunganira.
Rwakomeje rumenyeha ubwanditsi ko “umwavoka aramutse atoranyijwe agomba kunganira uregwa akurikije ibyo amategeko amutegeka ko agomba Kabuga, harimo gukurikiza gusa amabwiriza ahawe na Kabuga mu bikorwa byo kwiregura kandi ko nta nyandiko y’ibanga cyangwa amakuru agomba kujya hanze harenzwe ku mabwiriza y’ubucamanza cyangwa ibiteganywa n’amabwiriza y’umwuga.”
Umucamanza ahanzwe amaso
Mu cyemezo cy’umucamanza Iain Bonomy ukuriye inteko iburanisha Kabuga cyo ku wa 4 Werurwe, yavuze ko imyanzuro bahawe n’ubwanditsi igaragaza neza ko “Kabuga ashaka ko umwavoka we asimbuzwa, ko yabonye umwavoka wamusimbura ndetse ko uwo mwavoka yujuje ibisabwa byose kandi yiteguye guhita aboneka.”
Gikomeza kiti “Gusa uwo mwanzuro ntabwo usubiza ku nzitizi zatanzwe mu ‘mpamvu zihariye’ zagaragajwe n’umwavoka wa Kabuga mu gusobanura impamvu yivanye mu rubanza.”
Uwo mwanzuro w’ubwanditsi wo ku wa 8 Gashyantare 2021 ngo “ntiwagaragaje uwo mwavoka wabonetse uwo ri we cyangwa ikiganiro baba baragiranye ko yiteguye kubahiriza amahame agenga umwuga we bijyanye n’impamvu zihariye bigaragara ko zateye ubwumvikane buke hagati ya Kabuga n’umwunganizi we.”
Umuntu yakwibaza niba Kabuga n’umwavoka we batarumvikanye ku makuru y’urubanza rwabo yaba yaragiye hanze, gusa igihari ni uko hari ingingo batumvikanyeho.
Umucamanza yanzuye ko mu gihe hari impamvu zihariye zituma Me Altit yivana mu rubanza, amakuru yatanzwe n’ubwanditsi hari ibisubizo atatanze yari gushingirwaho n’urukiko mu gufata icyemezo gitanga icyizere ko ufunzwe azabona ubutabera.
Umucamanza yahise ategeka ubwanditsi ko mu minsi irindwi rugomba kuba rwatanze ibisobanuro ku ngingo zose umucamanza atabonye mu mwanzuro wabwo.
Kabuga yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020.
Aregwa icyaha cya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, n’itsembatsemba n’itoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Kabuga yarahemutse atanga ibikoresho byo kwibasira Abatutsi baratemagurwa nones ngo arashaje ataburanye ?