Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ni Nde Ugiye Kuyobora Tanzania Nyuma y’Urupfu Rwa Magufuli?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ni Nde Ugiye Kuyobora Tanzania Nyuma y’Urupfu Rwa Magufuli?

admin
Last updated: 18 March 2021 10:00 am
admin
Share
SHARE

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nibwo Abanyatanzania bamenye inkuru y’akababaro ko Perezida John Pombe Magufuli yitabye Imana ku myaka 61. Yari amaze iminsi arwariye muri Mzena Hospital i Dar es Salaam, avurwa indwara z’umutima.

Nyuma y’urupfu rwe, Itegeko Nshinga rya Tanzania riteganya ko Visi Perezida Samia Suluhu Hassan agomba kurahira nyuma y’amasaha 24, akaba Perezida wa Tanzania mu myaka yari isigaye kuri manda izarangira mu 2025.

Ingingo ya 37 (5) y’itegeko nshinga rya Repubulika ya Tanzania iteganya ko nyuma yo kurahira kwa Samia Suluhu Hassan nka Perezida, agomba gusubira mu ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi) riyoboye igihugu, hakemezwa uzajya mu mwanya wa visi perezida.

Iyo ngingo ivuga ko iyo perezida atagishoboye kuzuza inshingano ze ku mpamvu z’urupfu, uburwayi cyangwa izindi ziteganywa n’itegeko, “Visi Perezida arahira akarangiza igihe cyari gisigaye kuri manda y’imyaka itanu.”

Nyuma y’ibiganiro n’ishyaka aturukamo, perezida atanga amazina y’ushobora kumubera visi perezida, kujya muri uwo mwanya bikemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora, hakaboneka amajwi atari munsi ya mirongo itanu ku ijana y’abagize Inteko.

Samia Suluhu ni muntu ki?

Samia Hassan Suluhu w’imyaka 61, ni we wabaye visi perezida wa mbere w’umugore wa Tanzania nyuma y’amatora rusange yo mu 2015, ubwo yashyirwagaho na Magufuli. Suluhu na Magufuli baje gutorerwa manda ya kabiri mu 2020, izarangira mu 2025.

Mbere yo kugirwa visi perezida, Suluhu yari umudepite uhagarariye agace ka Makunduchi kuva mu 2010 kugeza mu 2015, akaba n’umunyamabanga wa leta mu biro bya Visi Perezida, kuva mu 2010-2015.

Yanabaye minisitiri muri Zanzibar ku butegetsi bwa Perezida Amani Karume, mu 2005-2010. Yari Minisitiri w’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari. Kuva mu 2000-2005 yari Minisitiri ushinzwe Imirimo y’urubyiruko, abagore n’imikurire y’abana.

Mu 2014  yatorewe kuba umuyobozi wungirije wa komisiyo yari ishinzwe kuvugurura itegeko nshinga rya Tanzania.

Amashuri yize

Uyu mubyeyi w’abana bane, mu 1986 nibwo yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubutegetsi.

Hagati ya 1992-1994 yize muri University of Manchester ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu. 

Mu 2015 yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’iterambere rusange, yabonye muri gahunda y’amasomo ihuriweho na Open University of Tanzania na Southern New Hampshire University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Samia Suluhu ni we ugiye kuba umuyobozi mushya wa Tanzania
TAGGED:featuredJohn Pombe MagufuliSamia Suluhu Hassan
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article EAC Yihanganishije Abanya Tanzania Bapfushije Umukuru W’igihugu
Next Article N’ubwo Ingamba Zo Kwirinda COVID-19 Zorohejwe, Ntimuzazifatane Uburemere Buke- Polisi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?