Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Niba Ushaka Amajyambere, Teza Imbere Inganda- Min Ngabitsinze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Niba Ushaka Amajyambere, Teza Imbere Inganda- Min Ngabitsinze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 August 2023 11:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri Jean-Chrysostome Ngabitsinze ushinzwe ubucuruzi mu Rwanda avuga ko kugira ngo igihugu gitere imbere mu buryo burambye ari ngombwa ko kigira inganda zikora byinshi.

Icyo gihugu gikenera bike biturutse hanze, ahubwo kihahohereza byinshi kuko kiba kibyihagije ho.

N’ubundi abahanga mu bukungu bavuga ko ikinyuranyo cy’igihugu gikize n’igikennye ari umusaruro mbumbe ukivamo, uwo ukaba ari igikomatanyo cy’ibyo buri muturage yinjiza ku mwaka biturutse muri serivisi, ubuhinzi n’ubworozi, inganda n’ubukerarugendo

Minisitiri Ngabitsinze wari umushyitsi mukuru mu nama mpuzamahanga iri kubera i Kigali ihuje ba rwiyemezamirimo bakomeye muri Afurika yiswe Golden Business Forum, yabwiye abari bamuteze amatwi ko iterambere risaba ko igihugu kigira inganda zikora kandi zigakomeza gukora byinshi.

Ati: “ Tugomba gukora byinshi mu nganda zacu, tugakora byinshi kandi kenshi. Niyo mahitamo yonyine dufite.”

Yasabye ba rwiyemezamirimo n’abandi bitabiriye iriya nama yiswe Golden Business Forum (GBF 2023) kuzaganira uko iryo terambere ry’inganda ryagerwaho kandi bakanoza n’uburyo bwo gucuruzanya binyuze ku isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika.

Iyi nama igamije kurebera hamwe uko ‘icuruzanya’ hagati y’ibihugu by’Afurika ryakongerwamo imbaraga ariko ntiryibagirwe no gukorana n’abacuruzi b’ahandi ku isi.

Umunyarwandakazi Dr. Monique Nsanzabaganwa usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe yabwiye abitabiriye iriya nama ko undi muvuno wo guteza imbere Afurika ari ukuzamura urwego rw’inganda nto n’iziciriritse.

Ngo nizo zituma ubukungu bugera ku bantu b’ingeri nyinshi,  bakazamura imibereho yabo.

TAGGED:AbashoramarifeaturedInamaIngandaMinisitiriNgabitsinzeNsanzabaganwaUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umusirikare W’Amerika Wahungiye Muri Koreya Ya Ruguru Yahunze Ivangura
Next Article Kamonyi: Ikamyo Yagonze Coaster Abarenga 10 Barakomereka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Bafungiwe Kwangiza Amashanyarazi

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

DRC: Ingabo Z’Uburundi Zirashinjwa Kwicisha Abanyamulenge Inzara

Harabura Iki Ngo Interineti Igere Hose?-Abadepite Babaza Ingabire

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ikoranabuhanga

Ubushinwa Bwatangiye Gukoresha Robo Zikora Gipolisi Mu Muhanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Rugiye Kuzuza Ikigega Cya Gazi Yakoreshwa Amezi Abiri Ntayitumijwe Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?