Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa hamwe n’abantu babiri be ba hafi bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu – harimo imyaka ibiri isubitse – nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa.
Urukiko rwemeje ko Sarkozy w’imyaka 66 ahamwa no kuba yaragerageje guha ruswa umucamanza Gilbert Azibert, ubwo yamwemereraga kumuha akazi keza muri Monaco, na we akamufasha kubona amakuru ku iperereza ryakorwaga mu ishyaka rye ku mikoreshereze y’umutungo mu matora.
Urukiko rwanzuye ko hari hamaze kubaho ubwumvikane bwa ruswa hagati ya Sarkozy, Thierry Herzog wari umunyamategeko we na Azibert wari umucamanza, bose bahanishwa igifungo cy’imyaka itatu.
Ubushinjacyaha bwo bwari bwasabye ko Sarkozy yafungwa imyaka ine.
Umucamanza yanzuyeko Sarkozy ashobora kurangiriza igifungo iwe mu rugo. Byitezwe ko azakijuririra.
Sarkozy yatangiye gukurikiranwa ubwo abagenzacyaha bumvirizaga ikiganiro cya Azibert na Herzog, mu iperereza harebwa niba yarakiriye impano zitemewe za Liliane Bettencourt uyobora ikigo L’Oreal, mu bikorwa byo kwiyamamaza nk’umukuru w’igihugu mu 2007.
Sarkozy yashinjwe ko yakoreshaga imirongo y’itumanaho itazwi agamije kubangamira imikorere y’inkiko. Hari aho byagaragaye ko umucamanza Azibert yoherereje mucuti we Herzog amakuru ku murongo w’ibanga, agaruka ku iperereza kuri Bettencourt na Sarkozy.
Jacqueline Laffont wunganira Sarkozy we yari yabwiye urukiko ko ibiganiro byumvirijwe bidakwiye guhabwa agaciro kuko kwari ukuganira kw’inshuti.
Azibert wari umujyanama mu rukiko rw’ubujurire mu Bufaransa muri icyo gihe, yari yijejwe akazi gashya na Sarkozy ariko ngo ntabwo yigeze agahabwa.
Ibyo umwunganizi wa Sarkozy yabishingiyeho avuga ko bihamya neza ko nta ruswa yigeze itangwa, ariko abashinjacyaha bavuga ko itegeko ry’u Bufaransa ritarobanura niba kugerageza gutanga ruswa byaraje gucamo cyangwa byaranze.
Biteganywa ko Sarkozy azasubira imbere y’urukiko ku wa 17 Werurwe kugeza ku wa 15 Mata, ku bindi byaha akekwaho ko yakoresheje amafaranga menshi mu buriganya yiyamamariza gukomeza kuyobora u Bufaransa mu 2012, ariko agatsindwa amatora.
Yabaye Perezida w’u Bufaransa muri manda imwe kuva mu 2007.