Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nicolas Sarkozy Yakatiwe Gufungwa Imyaka Itatu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Nicolas Sarkozy Yakatiwe Gufungwa Imyaka Itatu

taarifa@media
Last updated: 01 March 2021 4:20 pm
taarifa@media
Share
SHARE

Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa hamwe n’abantu babiri be ba hafi bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu – harimo imyaka ibiri isubitse – nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa.

Urukiko rwemeje ko Sarkozy w’imyaka 66 ahamwa no kuba yaragerageje guha ruswa umucamanza Gilbert Azibert, ubwo yamwemereraga kumuha akazi keza muri Monaco, na we akamufasha kubona amakuru ku iperereza ryakorwaga mu ishyaka rye ku mikoreshereze y’umutungo mu matora.

Urukiko rwanzuye ko hari hamaze kubaho ubwumvikane bwa ruswa hagati ya Sarkozy, Thierry Herzog wari umunyamategeko we na Azibert wari umucamanza, bose bahanishwa igifungo cy’imyaka itatu.

Ubushinjacyaha bwo bwari bwasabye ko Sarkozy yafungwa imyaka ine.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umucamanza yanzuyeko Sarkozy ashobora kurangiriza igifungo iwe mu rugo. Byitezwe ko azakijuririra.

Sarkozy yatangiye gukurikiranwa ubwo abagenzacyaha bumvirizaga ikiganiro cya Azibert na Herzog, mu iperereza harebwa niba yarakiriye impano zitemewe za Liliane Bettencourt uyobora ikigo L’Oreal, mu bikorwa byo kwiyamamaza nk’umukuru w’igihugu mu 2007.

Sarkozy yashinjwe ko yakoreshaga imirongo y’itumanaho itazwi agamije kubangamira imikorere y’inkiko. Hari aho byagaragaye ko umucamanza Azibert yoherereje mucuti we Herzog amakuru ku murongo w’ibanga, agaruka ku iperereza kuri Bettencourt na Sarkozy.

Jacqueline Laffont wunganira Sarkozy we yari yabwiye urukiko ko ibiganiro byumvirijwe bidakwiye guhabwa agaciro kuko kwari ukuganira kw’inshuti.

Azibert wari umujyanama mu rukiko rw’ubujurire mu Bufaransa muri icyo gihe, yari yijejwe akazi gashya na Sarkozy ariko ngo ntabwo yigeze agahabwa.

- Advertisement -

Ibyo umwunganizi wa Sarkozy yabishingiyeho avuga ko bihamya neza ko nta ruswa yigeze itangwa, ariko abashinjacyaha bavuga ko itegeko ry’u Bufaransa ritarobanura niba kugerageza gutanga ruswa byaraje gucamo cyangwa byaranze.

Biteganywa ko Sarkozy azasubira imbere y’urukiko ku wa 17 Werurwe kugeza ku wa 15 Mata, ku bindi byaha akekwaho ko yakoresheje amafaranga menshi mu buriganya yiyamamariza gukomeza kuyobora u Bufaransa mu 2012, ariko agatsindwa amatora.

Yabaye Perezida w’u Bufaransa muri manda imwe kuva mu 2007.

TAGGED:featuredNicolas Sarkozy
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bruce Melodie Yegukanye Igihembo cy’Umuhanzi w’Umwaka Wa 2020
Next Article Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?