Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Niger Yirukanye Abanyarwanda Umunani Baherukaga Kwimurirwayo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Niger Yirukanye Abanyarwanda Umunani Baherukaga Kwimurirwayo

admin
Last updated: 28 December 2021 2:50 pm
admin
Share
SHARE

Leta ya Niger yirukanye ku butaka bwayo Abanyarwanda umunani yaherukaga kwakira, bari bamaze igihe kinini baba i Arusha muri Tanzania nyuma yo kurekurwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Ni icyemezo kireba abantu umunani barimo Zigiranyirazo Protais, François-Xavier Nzuwonemeye, Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper na Sagahutu Innocent.

Barimo batanu bagizwe abere n’urukiko n’abandi bane bahamijwe ibyaha bya Jenoside ariko barangije ibihano, bamara gufungurwa bakanga gutaha mu Rwanda kubera impamvu bita iz’umutekano wabo, bakabura n’ikindi gihugu cyabakira.

Bari bamaze imyaka myinshi bacumbikiwe mu nyubako z’Urwego rwasigaranye imirimo y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) i Arusha, kuko nka André Ntagerura wahoze ari Minisitiri ushinzwe ubwikorezi yari amazeyo imyaka 17 cyane ko icyemezo kimurekura cyafashwe mu 2004.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku wa 13 Ukuboza 2021 nibwo Perezida wa IRMCT, Umucamanza Carmel Agius, yagejeje ijambo ku Nama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi, muri uyu mwaka iyobowe na Niger.

Nibwo byamenyekanye ko icyo gihugu cyanafashe inshingano zo kwakira ba bantu bari baraheze i Arusha.

Umucamanza Agius yavuze ko Niger n’Umuryango w’Abibumbye basinyanye amasezerano ku 15 Ugushyingo 2021, yo kwimurira abantu bagizwe abere cyangwa bafunguwe na TPIR cyangwa IRMCT muri icyo gihugu.

Ati “Muri ayo masezerano havugwa ko Repubulika ya Niger yemeye ko abantu bose bagizwe abere cyangwa bafunguwe uko ari icyenda bimurirwa muri icyo gihugu, kandi ndemeza ko ayo masezerano yamaze gushyirwa mu bikorwa, ku byerekeranye n’umunani muri bo. Kuba uyu munsi Inama [Ishinzwe Amahoro ku Isi] iyobowe na Niger ni umwanya mwiza wo gutangaza iyi nkuru.”

Ni icyemezo ariko u Rwanda ryutishimiye, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Umuryango w’Abibumbye Valentine Rugwabiza.

- Advertisement -

Yavuze u Rwanda “rwatunguwe no kuba rutaramenyeshejwe icyo cyemezo cyo kohereza abo Banyarwanda byaba bikozwe n’Urwego cyangwa Niger.”

Yashimangiye ko rwifuza ko bisobanuka neza niba kohereza, gutuza no kubeshaho abo banyarwanda “barekuwe n’inzego zose z’Urwego mu myaka isaga cumi bikubiye mu ngengo y’imari y’Urwego.”

Bigahura n’uko u Rwanda rwakomeje gusaba ko badakomeza gutungwa n’ingengo y’imari iva mu misanzu y’ibihugu ubwo bari i Arusha.

Yakomeje ati “Turizera ko Niger izubahiriza inshingano zayo zo guharanira ko muri abo bantu 9 nta numwe ukoresha ubutaka bwayo mu bikorwa bitemewe byakomeje kugira uruhare mu mutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari kuva mu myaka ishize. Hari ibimenyetso bigaragaza no mu madosiye yabo, ko bamwe muri bo bagiye bagira uruhare mri ibyo bikorwa na nyuma yo kugirwa abere na ICTR.”

Nyuma y’ibyo byose nibwo hasohotse Iteka rya Minisiteri w’Umutekano no kwegereza abaturage ubuyobozi muri Niger, kuri uyu wa 27 Ukuboza, rivuga ko bariya bantu umunani “birukanywe burundu ku butaka bwa Niger kandi babujijwe kubukoreraho ingendo kubera imamvu za dipolomasi.”

Rikomeza iti “Abarebwa n’iri teka bagomba kuva ku butaka bwa Repubulika ya Niger mu minsi irindwi ikurikira itariki iri teka ritangajweho.”

Aba birukanywe muri Niger bari mu byiciro bibiri by’abanyapolitiki bakomeye na ba Ofisiye mu gisirikare.

Mu banyapolitiki harimo Protais Zigiranyirazo wayoboye Perefegitura ya Ruhengeri akaba na muramu wa Juvenal Habyarimana, Ntagerura André wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi na Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta.

Mu basirikare harimo Major François-Xavier Nzuwonemeye, Colonel Alphonse Nteziryayo wanayoboye Military Police, Lieutenant Colonel Tharcisse Muvunyi wayoboye Ecole des Sous Officiers (ESO) i Butare, Colonel Nsengiyumva Anatole wayoboye iperereza rya gisirikare na Captain Sagahutu Innocent.

Taarifa yabonye amakuru ko Guverinoma y’u Rwanda yamaze kumenyeshwa ibijyanye n’iki cyemezo.

 

TAGGED:AbanyarwandafeaturedJenosideNigerValentine RuigwabizaZigiranyirazo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inzoga Bikekwa Ko Zishe Abantu Bane Zakuwe Ku Isoko
Next Article Tuzarasa Iran Niyo Andi Mahanga Atabidufashamo- Minisitiri W’Intebe Wa Israel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?