Ubuyobozi bwa Nigeria bwemeza ko ari yo yahaye Amerika yatumye itegura igitero cy’indege bivugwa ko cyashegeshe abahezanguni b’umutwe wa Islamic State.
Ikinyamakuru Africa Report cyanditse ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Nigeria witwa Yusuf Tuggar ari we watangaje ko igihugu cye ari cyo cyahaye Washington amakuru yatumye igaba kiriya gitero neza.
Icyo gitero cyagabwe mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria.
Tuggar ati: “Twavuganye n’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio mu gihe cy’iminota 19, kandi twabahaye amakuru nyayo yabafashije kugaba kiriya gitero neza.”
Kuri Noheli mu gitondo nibwo Trump yatangaje kuri Truth Social ko- binyuze ku mabwiriza ye- ingabo z’igihugu cye zagabye igitero gikomeye cyahitanye Abayisilamu avuga ko bari bamaze igihe bibasira Abakirisitu bo muri Nigeria.
Abayobozi ba Nigeria bavuga ko bazakomeza gukorana na Amerika mu guhashya abo barwanyi kandi ko guha amakuru y’ubutasi inshuti ngo igufashe kwivuna umwanzi, nta futi ribirimo.


