Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nishimiye Ko Uwishe Umugabo Wanjye Yakatiwe Burundu-Umugore Wa Thomas Sankara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Nishimiye Ko Uwishe Umugabo Wanjye Yakatiwe Burundu-Umugore Wa Thomas Sankara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 April 2022 11:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mariam Sankara, widow of former president Thomas Sankara, known as the father of the revolution in Burkina Faso, poses in Ouagadougou on May 20, 2015. It is the second time Mariam Sankara returns to Burkina to give testimony in an inquiry looking into the assassination of her husband in a 1987 coup that saw his former friend Blaise Compaore take power. After president Compaore stepped down last October, the new transitional government revived the probe into the death of one of Africa's most idolised leaders. AFP PHOTO / AHMED OUOBA (Photo by Ahmed OUOBA / AFP) (Photo by AHMED OUOBA/AFP via Getty Images)
SHARE

Umugore wa  Thomas Sankara witwa Mariam Sankara avuga ko umutima we utuje kubera ko ubutabera bwa Burkina Faso bwakatiye Blaise Compaoré gufungwa Burundi kubera uruhare rutaziguye yagize mu rupfu rwa Thomas Sankara wayoboraga Burkina Faso mbere ye.

Hashize imyaka 35 Thomas Sankara apfuye nyuma coup d’état yakorewe na Blaise Compaoré.

Urukiko kandi rwahannye n’abandi barimo Gen Gilbert Diendere na Kafando nabo bagize uruhare mu byakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Compaoré nawe wari wahiritswe n’abaturage batamushakaga kubera ibyo bamushinjaga.

Hari ku wa Mbere taLiki 11 Ukwakira, 2021, nibwo Urukiko rwa gisirikare rw’i Ouagadougou muri Burkina Faso rwatangije kuburanisha urubanza rw’abakekwaho kwica Thomas Sankara.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Sankara wafatwaga nk’umuyobozi w’impinduramatwara muri Afurika, yishwe muri kudeta (coup d’État) hamwe n’abantu 12 bakoranaga, ku wa 15 Ukwakira 1987. Ubutegetsi bwahise bujya mu maboko y’inshuti ye Blaise Compaoré.

Mariam Sankara ari kumwe n’umugabo we n’abana babo babiri

Urubanza rufashe imyaka 34 ngo rube kubera ko mu gihe cyose yari ku butegetsi, Compaoré yakoze ibishoboka byose ngo biriya byaha bidakurikiranwa mu mategeko, kugeza ubwo na we yahirikwaga mu 2014.

Mu iperereza ku byaha, humviswe abatangabuhamya bagera muri 60.

Mu bakekwaho uruhare muri buriya bwicanyi uko ari 14, haburamo abantu babiri batafashwe barimo Blaise Compaoré wahungiye muri Côte d’Ivoire guhera mu 2015. Undi ni Hyacinthe Kafando wari ushinzwe umutekano wa Sankara, ushinjwa ko ari we wayoboye abamwishe. Bombi bazaburanishwa badahari.

Uru rubanza rwahawe urukiko rwa gisirikare kubera ko ubwo buriya bwicanyi bwakorwaga, bwagizwemo uruhare n’abasirikare.

- Advertisement -

Bivugwa ko hari amakuru menshi u Bufaransa bwabonye kuri biriya bikorwa, ariko hari inyandiko nyinshi butashyize ahabona.

Iperereza ryaje kugaragaza ko nyuma y’umunsi Sankara yishweho hari abasirikare b’u Bufaransa bari muri Burkina Faso, mu bikorwa byo gusenya ibimenyetso byashyira mu kagozi Compaoré na Jean-Pierre Palm, umujandarume uregwa mu bakekwaho kwica Sankara.

Abasesenguzi bavuga ko guverinoma ya Sankara yari ibangamiye inyungu z’u Bufaransa muri Afurika – icyamenyekanye nk’ibikorwa bya Françafrique – nyuma yo kwanga imikoranire n’icyo gihugu cyakolonije ibihugu byinshi muri Afurika y’Iburengerazuba.

Icyo gihe ngo Sankara yanasabaga ko Nouvelle-Calédonie yagenzurwaga n’u Bufaransa, na yo yatangazwa n’Umuryango w’Abibumbye nk’agace kagomba kwigenga.

Mu ruzinduko yagiriye muri Burkina Faso mu 2017, Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko azaca iteka rituma inyandiko zose u Bufaransa bubitse zirebana n’urupfu rwa Sankara zijya ahabona.

Nyamara kugeza ubu amadosiye atatu niyo amaze koherezwa i Ouagadougou, agizwe gusa n’inyandiko zagiye ziva ku ruhande kuko hatarimo izaturutse mu biro bya François Mitterrand na Jacques Chirac, bari Perezida w’u Bufaransa na Minisitiri w‘Intebe nk’uko bakurikirana, ubwo buriya bwicanyi bwakorwaga.

Muri izo nyandiko ngo nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko Abafaransa bari i Ouagadougou ubwo Sankara yicwaga, nyamara ngo zigomba kuba zihari.

Kuba Macron atarubahirije isezerano rye nabyo ngo biteye andi makenga.

Biteganywa ko urubanza rwa Sankara ruzatuma abaturage bamenya amakuru y’ukuri ku byabaye mu gihugu cyabo, kandi bikaba inzira y’ubwiyunge mu gihugu.

Ibiganiro bikomeye ku bwiyunge muri Burkina Faso bizatangira ku wa 17 Mutarama 2022.

TAGGED:Burkina CompaorefeaturedSankaraThomas
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yakiriye Impapuro Zemera Ba Ambasaderi Bashya
Next Article Mpiranyi Ukekwaho Jenoside Yakorewe Abatutsi Ntafatwa Kuko Ashyigikiwe Na Zimbabwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?