Nishimiye Ko Uwishe Umugabo Wanjye Yakatiwe Burundu-Umugore Wa Thomas Sankara

Mariam Sankara, widow of former president Thomas Sankara, known as the father of the revolution in Burkina Faso, poses in Ouagadougou on May 20, 2015. It is the second time Mariam Sankara returns to Burkina to give testimony in an inquiry looking into the assassination of her husband in a 1987 coup that saw his former friend Blaise Compaore take power. After president Compaore stepped down last October, the new transitional government revived the probe into the death of one of Africa's most idolised leaders. AFP PHOTO / AHMED OUOBA (Photo by Ahmed OUOBA / AFP) (Photo by AHMED OUOBA/AFP via Getty Images)

Umugore wa  Thomas Sankara witwa Mariam Sankara avuga ko umutima we utuje kubera ko ubutabera bwa Burkina Faso bwakatiye Blaise Compaoré gufungwa Burundi kubera uruhare rutaziguye yagize mu rupfu rwa Thomas Sankara wayoboraga Burkina Faso mbere ye.

Hashize imyaka 35 Thomas Sankara apfuye nyuma coup d’état yakorewe na Blaise Compaoré.

Urukiko kandi rwahannye n’abandi barimo Gen Gilbert Diendere na Kafando nabo bagize uruhare mu byakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Compaoré nawe wari wahiritswe n’abaturage batamushakaga kubera ibyo bamushinjaga.

Hari ku wa Mbere taLiki 11 Ukwakira, 2021, nibwo Urukiko rwa gisirikare rw’i Ouagadougou muri Burkina Faso rwatangije kuburanisha urubanza rw’abakekwaho kwica Thomas Sankara.

- Advertisement -

Sankara wafatwaga nk’umuyobozi w’impinduramatwara muri Afurika, yishwe muri kudeta (coup d’État) hamwe n’abantu 12 bakoranaga, ku wa 15 Ukwakira 1987. Ubutegetsi bwahise bujya mu maboko y’inshuti ye Blaise Compaoré.

Mariam Sankara ari kumwe n’umugabo we n’abana babo babiri

Urubanza rufashe imyaka 34 ngo rube kubera ko mu gihe cyose yari ku butegetsi, Compaoré yakoze ibishoboka byose ngo biriya byaha bidakurikiranwa mu mategeko, kugeza ubwo na we yahirikwaga mu 2014.

Mu iperereza ku byaha, humviswe abatangabuhamya bagera muri 60.

Mu bakekwaho uruhare muri buriya bwicanyi uko ari 14, haburamo abantu babiri batafashwe barimo Blaise Compaoré wahungiye muri Côte d’Ivoire guhera mu 2015. Undi ni Hyacinthe Kafando wari ushinzwe umutekano wa Sankara, ushinjwa ko ari we wayoboye abamwishe. Bombi bazaburanishwa badahari.

Uru rubanza rwahawe urukiko rwa gisirikare kubera ko ubwo buriya bwicanyi bwakorwaga, bwagizwemo uruhare n’abasirikare.

Bivugwa ko hari amakuru menshi u Bufaransa bwabonye kuri biriya bikorwa, ariko hari inyandiko nyinshi butashyize ahabona.

Iperereza ryaje kugaragaza ko nyuma y’umunsi Sankara yishweho hari abasirikare b’u Bufaransa bari muri Burkina Faso, mu bikorwa byo gusenya ibimenyetso byashyira mu kagozi Compaoré na Jean-Pierre Palm, umujandarume uregwa mu bakekwaho kwica Sankara.

Abasesenguzi bavuga ko guverinoma ya Sankara yari ibangamiye inyungu z’u Bufaransa muri Afurika – icyamenyekanye nk’ibikorwa bya Françafrique – nyuma yo kwanga imikoranire n’icyo gihugu cyakolonije ibihugu byinshi muri Afurika y’Iburengerazuba.

Icyo gihe ngo Sankara yanasabaga ko Nouvelle-Calédonie yagenzurwaga n’u Bufaransa, na yo yatangazwa n’Umuryango w’Abibumbye nk’agace kagomba kwigenga.

Mu ruzinduko yagiriye muri Burkina Faso mu 2017, Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko azaca iteka rituma inyandiko zose u Bufaransa bubitse zirebana n’urupfu rwa Sankara zijya ahabona.

Nyamara kugeza ubu amadosiye atatu niyo amaze koherezwa i Ouagadougou, agizwe gusa n’inyandiko zagiye ziva ku ruhande kuko hatarimo izaturutse mu biro bya François Mitterrand na Jacques Chirac, bari Perezida w’u Bufaransa na Minisitiri w‘Intebe nk’uko bakurikirana, ubwo buriya bwicanyi bwakorwaga.

Muri izo nyandiko ngo nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko Abafaransa bari i Ouagadougou ubwo Sankara yicwaga, nyamara ngo zigomba kuba zihari.

Kuba Macron atarubahirije isezerano rye nabyo ngo biteye andi makenga.

Biteganywa ko urubanza rwa Sankara ruzatuma abaturage bamenya amakuru y’ukuri ku byabaye mu gihugu cyabo, kandi bikaba inzira y’ubwiyunge mu gihugu.

Ibiganiro bikomeye ku bwiyunge muri Burkina Faso bizatangira ku wa 17 Mutarama 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version