Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nkusi Arthur Yihanganishije Umukunzi We Ushinja Dr Kayumba Gushaka Kumufata Ku Ngufu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Nkusi Arthur Yihanganishije Umukunzi We Ushinja Dr Kayumba Gushaka Kumufata Ku Ngufu

admin
Last updated: 28 March 2021 7:51 am
admin
Share
SHARE

Umunyarwenya Nkusi Arthur yihanganishije umukunzi we Fiona Muthoni Ntarindwa, ushinja Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda gushaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ku wa 17 Werurwe nibwo Salva Kamaraba yanditse kuri Twitter ubutumwa bwa mugenzi we ushinja Dr Kayumba gushaka kumuhohotera amwigishaga muri kaminuza mu 2017.

Ku wa Gatanu Ntarindwa ukora kuri televiziyo CNBC yemeje ko ubwo butumwa ari ubwe, avuga ko bifata igihe gushyira ahabona ihohoterwa wakorewe kubera ko “uba wumva uri wenyine, nta muntu ushobora kukumva cyangwa ngo yizere ibyo uvuga.”

Umukunzi we Nkusi Arthur na we w’umunyamakuru, yifashishije Twitter yagize ati “Nshuti, ntewe ishema n’imbaraga n’umuhate wagize! Ndakwizera. Ndagushyigikiye.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Babe, I’m so proud of your strength and courage! I believe you. I support you. https://t.co/pokuCkqJPx

— Arthur Nkusi (@ArthurNkusi) March 27, 2021

Uretse kuba ari umunyamakuru, Fiona Ntarindwa yanitabiriye Miss Rwanda 2015 na Miss Africa 2017.

Mu 2017 nibwo ngo yasabye kwimenyereza umwuga mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, ku ibaruwa yanditse ashyiraho Kayumba wamwigishaga.

Dr Kayumba ngo yahamagaye Ntarindwa kuri telefoni ari ku wa Mbere mu gitondo, amubwira ko kuri RBA bamubajije niba yamubarangiramo umuntu wahabwa umwanya wo kwimenyereza umwuga. 

Ngo yamurangiye i Remera ngo amusangeyo amugire inama amuhe n’ibaruwa azitwaza, agiye kumureba azi ko ari mu biro, yisanga ageze mu rugo rwe.

Uwo mukobwa ngo yasanze Kayumba asa n’uwasinze, ashatse guhita agenda undi atangira gukoresha imbaraga.

- Advertisement -

Ati “Yarankuruye ansunikira ku ntebe ashaka kumpatira kuryamana na we. Narabyanze, ambwira nabi anantera ubwoba ko azangiza ejo hanjye hazaza n’amahirwe yose nari mfite yo kuba umunyamakuru mu Rwanda.”

Kubw’amahirwe yaramucitse kubera ko Kayumba ngo yari yasinze.

Ni ibibazo byateye Mutoni ihungabana, noneho kubera ko yari n’umuyobozi w’abanyeshuri biganaga, yahuraga kenshi na Kayumba kandi badashobora kurebana mu maso cyangwa kuvugana.

Ati “Mu ishuri byarangoraga cyane kwiga, kugeza ubwo byageze no ku kibazo yabazaga mu ishuri najya gusubiza ntampe amahirwe, cyangwa njye nagira icyo mbaza ntansubize, akakinyura ku ruhande.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruheruka guhamagaza Dr Kayumba, ahatwa ibibazo kuri ibyo birego ashinjwa.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Dr Kayumba yagaragaje ko atari azi umukobwa wamureze, ndetse ko ibyo avuga ari ibinyoma. Ahubwo ngo yiteguye kumujyana mu nkiko amushinja gusebanya.

Ati “Uzabaze abazi neza iby’ihohoterwa bazakubwira ko uwahohotewe adashaka no kumva izina ry’uwamuhohoteye uretse no kumuhamagara cyangwa ngo amutumire mu biganiro ayobora. Biteye isoni kubeshya ko namuhohoteye 2017 agakomeza kuntumira mubiganiro, 2018, 2019.”

Kayumba yanavuze ko bakomeje kuvugana, ashaka no gukora mu kinyamakuru cye.

Fiona Ntarindwa ni umunyamakuru wa CNBC
Nkusi Atrhur akora kuri Radio Kiss FM
Nkusi na Fiona bamaze igihe batangaje ko bakundana
TAGGED:Dr Kayumba ChristopherfeaturedFiona Muthoni NtarindwaNkusi Arthur
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ninde Utakorera Ubutasi Igihugu Cye Akunda?
Next Article AU Yasabye U Rwanda Kongera Amasezerano Yo Kwakira Impunzi Zaheze Muri Libya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?