Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nsabimana ‘Sankara’ Yasobanuye Uko Perezida Lungu ‘Yateye’ Inkunga Ibitero Byo Muri Nyungwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Nsabimana ‘Sankara’ Yasobanuye Uko Perezida Lungu ‘Yateye’ Inkunga Ibitero Byo Muri Nyungwe

admin
Last updated: 12 March 2021 5:35 pm
admin
Share
SHARE

Nsabimana Callixte wiyise Sankara uregwa ibyaha by’iterabwoba, yongeye gushimangira ko mu mafaranga yafashije umutwe wa FLN kugaba ibitero birimo ibyo mu majyepfo y’u Rwanda, harimo ayatanzwe na Perezida Edgar Lungu wa Zambia.

Ubwo yari imbere y’urukiko kuri uyu wa Gatanu, Nsabimana yavuze ko hari amafaranga yoherezwaga muri FLN yari abereye umuvugizi, atanga urugero ku $255.000 yatanzwe n’abantu batandukanye, arimo $190.000 yatanzwe na Paul Rusesabagina.

Mu yo Rusesabagina yatanze ngo harimo $125.000 yahaye Gen Moran wari umuyobozi mu mutwe wa FLN na $25.000 yahaye Gen Habimana Hamada wari umuyobozi mukuru wayo.

Nsabimana ati “Aya $150.000 yose hamwe ni amafaranga Rusesabagina yakuye muri Zambia kwa Perezida Edgar Lungu, afatanyije n’umucuruzi witwa Nsengiyumva Appolinaire uba i Lusaka muri Zambia, bombi bakaba ari inshuti za Perezida Edgar Lungu wa Zambia kuva kera.”

Sankara ngo yinjiye muri MRCD Perezida Lungu baramuhaye ‘code’ y’umubyeyi wa batisimu.

Ati “Uwo nasanze bamwita Parrain wa batisimu, nkibaza ngo ‘parrain’ wa batisimu ni iki? Muri iyo minsi yatanze ayo mafaranga nibwo baje kumbwira ko ‘parrain’ wa batisimu ari Edgar Lungu. Murumva namwe umuntu bita umubyeyi wa batisimu ntabwo ari ku busa, ni uko hari icyo aba yarakoze.”

Ibyo ngo ‘Sankara’ yabibwiwe na Rusesabagina ubwe “bitari rimwe bitari kabiri” na Gen Moran, Nsengiyumva Appolinaire alias ‘Pasteur’ n’abandi bakuru ba MRCD.

Sankara yavuze ko ubwo yafatwaga, uwo muperezida yari amaze iminsi afite impungenge zo kubaha andi mafaranga, ku buryo yabasabye ngo babe barindiriye Perezida Paul Kagame asoze kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Sankara yavuze ko nubwo Rusesabagina kuri uyu wa Gatanu yanzuye ko ntacyo azongera gusubiza mu rukiko, atahagarara imbere y’abacamanza ngo avuge ko Perezida Lungu bataziranye.

Ati “Nifuzagaga ko ahagarara hariya tukabisubiramo, n’ijwi ryiza yabimbwiragamo ngo uriya mutware yari inshuti yanjye, mu gifaransa ati “c’est un ami à moi depuis longtemps” nkiba i Lusaka.”

Yavuze ko Rusesabagina atabihakana kuko mu baperezida ba Afurika n’Isi nzima atari gupfa kuzana Lungu mu nshuti za Rusesabagina.

Ati “Dupfa iki se ? Hari isambu tugabana se? Nigeze ngera muri Zambia se baramfunga ku buryo nicara hano… ni we nahisemo sinahitamo Nkurunziza wari ufitanye ibibazo n’u Rwanda, sinahitamo Kaguta njya guhitamo Edgar Lungu? Nta nubwo nari namuzi n’amateka ye, naherukaga ibya Chiluba, namenye ibya Edgar Lungu mbiganiriwe na Rusesabagina.”

Sankara yavuze ko ubwo FLN yashingwaga, icyo Rusesabagina yari yarijeje abo bayitangiranye cyari amafaranga, kuko ngo yari gutanga miliyoni $1.

Nyuma ngo abagize MRCD batangiye kuvuga ko ari umubeshyi kuko amafaranga yagombaga kubaha yabahayemo $150.000 gusa, kandi nayo ntiyavuye mu mufuka we kuko yatanzwe na perezida Lungu.

Ubwo amagambo ya Sankara yatangazwaga bwa mbere muri Nyakanga umwaka ushize, Zambia yabyamaganiye kure ndetse yohereza intumwa mu Rwanda yo kuganira n’abayobozi bakuru b’ibihugu ku byari byashinjwe Perezida Lungu.

Nyuma haje gutangazwa ko bizakorwaho iperereza.

Nsabimana Callixte hamwe na Me Nkundabarashi Moise umwunganira ubwo bari mu rukiko kuri uyu wa Gatanu
Nsabimana ‘Sankara’ yashinje Perezida Lungu kubatera inkunga
TAGGED:Edgar LungufeaturedNsabimana Callixte
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bruce Melodie Yashinjwe Kwibasira Meddy Na The Ben Mu Magambo Akomeye
Next Article Urukingo Rwa COVID-19 Rushobora Kuzakenerwa Ku Bazitabira CHOGM 2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?