Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nshishikariza Abanyayisiraheri Gutura Mu Rwanda- Amb Einat Weiss
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nshishikariza Abanyayisiraheri Gutura Mu Rwanda- Amb Einat Weiss

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 December 2024 1:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Einat Weiss( Ifoto yakuwe muri Video ya The New Times)
SHARE

Madamu Einat Weiss ni Ambasaderi wa Israel mu Rwanda. Yaje muri izi nshingano asimbuye Dr. Ron Adam. Si mu Rwanda ahagarariye inyungu za Yeruzalemu gusa ahubwo anazihagarariye mu Burundi.

Aharutse guha ikiganiro Taarifa Rwanda, agaruka ku nkingi umubano w’ibihugu byombi wubakiyeho n’uko ateganya kurushaho kuwuteza imbere.

Yatubwiye ko asanga umuturage wa Israel aramutse ahisemo kuba mu Rwanda mu buryo buhoraho ntacyo yazahomba.

Soma ibirambuye bikubiye muri iki kiganiro…

Taarifa: Kuva mutangiye imirimo yanyu nka Ambasaderi wa Israel mu Rwanda kugeza ubu ni ibiki mwishimira ko mwagezeho?

Einat: Ubwo natangiraga gusohoza inshingano zanjye, byari ibintu bishishikaje. Icyakora nakomwe mu nkokora n’akaga igihugu cyacu, Israel, cyahuye nako ubwo cyaterwaga n’ababisha bo muri Hamas hari tariki 07, Ukwakira, 2023. Ibyo ariko ntibyaduciye intege, ahubwo nka Ambasade twakomeje kwesa imihigo twihaye.

Hari ibintu bitatu rero nakubwira ko twagezeho kandi nishimira.

Mu rwego rw’ubukungu, hari imishinga mike yashyizwe mu bikorwa ku kigero cyuzuye.

Nanakongeraho ko muri uru rwego hari abashoramari bo muri Israel bashaka kuza gushora ino mu gihe gito kiri imbere.

Mu mubano wacu n’u Rwanda kandi, nakoze uko bishoboka kugira ngo mpuze Abanyarwanda n’Abayisiraheli. Guhuza abaturage b’impande zombi ni uburyo bubafasha kurebera hamwe aho buri ruhande rwabera urundi igisubizo mu nyungu zisangiwe.

Binyuze muri ubwo buryo kandi, nakubwira ko na Guverinoma z’ibihugu byombi zakomeje gukorana hagamijwe ko ibyo ziyemeje kugera ho bigerwaho nta na kimwe gisigaye inyuma.

Taarifa: Muracyafite igihe runaka mu nshingano zanyu muhagarariyemo Israel mu Rwanda. Nihe muteganya gushyira imbaraga muri icyo gihe gisigaye?

Einat: Nzihatira gushyira imbaraga mu bikorwa bifite aho bihuriye na gahunda Leta y’u Rwanda yihaye mu cyiciro cya kabiri cy’iterambere rirambye, NST 2. Hamwe muri henshi nzashyira imbaraga ni mu gice cyo guhanga imirimo no gufasha u Rwanda kongera ibyo rwohereza hanze.

Nzaharanira  gukora k’uburyo Israel yugurura amarembo mu gace u Rwanda ruherereyemo kuko nasanze naho hari andi mahirwe yatuma tuhakorera.

 Taarifa:Ese uwavuga ko intambara Israel iri kurwana muri iki gihe yatumye ibonwa nabi mu mahanga yaba yibeshye?

Einat: Yewe nakubwira ko intambara turi kurwana muri iki gihe yatumye aho dukorera henshi ku isi abantu batwitwaramo umwikomo. Babikora binyuze mu kudutera ubwoba ko bazaduhitana, ubundi bakabikora binyuze mu kuzamura urwango banga Abayahudi hirya no hino ku isi.

Icyakurikiyeho ni uko muri za Ambasade zacu, Abadipolomate bakoze uko bashoboye ngo birinde kandi barinde n’igihugu cyatubyaye ari cyo Israel.

Uramutse urebye hirya no hino ku isi, wakwibonera uko kwibasira Israel kwagenze ndetse bigakorwa no mu miryango yitwa ko ari ‘mpuzamahanga’.

Henshi batangiye kuvuga uko ibintu byifashe muri Gaza, babivuga amacuri, bagamije kutwangisha rubanda.

Intambara turwana muri iki gihe yatumye benshi mu badipolomate  bacu hirya no hino ku isi batakaza ababo bayiguyemo, bimwe mu byo bari batunze birangizwa, hiyongeraho n’ingaruka ibyo byose bigira ku mibereho n’imitekerereze ya muntu muri rusange.

Taarifa: Tukivuga ku by’intambara, ni iki mwavuga Israel imaze kugeraho mu guhangana n’abanzi bayo?

Einat: Mu buryo budasubirwaho, nakubwira ko Israel yageze ku ntsinzi igaragara. Yayigezeho binyuze mu guhitana abayobozi bakuru ba Hamas ndetse n’aba Hezbollah.

Gusa abantu bakwiye kuzirikana ko hakiri undi mwanzi wacu ukomeye witwa Iran ari nawe muterankunga mukuru w’abanzi bacu.

Iran niyo itera inkunga Hamas, Hezbollah, aba Houthis bo muri Yemen kandi muri iki gihe irashaka guha inkunga abandi banzi bacu bashobora kubura umutwe muri Syria.

Inkunga Iran itera abo bose niyo ntandaro y’umutekano  muke mu Burasirazuba bwo Hagati.

 Iki gihugu gisanganywe gahunda yo gukora no guha abanzi ba Israel ibisasu bita ballistic missiles kandi ibyo byose biri mu bishyira mu kaga Akarere igihugu cyacu giherereyemo.

Taarifa: Hari abemeza ko kuba Israel irwana na Hamas na Hezbollah n’abandi bose bafatanya n’iyi mitwe kandi ikabikorera icyarimwe ari igikorwa wakwita ‘ubwiyahuzi’. Mubivuga ho iki?

Einat: Abantu bakwiye kwibuka ko intambara turimo muri iki gihe atari twe twayishoje. Ntituri ‘gashozantambara’. Njye n’abandi baturage ba Israel twashakaga kubaho mu mahoro, gusa ubwo Hamas yatugabagaho igitero tariki 07, Ukwakira, 2023 kigahitana abantu bacu barenga 1000 abandi 250 bagatwarwaho umunyago, nta kindi twari gukora kitari ukurwanira ko abasigaye babaho ntawe ubabuza amahwemo.

Ibikorwa bya gisirikare bibera muri Lebanon byakozwe twanga ko ibyatubayeho bikozwe na Hamas byakongera kubaho bikozwe na Hezbollah.

Israel yiyemeje kurinda abaturage bayo kandi yabikoze kuva yabaho kandi bizakomeza iteka ryose. Abaturage b’iki gihugu bagomba kubaho batekanye imbere mu gihugu cyabo no hanze yacyo. Iyo ni intego idakuka.

Taarifa: Aho mugereye mu Rwanda ni iyihe myitwarire mwabonye ko yihariye ku Banyarwanda?

 Einat: Ubwo nageraga ino ngatangira guhura n’abaturage b’iki gihugu natunguwe kandi nshimishwa n’urugwiro rwabo. Ni abantu bahorana akanyamuneza no kwakirana urugwiro ababagana.

Nasanze kandi hari ibyo bahuriyeho na benewacu bo muri Israel birimo no kwihagararaho, ni ukuvuga kuba abantu baharanira kwigira no kwihesha agaciro, banga agasuzuguro.

Abanyarwanda bagira ikintu ntarabona ahandi kitwa ‘UMUGANDA’. Ni uburyo bwiza bwo gutunganya igihugu cyabo no gufashanya ngo gitere imbere kandi kibe igihugu gisukuye.

 Taarifa: Ese mushobora kugira inama abaturage ba Israel yo gutura mu Rwanda?

Einat: Cyane rwose! Ku muturage wa Israel, gutura mu Rwanda ntaho bitaniye no gutura iwabo. Rufite abaturage bazi kwakira no kubanira abashyitsi, rukagira ubuyobozi bureba kure kandi bufasha abagana iki gihugu kugikoreramo ubucuruzi, bikabaha uburyo bwo bagituramo igihe cyose baba babishakiye.

U Rwanda rufite ahantu nyaburanga henshi kandi heza, kandi abarutuye bumva batekanye ‘koko’.

Intero ya ‘Visit Rwanda’ nasanze ari nziza kandi ntaho ibeshye. Urusuye ntabyicuza ndetse n’Abanyayisiraheli baba ino twaganiriye bambwiye ko banyuzwe no kuba muri iki gihugu.

 Taarifa: Tubashimiye ikiganiro muduhaye.

Einat: Namwe murakoze kuri Taarifa.

TAGGED:AmbasaderiEinatfeaturedHamasHezbollahIntambaraUbucuruziUbukunguUmubanoUmugandaWeiss
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda: Impanuka Yahitanye Abantu Batandatu
Next Article Uburusiya Bwagabye Igitero Gikomeye Kuri Ukraine
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?