Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nta Kintu Kinini Abantu Bakwitega Mu Biganiro Hagati Y’Amerika N’Ubushinwa-UBUSESENGUZI
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Nta Kintu Kinini Abantu Bakwitega Mu Biganiro Hagati Y’Amerika N’Ubushinwa-UBUSESENGUZI

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 June 2023 8:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu madosiye menshi azakurikiranirwa hafi ku isi mu minsi iri imbere, imwe mu yandi akomeye ni ibiganiro bigiye guhuza Amerika n’Ubushinwa, bizibanda ku ugushaka uko ibi bihangange byabana mu bwubahane.

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken ari i Beijing mu ruzinduko rw’iminsi itandatu, aho azaganira na mugenzi we witwa Qin Gang, bakazibanda k’uburyo ibi bihugu byakorana mu nyungu bihuriyeho aho guhora birebana ay’ingwe.

Icyakora iyo urebye uko ibintu bihagaze muri iki gihe, ukabihuza n’inama zabanjirije iyi ndetse n’ibyazivuyemo, uramutse uvuze ko nta kintu kinini kizayivamo, ntiwaba ugiye kure y’ukuri.

Blinken n’itsinda ayoboye barabanza kuganira n’abagize Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, ibiganiro biri bwibande ku ngingo zirebana n’ubucuruzi, intambara ya Ukraine, ikibazo cya Taiwan n’ibindi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Antony Blinken abaye Umunyamabanga wa  Leta zunze ubumwe z’Amerika wa mbere  usuye Ubushinwa mu myaka itanu ishize.

Uru ruzinduko rubaye nta gihe kinini gishize hari igipirizo( balloon) cy’Ubushinwa kirashwe n’indege z’intambara z’Amerika zigikekaho gufata amashusho yo gukoresha mu rwego rw’ubutasi.

Nyuma yo kuganira na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa witwa Qin Gang( barahura kuri iki Cyumweru taliki 18, Kamena, 2023), kuri uyu wa Mbere taliki 19, Kamena, 2023  Blinken azahura na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping.

Iby’uru rugendo rwa Blinken mu Bushinwa byari byaremeranyijweho na Perezida Biden na Xijinping ubwo bahuriraga i Bali muri Indonesia.

Byaje gukomwa mu nkokora n’ikibazo cy’igipirizo twavuze haruguru.

- Advertisement -

Abasuzumira hafi uko umubano hagati ya Beijing na Washangton uhagaze, bavuga ko nta kintu kinini kandi kizima abantu bakwitega ko kizava muri ibi biganiro.

Mbere y’uko Blinken yurira indege, yabanje kubwira abanyamakuru ko intego y’Amerika ari uko hakwirindwa intambara hagati yayo n’Ubushinwa itewe n’uko hari ibyo uruhande rumwe cyangwa urundi rutashoboye gusesengura neza.

Amerika ivuga ko ari ngombwa ko habaho umurongo urambuye kandi usobanutse w’ibiganiro hagati y’impande zombi kugira ngo hatabaho imibare mibi yatuma amazi arenga inkombe.

Biden nawe kandi ateganya kuzahura na Xi mu minsi iri imbere, bakaganira uko ibyo impande zombi zitumvikanaho bitaba imbarutso yo gushyira isi mu kaga.

Birashoboka ko ibiganiro hagati ya Biden na Xi bizaba muri Nzeri, 2023 mu Nama izahuza ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi, izabera i New Delhi mu Buhinde.

Mu mezi ashize, hari ingendo z’abayobozi mu nzego nkuru z’ibihugu byombi zabaye.

Umuyobozi w’ikigo cya Amerika cy’ubutasi bwo hanze( CIA) witwa William Burns yasuye Ubushinwa n’aho Minisitiri w’ubucuruzi bw’Ubushinwa nawe asura Amerika.

Hari muri Gicurasi, 2023.

Buri gihe uko habagaho ibiganiro nk’ibi, nta kintu kinini kandi kizima cyavagamo bitewe n’uko nta ruhande rushaka kuva ku izima.

Abashinwa bakuriye Abanyamerika inzira ku murima, bababwira ko nta gihe na kimwe bazemera ko Taiwan ari igihugu kigenga.

Abanyamerika bo basaba Ubushinwa kugenda gake mu bintu kubera ko ngo hari aho bushobora kurenga umurongo bikaba bibi.

Ibi ariko ntibikozwa ab’i Beijing kuko bo bavuga ko ibyo bakora biri mu bushobozi n’uburenganzira bwabo.

Gushinjanya ko buri ruhande rutata urundi biri mu bituma umwaka mubi ukomeza kuzamuka.

Mu gihe ibintu ari uko bimeze mu byerekeye ubucuruzi n’umubano muri rusange, ku rundi ruhande, Amerika ikomeje kwiyegereza inshuti zayo ngo bakomeze kubaka imbaraga za gisirikare hagamije gukoma imbere iz’Ubushinwa.

Nta gihe kinini gishize, Amerika, Ubuyapani na Philippines basinye amasezerano mu bya gisirikare, agamije gukaza imbaraga za gisirikare ibi bihugu bihuriyeho.

Hagati aho kandi Amerika iherutse gusinyana n’Ubwongereza na Australia amasezerano yo kubaka amato y’intambara agenda munsi y’amazi afite ubushobozi bwo kurasa ibisasu bya missiles.

Intego y’ibi bihugu ni ukwereka Ubushinwa ko ibyo bushaka gukorera mu Nyanja ya Pacifique birimo n’umugambi wo kuhigarurira, ntacyo bizabugezaho.

Ubushinwa kandi bufite intego yo gufungura Ambasade zigera kuri eshanu mu bihugu biri mu birwa byo mu Nyanja ya Pacifique.

Mu magambo make, ibintu birakomeye hagati y’Amerika n’Ubushinwa!

Impamvu yabyo ni ukurushanwa ngo hatagira ugaragara nk’udashoboye mu ruhando mpuzamahanga.

Mu rwego rwo kwirinda ko hari amakosa yakorwa akavamo intambara yeruye, ni ngombwa ko habaho ibiganiro byinshi kandi bikorewe ku rwego rwo hejuru.

Nibyo bizatuma hirindwa ikosa ryatuma amazi arenga inkombe, ibintu ( bisanzwe bitameze neza ku isi) bikadogera.

TAGGED:AmerikaBlinkenBushinwafeaturedIntambaraPerezidaUbucuruziXi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rusizi: Coaster Yamanutse Muri Gari ‘Itarimo Shoferi’ Igonga Motari
Next Article Puderi Isigwa Abana Yakuwe Ku Isoko Ry’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubuzima, Uburezi…Inkingi Z’Umubano W’u Rwanda N’Ubusuwisi

Cardinal Kambanda Ari Muri Uganda Mu Kuzirikana Abahowe Imana

Burundi: Abanyamakuru Bahawe Umuburo

Irushanwa Ryo Kwibuka Abakinaga Volley Bazize Jenoside Ryasubitswe

RIB Igeze He Umukoro Perezida Kagame Yayihaye?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda Rubyaza Izuba Amashanyarazi Ya Mega Watt 30

RDB Yagize Icyo Ivuga Ku Ntambara Ya DRC

Tshisekedi Arahihibikanira Ko DRC Ijya Mu Kanama Ka UN K’Amahoro Ku Isi

Kabila Aragisha Inama Inararibonye Z’i Goma

Musk Yavuye Mu Nshingano Yahawe Na Trump

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Intego Y’u Rwanda Ku Byerekeye Umukamo Mu Myaka Ine

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ingabo Z’u Rwanda Mu Bufatanye N’Iza Misiri

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ngoma: Hibutswe Imiryango 15,593 Y’Abatutsi Yishwe Irazima Muri Jenoside 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Abayahudi Baramagana Ibyo Israel Ikorera Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?