Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ntabwo Ndi Mu Bakurikiza Icyo Abazungu Bavuze Cyose- Kagame Abwira CNN
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Ntabwo Ndi Mu Bakurikiza Icyo Abazungu Bavuze Cyose- Kagame Abwira CNN

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 February 2021 9:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Kagame yabwiye CNN ko atari mu bakurikiza ikivuzwe cyose ngo ni uko kivuye i Burayi cyangwa USA
SHARE

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yaraye abwiye umunyamakuru wa CNN witwa Richard Austin Quest  umaze igihe asura u Rwanda ko atari mu bantu bakurikiza ikivuzwe cyose n’Abazungu. Kuri we ntabwo abantu bagomba gufata ibivuzwe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi nk’Ivanjili.

Perezida Kagame yavuze ko abo muri kariya gace k’isi bafite uko babayeho, ibyo bemera, ibyiza bakora kandi umuntu yakwigana bikagira icyo bimumarira ariko ngo nabo ntibabuze intege nke muribo nk’uko ziba n’ahandi ku isi.

Ku ngingo ya Demukarasi, Perezida Kagame yabwiye Quest ko Demukarasi itagomba gusobanurwa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi.

Ati: “ Ntabwo Demukarasi igomba guhabwa ubusobanuro n’ab’i Burayi cyangwa muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Niba aribo basobanura Demukarasi uko iteye, kuki hari bamwe bahindukira bakarwanya abatowe n’abaturage nk’uko duherutse kubibona.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Quest ni muntu ki?

Richard Austin Quest mu kiganiro na Perezida Kagame

Bwana Richard Austin Quest usanzwe ari umwe mu banditsi bakuru ba CNN ishami ry’ubucuruzi .

Tariki 06, Gashyantare, 2021 yanditse ko ari mu nzira aza mu Rwanda.

Ari  mu banyamakuru bakomeye  muri USA bakorera kandi bakoreye ibigo by’itangazamakuru bikomeye.

Richard Austin Quest yavutse tariki 09, Werurwe, 1962 akaba akomoka mu Bwongereza. Yakoreye ibinyamakuru bikomeye kandi abikora akiri kwimenyereza umurimo w’itangazamakuru.

- Advertisement -

Yimenyereje  umurimo w’itangazamakuru kuri BBC, icyo gihe hakaba hari muri 1985. Nyuma yaje kujya mu ishami rya BBC rikorera New York rikora ku bukungu .

Quest yatangiye gukorera CNN muri 2001 atangiza ikiganiro yise Business International, nyuma yaje kwaguka mu kazi ke akajya avuga no kuri Politiki cyane cyane iyerekeye amatora y’Umukuru w’Igihugu muri USA.

Kubera ko ari Umuyahudi yigeze kwanga akazi yari ahawe n’ubuyobozi bwa Al Jazeera bwamusabaga kuza kuyobora Ishami ryayo ry’Icyongereza.

Icyo gihe hari muri 2006.

Richard Austin Quest asanzwe kandi ari umukozi wa CNN ushinzwe gukora inkuru ku ngendo z’indege ndetse muri 2014 yakoze inkuru ndende ku izimira ry’indege y’ikigo Malaysia Airlines Flights 370( MH370).

Afite ikiganiro gihoraho kuri CNN yise QuestCNN.

TAGGED:DemukarasifeaturedKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Afrobasket 2021 Q : U Rwanda Rwatsinzwe Rugikubita
Next Article Burundi Na Tanzania Biyemeje Ubufatanye Mu By’Amabuye Y’Agaciro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?