Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko hagiye kunozwa uburyo bwo gutanga uburenganzira ku tubari dushobora gufungura n’ibihano bizahabwa abarenze ku mabwiriza, nk’uko byakozwe ku nsengero.
Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri yemeje ko utubari tuzafungura mu byiciro, amabwiriza arambuye akazatangwa na Minisiteri ishinzwe ubucuruzi n’Urwego rw’Iterambere, RDB.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko icyemezo cyo gufungura utubari cyafashwe nyuma y’isesengura ku ntambwe imaze guterwa mu kwirinda icyorezo n’uburyo abantu benshi bamaze kubona inkingo. Yari kuri Televiziyo y’Igihugu.
Hanasuzumwe ingaruka zabayeho nyuma y’amezi 18 utubari tudakora guhera muri Werurwe 2020, haba kuri ba nyiratwo, inzu twakodeshaga, abadukoragamo cyane cyane b’urubyiruko n’ingaruka byagize ku ruhererekane rw’ibyo bacuruzaga byaba ibyo mu mahanga cyangwa bikorwa n’inganda zo mu Rwanda.
Yakomeje ati “Dutekereza kuri ubwo buzima bw’abo bantu twuva ko hakwiye kugira igikorwa, ariko nanone bikajyana n’intambwe imaze guterwa y’uko tumaze kumenya uburyo bwo kwirinda.”
“Ariko nanone turareba tuti utubari ntabwo tuzwi umubare watwo, hari ugira akabari muri butike, hari ugira akabari munsi y’igitanda, hari ugira akabari mu cyumba, ntabwo rero tugiye kuvuga ngo utubari twose twafunguwe.”
Hazatangwa ibyangombwa
Minisitiri Gatabazi yavuze ko hatahiwe inshingano y’uko inzego zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi, RDB, Minisiteri y’Ubuzima, MINALOC na Polisi, bagiye kwicara bagatekereza ibikwiye kubahirizwa mu gufungura akabari.
Yakomeje ati “Icya mbere ni uko tugiye kwiga ukuntu akabari kagomba kuba gateye. Ntabwo turi bubirebe mu buryo bw’ubucuruzi, turabireba mu buryo bwo kwirinda.”
“Ese akabari kaba kameze gute mu buryo bwo kwirinda, uburyo bwo gukaraba intoki bwateganyijwe, uburyo bwo guhana intera ku buryo abantu bakicayemo baba bafite umwuka uhagije, cyane tukanashishikariza n’abantu gutekereza gukorera hanze, mu busitani, ahantu hari umwuka.”
Yavuze ko abujuje ibisabwa ari bo bazagenda bafungurirwa utubari, nk’uko byakozwe mu gufungura insengero.
Na nyuma yo gufungura hazakurikiraho kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa, hanatangwa n’ibihano.
Minisitiri Gatabazi yakomeje ati “Ubundi umuntu yahanirwaga gufungura akabari, agahanirwa gucuruza akabari bitemewe, ariko ubu noneho natubahiriza ya mabwiriza, ibyo twamusabye bagasanga amazi adahari, abantu bicara bacucitse, banywera ahantu hafunganye [azabihanirwa], nongere mbyibutse ko dushishikariza abantu gukorera hanze, byarushaho kugabanyua ibyago byo kwandura.”
Ntabwo kuba umuntu yarikingije COVID-19 biratekerezwaho nk’uburyo bwakwemerera umuntu kujya mu kabari, kubera ko abantu bose batarakingirwa.
Hategerejwe icyemezo kizafatwa ku bijyanye no kubanza kwipimisha COVID-19.
Ubwandu bushya bukomeje kumanuka
Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangaje ko ubwandu bukomeje kumanuka cyane mu gihugu, nubwo hari uduce ubwandu bukiri hejuru.
Byatumye nko mu Muyi wa Kigali amasaha y’imirimo yongerwa, nyuma y’uko nk’amavuriro ya Kanyinya na Gatenga yakirirwagamo abarwayi ba COVID-19 yafunzwe, ubu harimo gukoreshwa gusa Ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge.
Yavuze ko nko mu cyumweru gishize habayeho gupima abantu basaga 5000 mu buryo butunguranye mu bice bya Nyamirambo, Remera, Giti cy’Inyoni n’ahandi, habonekamo abantu 20 gusa bafite ubwandu.
Minisitiri Ngamije yakomeje ati “Ndetse 7 muri bo ni abantu bo ku Giti cy’Inyoni bari baturutse Gicumbi (3), abandi baturutse mu kandi karere katari Umujyi wa Kigali, bose bangana na 0.4 % bafite ubwandu.”
“Kandi mu kwezi kwa karindwi igihe COVID yari imeze nabi mu Mujyi wa Kigali, twari twarakoze nanone ubushakashatsi nk’ubwongubwo tubona 5% by’abantu twari twasuzumye, bafite COVID.”
Gusa hari uturere nka Gicumbi, Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru, ku buryo mu mabwiriza mashya ho ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.
Minisitiri Ngamije yavuze ko mu bushakashatsi bwakozweho hapimwa abantu nibura 100 muri buri Murenge, ubwandu bwagaragayemo hagati ya 6-9 ku ijana.
Gusa mu bwakozwe mu byumweru bitatu bishize, mu Turere twa Gicumbi, Nyagatare, Ngoma na Kirehe abafite ubwandu bari muri 15-20 ku ijana.
Dr Ngamije yakomeje ati “Byagabanyutse ariko biracyari hejuru ugereranyije n’utundi turere.”
Gukingira birakomeje
U Rwanda rumaze gutera intambwe mu gukingira COVID-19, aho rumaze gukingira byuzuye 10% by’abaturage bose.
Kugeza kuri uyu wa Kabiri abaturarwanda bari bamaze guhabwa inkingo ebyiri bari 1,416,794, mu gihe abamaze guhabwa urukingo rumwe ari 1,897,593.
Minisitiri Ngamije yavuze ko nko mu Mujyi wa Kigali 70% by’abantu barengeje imyaka 18 bamaze guhabwa inkingo ebyiri, kandi urugendo rurakomeje no mu tundi turere.
Ati “Buri cyumweru tubona inkingo, mu minsi iri imbere mbere y’uko uku kwezi kurangira tuzabona inkingo zigeze kuri miliyoni imwe, uturere tundi navuga ko tutarajya ku gipimo gishimishije cyo gukingirwa abantu babona nibura inkingo ebyiri, natwo tuzazirikanwa.”
Yavuze ko umuvuduko u Rwanda ruriho nukomeza, mbere y’uko uyu mwaka urangira u Rwanda rwakingira 30% by’abaturage bose, umwaka utaha rukagera kuri 60%.