Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ntugakerense Icyago Niyo Cyaba Kingana N’Urushishi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ntugakerense Icyago Niyo Cyaba Kingana N’Urushishi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 October 2022 10:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaganga bavuga ko kwirinda biruta kure cyane kwivuza. Niyo mpamvu basaba abantu kwirinda icyatuma barwara, ababyeyi bagasabwa gushakira abana inzitiramubu bagomba kuraramo, kandi ibihuru n’ibigunda biri mu ntanzi z’urugo bigatemwa.

Abakozi bacukura amabuye y’agaciro bagomba kuba bambaye imyenda irinda umute, bafite ingofero zifite amatara yo kubamurikira ahatabona, abasirikare bakagira ingofero zirinda umutwe n’amakote adapfumurwa n’amasasu yo kubarindira igituza n’umugongo.

Izi ni ingero nke zerekana ko kurinda umutwe, igituza, umugongo, amaso n’ibindi ari ingenzi kandi ko bigomba gukorwa mbere y’uko akaga kagera ku muntu.

Mu byerekeye umutekano n’aho ni uko.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Imwe mu mpamvu ituma habaho abashinzwe ‘umutekano’ ni uko mu by’ukuri  nta mutekano ubaho.

Buri gihe mu bantu habaho ‘agahenge’  kandi ntawe umenya igihe gashobora kurangirira abantu bakongera gushyamirana.

Bamwe baba baziza abandi icyo babarusha, abandi babaziza ko babangamiye n’izindi mpamvu.

Iyo igihe ako gahenge kamaze kibaye kirekire, nibwo abantu batangira kumva ko bafite amahoro kuko ka gahenge kaba kahindutse umutekano.

Abakora iby’umutekano iyo bamaze igihe bakorera kuri gahunda ihamye kugira ngo agahenge kari mu mibanire y’abantu kamare igihe, nibwo abaturage bumva ko bafite abantu bashinzwe kubarinda ba nyabo kandi bakora akazi neza.

- Advertisement -

Icyakora kugira ngo ako gahenge kamare igihe kirekire bituruka ku bintu byinshi birimo kubanisha neza abaturage no kubagiraho amakuru menshi.

Kubabanisha neza bivuze ibintu byinshi birimo kubaha ibisubizo ku bibazo by’ibanze mu mibereho yabo, bakabana bafite inzego z’ubutabera, iz’ubuzima, iz’iterambere …zose zikora mu nyungu rusange z’abaturage.

Amakuru ni ingenzi ku bashinzwe umutekano cyangwa abandi bose bafata ibyemezo kubera ko ari yo agena uko ibyo byemezo bifatwa n’imbaraga zizashyirwa mu kubishyira mu bikorwa.

Kubera ko abantu muri rusange bumva ko bakwiye guhora mu mahiganwa yo kurushanya imbaraga ngo ‘akaruta akandi kakamire’, bisaba ko abashinzwe kubabanisha bagira amakuru atuma runaka cyangwa itsinda runaka rishaka guhemukira abantu rimenyekana kare bigakumirwa.

Bamwe mu bagize iryo tsinda baba ari abantu bize, bazi amayeri yo kujijisha bagamije kugusha abandi mu mutego ubasiga icyasha, noneho bwa bwirinzi bubatse igihe kirekire bukagaragara nk’aho bavomeraga mu kiva.

Umuyobozi cyangwa umuntu runaka ufite inshingano kubo ayobora aba agomba kumenya hakiri kare cyane ibyo abashaka kumukoma mu nkokora bateganya, akabiburizamo rugikubita.

Impamvu yabyo kandi irumvikana kubera ko iyo habayeho gutinda, hari ubwo gusubiza ibintu mu buryo bigorana.

Abanyarwanda baciye umugani uvuga ko ‘ufata ihene ayifata igihebeba’.

Umuyahudi wavukiye muri Amerika witwa Robert Greene(1959-) yanditse igitabo yise 48 Laws of Power.

Hari mu mwaka wa 1998.

Muri ayo mategeko 48 agenga ubutegetsi budakuka, hari iryo yise ‘Itegeko rya Gatanu’.

Mu Cyongereza baryita ‘Reputation is the cornerstone of power.’

Mu Kinyarwanda wagira uti: ‘Icyo bakubahira nicyo shingiro ryo gukomera kwawe.’

Hari igika kigira kiti: “ Icyo bakubahira nicyo shingiro ryo gukomera kwawe. Ubwacyo gituma utsinda utavunitse, abantu bakubaha. Iyo icyo bakubahiraga kivuyeho, ubwo kaba kakubayeho, abanzi baturuka hirya no hino bagushaka.”

Igitabo The 48 Laws of Power cya Robert Greene

Iri tegeko rya Greene risaba abantu bagize icyo bageraho guhora bari maso, bakamenya ko hari abari ku ruhande bashaka kuririra mu ntege nke zabo bakabakuraho.

Risaba abo bantu kandi gukora uko bashoboye kose bakabona hakiri kare aho bo ubwabo bafite intege nke  bakahakosora kugira ngo batazabibona impitagihe, bigatuma icyubahiro cyabo kibonekamo icyuho.

Ikindi ni uko muri iri tegeko ry’uyu muhanga, harimo ingingo y’uko abafite abo bahanganye( haba mu bucuruzi, muri politiki n’ahandi) baba bagomba nabo kureba niba nta byuho biri mu mikorere, mu miyoborere no mu myitwarire y’abo bahanganye nabo kugira ngo nibabibona, babishyire ku karubanda, ubundi ababirebera ku ruhande babe ari bo baca urubanza.

Bivuze ko gukerensa icyago kikugarije mu buryo ubwo ari bwo bwose ngo ni uko kikiri gito ari ikosa kuko iyo cyakuze waragifatanye uburemere bucye, kikubuza amahwemo.

 

TAGGED:AgahengeIcyagoUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri Nshuti Yabwiye Abatuye Uganda Ko u Rwanda Ari Inshuti YABO
Next Article Rusizi: Avugwaho Gusambanya Umwana We Akanamutera Inda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?