Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyabihu: Abagabo Bafatanya N’Abagore Babo Gutekera Abana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyabihu: Abagabo Bafatanya N’Abagore Babo Gutekera Abana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 October 2022 9:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Akarere ka Nyabihu hahoze ari aka mbere gafite abana bagwingiye. Icyakora ubu kishimira ko kavuye kuri uyu mwanya, ukaba warasigawe n’Akarere ka Ngororero. Ngororero ifite ijanisha ry’abana bagwingiye rya 50.5% ( ni ukuvuga ½ cy’abana bayo bose) n’aho Nyabihu ikagira 46.7%.

Imwe mu ngamba bafashe zatumye abana bagabanuka ni uko abagabo basanze  ari ngombwa ko bagira uruhare rutaziguye mu mirire myiza y’abana babo.

Ubufatanye hagati yabo n’abagore babo bwagize uruhare mu kugabanuka kw’imvune abagore bagiraga bituma babona igihe cyo konsa abana, kubakorera isuku, kubaguyaguya bityo biba umusanzu mu mikurire yabo.

Kuba abagabo bagira uruhare mu gutekera abana babo indyo yuzuye bituma bumva ko iriya atari inshingano y’abagore gusa kandi bakungurana ibitekerezo by’uburyo indyo yuzuye yategurwa mu nyungu z’abana babo.

Inzego z’ubuzima zo muri Nyabihu hamwe n’ubuyobozi  bw’ibanze zivuga ko kuba abagabo bagira uruhare mu mirire y’abana babo bifasha mu igabanuka ry’ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana, icy’abagore batwite n’abonsa babayeho nabi kiragabanuka.

Uko igwingira rimeze muri iki gihe mu Turere tw’u Rwabda

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu igaragaza ko mu myaka itanu ishize kugabanya igwingira byavuye kuri 59%  muri 2015 rigera kuri 46,7%  mu mwaka wa 2020.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko byagezweho k’ubufatanye bw’inzego zitandukanye harimo n’uruhare runini rw’abagabo.

Ngo mbere   guhashya igwingira biharirwaga abagore.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu Simpenzwe Pascal avuga ko  guhindura imyumvire y’abaturage byagize uruhare rugaragara mu igabanuka ry’igwingira kandi ngo hari icyizere cy’uko mu mwaka wa 2024 igwingira rizagabanuka rikagera kuri 19% cyangwa munsi yaho bagendeye ku mibare ya 12, 3%  bagabanyije igwingira muri iyo myaka itanu ishize.

Ibivugwa mu Karere ka Nyabihu ni urugero rwiza rw’ibyerekena ko ubukangurambaga bwakozwe mu itangazamakuru binyuze mu kiganiro kitwa ‘Itetero’ bwatanze umusaruro.

Mu kiganiro Itetero havugwamo uburyo abagabo bagomba kugira uruhare rutaziguye mu burere bw’abana babo.

Havugirwamo uko abagabo bagombye kumva ko umwana atari uwa Nyina gusa, ahubwo ari n’uw’ababyeyi bombi.

Haba mu rwego rw’ubuzima, uburezi n’imikurire y’abana, abagabo basabwa kuba abafatanyabikorwa n’abo bashakanye mu nyungu z’abana babo.

Leta y’u Rwanda ifite politiki yatangije imaze igihe yo gushyiraho ahantu abana bitabwaho iyo ababyeyi babo bahugiye mu miruho y’isi bashaka umugati.

Ni ahantu bita ‘irerero’.

Ni ahantu h’agaciro k’uburyo no mu Biro by’Umukuru w’igihugu bafite irerero ryo kwita ku bana bato b’abo bakozi.

TAGGED:AbanafeaturedImibareIrereroNyabihuRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mumbwire Icyagerwaho Nta Mahoro Arambye?- Jeannette Kagame Abaza Bagenzi Be
Next Article Prince Kid Mu Rukiko Yerekanye Inzitizi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?