Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyabihu: Haravugwa Umusoro Udasanzwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Nyabihu: Haravugwa Umusoro Udasanzwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 May 2024 8:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari abaturage barema isoko ry’amatungo magufi rya Jaba mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu bavuga ko iyo bazanye itungo ntirigurwe, barisorera icyo bise ‘ Umusoro w’itungo ryarase’.

Bavuga ko bibabaje kuba basoreshwa ku itungo kandi ritaguzwe.

Umuturage witwa Habyarabatuma Joseph ucuruza amatungo avuga ko kuba basora kandi hari ubwo itungo riba ritaguzwe, riribusubire mu rugo bityo akemeza ko bidakwiye.

Ati: “ Turacuruza tukunguka cyangwa se tugahomba. Gusa imbogamizi tugira muri iri soko ni uko ducuruza, zabura umuguzi bakadusoresha ngo dutange andi mafaranga kandi urabona umuntu aba yazanye itungo rye mu rugo ababaye.”

Kuri we ngo basoreshwa kabiri

Ati “ Iyo twaziguriye twarasoze, iyo tugeze aha ngaha ngo nitwongere dusore, zirase. Turasaba ko itungo ryarase, ntibadusoreshe, tugasora ku ryagurishijwe gusa.”

Maniriho nawe acuruza intama muri iri soko rya jaba ryo mu karere ka Nyabihu yabwiye UMUSEKE avuga ko babangamirwa gusoreshwa kandi itungo riba ritaguzwe.

Avuga ko intama ari zo zikunze kutagurwa barangiza bakazaka umusoro w’itungo ryarase.

Ati “ Hano intama ziragurwa ni imari ishushye. Wenda aho tuba tubangamiwe ni ku misoro .Twasabaga ko uwarase (utagurishije) ntasore, itungo ryaguzwe rikaba ari ryo risora.”

Avuga ko uko umuntu uzanye itungo muri iri soko asoreshwa Frw 500 .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukamira, Bizimana Placide, avuga ko umuturage utagurishije itungo aba adakwiye gusora.

Ati “Ubundi itungo risora inshuro imwe, iyo umuturage azanye itungo hariya(Jaba), iyo agurishije arasora ariko iyo rirase arisubiza mu rugo. Tugira ikindi cyiciro gicuruza amatungo, tukajya kurangura mu masoko, bakazaza no muri iri. Abaranguye rero iryo baguriyemo, birumvikana ko bari busore. Noneho na hariya bakaza bagacuruza, kuko itungo riba riri buzeho inyungu, iyo riguzwe rirasora ariko iyo umuntu yarase, atabonye umugurira ntabwo asoreshwa”.

Iri soko ry’amatungo rya Jaba , ni rimwe mu yubatswe bigizwemo uruhare n’Umushinga PRISM ( Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Markets.).

Intama nizo zicuruzwa cyane muri ririya soko

Ni umushinga wateguwe na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

Wubatse amasoko y’amatungo magufi mu turere 15 ari two Ruhango, Huye, Gisagara, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi,Rulindo, Gicumbi, Musanze, Nyabihu, Ngororero, Gakenke, Burera na Rutsiro.

TAGGED:featuredIntamaItungoNyabihuUmusoro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hamas Irashinjwa Kongera Kurasa Muri Israel 
Next Article Grenade Zatewe Mu Murwa Mukuru W’Uburundi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?