Inzu z’abacururiza mu Mudugudu wa Mizingo, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu zafashwe n’inkongi. Ni inkongi yadutse hagati ya saa kumi n’ibyiri gice na saa moya.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe witwa Jean Claude Nsengimana yabwiye Taarifa ko umuriro watewe n’amashanyarazi yaturikiye mu gisenge cy’inyubako y’ubucuruzi ifite imiryango 10 ya za butiki.
Ashima ko abaturage babonye ikibazo rugikubita bagatabaza ubuyobozi nabwo bugatabaza Polisi ikaza iturutse i Musanze n’i Rubavu ikazimya.
Nsengimana ati: “ Ni ikibazo abaturage babonye hakiri kare baradutabaza natwe twiyambaza Polisi nayo iza bwangu irazimya”.
Avuga ko hari bimwe mu bicuruzwa byahiye birimo n’imiti abaturage batera imboga yitwa Déthane.
Hari umugabo wari uhafite depots ebyiri, imwe irashya.
Umuturage witwa Mupenzi waciye aho hantu bikirangiza kuba yabwiye Taarifa Rwanda ko hari umunuko mwinshi utewe n’ikinyabutabire cya Déthane cyahiriye muri ya depots.
Iyi nkongi yabereye mu ntera ireshya na kilometero imwe mbere y’uko ugera ahari ikigo cy’umutwe kabuhariwe w’ingabo z’u Rwanda, Special Operations Force kiri mu Murenge wa Bigogwe muri Nyabihu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge asaba abaturage kujya babanza bakamenya niba abatekinisiye babashyirira intsinga mu ngo cyangwa mu maduka baba babizi ‘koko’.
Yibutsa ko n’intsinga ziba zigomba kuba zujuje ubuziranenge kuko iyo atari ibyo, biba bishobora guteza impanuka nk’izo.