Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyagatare: Imbangukiragutabara Yatwawe N’Umuvu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Nyagatare: Imbangukiragutabara Yatwawe N’Umuvu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 October 2024 8:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iyi mbangukiragutabara yahuye n'umuvu uyirusha ingufu: Credit@Igihe.
SHARE

Imbangukiragutabara  yari irimo umurwayi yageze ahitwa Rwabiharamba mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare ihura n’’umuvu w’amazi w’imvura iheramo. Abaturage batabaye bayikuramo n’abari bayirimo bavamo bameze neza.

Uwo muvu watewe n’amazi y’imvura nyinshi cyane yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 16 Ukwakira 2024.

Ibyago iyi mbangukiragutabara yahuye nabyo byabereye mu Mudugudu w’Akayange mu Kagari ka Ndama mu Murenge wa Karangazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesi Hope, yabwiye IGIHE ko iyi mbangukiragutabara yari yaheze mu mazi yatewe n’imvura  yaguye kumugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.

Hope Mutesi yavuze ko iyo modoka yari irimo abantu batatu, ikaba ari ivuye kuzana umurwayi.

Shoferi yayikase nabi aboneza mu muvu imodoka iheramo.

Abaturage bitabajwe baraza bagerageza kuyikuramo birakunda kandi n’abari bayirimo bavamo amahoro.

Ati “Ntabwo haguye imvura nyinshi, yaguye ari nke ahubwo tubona umuvu w’amazi aje ari menshi. Imbangukiragutabara rero yari ihanyuze umushoferi acamo aziko amazi ari make birangira ihezemo”.

Abaturiye aho byabereye nibo batabaye bafatanya n’abandi bakora mu Mushinga Gabiro Agro business Hub bayikuramo.

Mutesi yasabye abaturage kuzirika ibisenge no gushyira imbuto mu butaka kugira ngo imvura nigwa neza bazeze.

TAGGED:featuredImbangukiragutabaraKarangaziNyagatareUmuvu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’u Rwanda Ziranyomoza Ihototera Zavuzweho Muri Centrafrique
Next Article Ibiribwa Bike Mu Ngo Bibangamira Uburenganzira Bwa Muntu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?