Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamasheke: Abahinzi Batojwe Gufumbiza Inkari
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Nyamasheke: Abahinzi Batojwe Gufumbiza Inkari

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 December 2023 3:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke hari abahinzi bashimira Croix Rouge yabatoje gufumbiza inkari kugira ngo bazamure umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Abo baturage barimo abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda n’abagize koperative ‘Abahujumugambi’, ifite abanyamuryango 120 bahinga ibihingwa bitandukanye kuri metero kare 6000.

Umwe muri bo witwa Nyiranshimiyimana Chantal  ati: “Tumaze imyaka ibiri duteresha imyaka  imborera kandi Croix Rouge y’u Rwanda niyo yaduhuguye uko nyuma y’iminsi mirongo ine twuhira, tumenaho inkari  kandi twasanze ziruta imvaruganda.”

Inkari bakoresha bafumbira bazibona zimanutse mu muyoboro Croix Rouge yafashije mu gushyiraho, ukaba uzivana mu kigo cy’ishuri kiri hafi aho.

Ibyari umwanda byahindutse isoko yo kweza ibihingwa.

Abo baturage bishimira ko inkari zituma beza cyane kubera ko muri bo hari uwateye ibilo 25 yeza ibilo 125 kandi ngo hari ikizere ko na toni izera mu gihe kiri imbere.

Jean Nderabakura uyobora ikigo cyubatswemo uriya muyoboro kitwa GS.Cyimpindu ahubatswe ubwiherero n’ikigega cya litilo 50, 000 gifatirwamo izo nkari avuga ko iri koaranabuhanga rifasha mu kunoza isuku.

Yabwiye itangazamakuru ati: “ Uretse kunoza isuku mu kigo bafata inkari bakazifumbiza imboga zikagaruka, zikadufasha no kunoza imirire y’abana ku ishuri“.

Umwe mu bakorerabushake ba Croix Rouge mu Murenge wa Kirimbi witwa Ugirabantu Jean yasobanuye uko bazikoresha.

Ati: “Iyo inkari zimaze kugera mu kigega hari imipira izizana dufite n’ikigega kirimo amazi tukabivanga litiro y’inkari tuyivanga muri litiro 3 z’amazi,  tukifashisha amatiyo, tukazikwiza  mu murima nk’uko bavomerera.”

Umwe mu bayobozi ba Croix Rouge y’u Rwanda witwa Mukandekezi Françoise yavuze ko abafatanyabikorwa ba Croix Rouge yo mu gihugu cya Autriche ari bo batera inkunga mu by’ubuzima no gufasha abaturage kugira imibereho myiza.

Yagaragaje agaciro k’imishinga imaze kuhakorerwa, asaba abaturage kongera ubuso buhingwa.

Ati: “Imishinga imaze gukorwa irimo guha abantu amatungo,imiyoboro y’amazi,kubaka icyumba cy’umukobwa no gukoresha ifumbire y’inkari bifite agaciro karenga miliyoni Frw 203, tuzakomeza kubaba hafi turabasaba kongera ubuso buhingwa”.

Walter Hajek ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Croix Rouge ya  Autriche yavuze ko abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke bafite imbaraga zo gukora, yizeza ko bagiye kuganira, barebe uko ibikorwa byose batera inkunga byakongerwamo imbaraga.

Si mu karere ka  Nyamasheke honyine Croix Rouge y’u Rwanda iterwamo inkunga na Croix Rouge ya Autriche ahubwo batera inkunga igikorwa cyo gutanga amahugurwa ku  bafasha b’abaganga( abaforomo n’ababyaza) no gutanga serivisi z’imbangukiragutabara mu bitaro bya Nyamata na Kibirizi.

Emmanuel Mazimpaka ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda. ( Ifoto@ UMUSEKE.RW)
Batanze na Ambulance
TAGGED:AbahinziCroixInkariNyamashekeRouge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guhemba Abazatsinda Muri Formula 1 Mu Mwaka Wa 2024 Bizabera Mu Rwanda
Next Article Umutima Niwo Uduhuza N’u Rwanda-Ikiganiro Na Amb Wa Israel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?