Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamasheke: Basanze Mu Bwiherero Umurambo W’Umuntu Wari Waraburiwe Irengero
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Basanze Mu Bwiherero Umurambo W’Umuntu Wari Waraburiwe Irengero

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 February 2025 11:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubu bwicanyi bwabereye mu Karere ka Nyamasheke, kamwe mu tugize Intara y'Uburengerazuba.
SHARE

Nyuma y’iminsi batazi irengero rya Gatanazi Havugimana, baje gusagna umurambo we mu bwiherero buri mu Mudugudu uturanye n’uwo yari atuyemo.

Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yari asanzwe abana na mushiki we witwa Chantal Murekatere, bakaba mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Gako, Umurenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke.

Umurambo we wabonetse mu Mudugudu wa Rushondi mu Kilometero kimwe gusa uvuye aho yabanaga na mushiki we.

Imvaho Nshya yanditse ko ababonye uwo murambo bawusanze mu bwiherero ufungiye mu nzitiramubu.

Mushiki wa nyakwigendera Murekatete Chantal yavuze ko ku wa Mbere tariki ya 17, Gashyantare, 2025, ari bwo musaza we yatashye saa moya z’umugoroba avuye muri santere y’ubucuruzi ya Kamina muri ako Kagari aramugaburira arangije[Murekatete] ajya kuryama.

Mu gitondo yaje kumureba aramubura abanza kugira ngo undi yatembereye, bwije aramutegereza aramubura.

Yahise abimenyesha Umukuru w’Umudugudu amubwira ko yabuze umuntu, iminsi ikaba ibaye ibiri.

Uwo musore yiciwe mu Murenge wa Kagano mu Kagari ka Gitwa.

Umukuru w’Umudugudu yamugiriye inama yo kwihutira kujya gutanga ikirego kuri RIB ya Kanjongo.

Chantal Murekatete ati: “Mudugudu yangiriye inama yo kujya kuri RIB ya Konjongo kurebera yo, mpageze bambwira ko adahari, njya kuya Kagano na bo bambwira batyo, ndaza mbwira abaturanyi n’ubuyobozi bakomeza kumfasha gushakisha mbaza no muri Santere y’ubucuruzi ya Kamina bambwira ko batigeze bamubona ’’.

Bukeye bw’aho, yahamagawe n’abatuye Umudugudu baturanye nawo bamubwira ko babonye umuntu mu bwihorero.

Ku wa Kabiri tariki 25, Gashyantare, 2025 nibwo yahamagawe arabimenyeshwa.

Ati: “Ku wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare ni bwo nahamagawe n’abo mu Mudugudu wa Rushondi bambwira ko hari umugore wahingaga hafi y’iyo nzu itakibamo abantu, yumva umunuko mwinshi agiye kureba abona isazi nyinshi muri ubwo bwiherero, arebye abonamo umurambo w’umuntu uzingiye muri supaneti, aratabaza.”

Akomeza avuga ko bahamagaye RIB n’abaganga bo ku bitaro bya Kibogora n’abayobozi baraza umurambo ukurwamo basanga ni uw’uwo musore kuko amakuru yari yaracicikanye ko yabuze.

Murekatete yavuze ko nyuma yo kubona musaza we yishwe muri ubwo buryo yasabwe n’agahinda.

Avuga ko bibabaje cyane kubona abamwishe baranamuzingazingiye mu nzitiramubu barangiza bakamujugunya mu bwiherero.

Ati: “Nababajwe n’uburyo bamuzingiye muri supaneti bakamushyiramo bamucuritse. Nsaba RIB kunyereka umurambo we, barawunyereka, nsanga yarakubiswe ikintu kimeze nk’inyundo mu mutwe ahagana ku bwonko harahombana,  hari n’ibikomere ku maboko, bigaragara ko bagiye bamukurubana’’.

Harakekwa icyo yaba yarazize…

Bagenzi bacu ba Imvaho Nshya bavuga ko hari bamwe mu baturanyi b’uriya muryango bababwiye ko uriya musore yari azwiho ubujura.

Bavuga ko yari asanzwe yiba imyaka mu mirima n’imbaho aho babaga bazisatuye.

Umwe muri abo baturage avuga ko uriya musore yibaga kenshi agafatwa agafungwa ariko akarekurwa.

Ati: “… Ntituzi niba yarishwe n’abamufatiye mu cyuho abiba, iperereza ni ryo rizatubwira ukuri.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano Uwimana Damas yabwiye itangazamakuru ko ibizava mu iperereza ari byo bizemeza uko iby’uriya musore byagenze.

TAGGED:KaganoKwibaNyamashekeRIBubujuraUmugabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda: Amakipe Y’u Rwanda Ari Mu Irushanwa Rya Volley Yamenyeshejwe Amatsinda
Next Article Ese Ibyo Chris Brown Yaburiye Muri Kenya Yabibona Mu Rwanda?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?