Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamasheke: Imbwa Z’Inyagasozi Zirica Amatungo Y’Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Imbwa Z’Inyagasozi Zirica Amatungo Y’Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 October 2024 12:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ihene z’umuturage witwa Jean Urayeneza zishwe n’imbwa z’inyagasozi zirirwa zibunga mu Midugudu irimo uwa Mutiti mu Kagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke.

Izo mbwa zasanze izo hene ziziritse mu gisambu aho bari baziragiye zirazadukira zirazirya.

Zizisanze ziziritse ziri no kunyagirwa kuko hari mu mvura nyinshi.

Nyiri urugo ayo matungo yororewemo yagiye kureba aho abana bari bayahuye ngo ayacyure asanga yapfuye,  imbwa zayariye ibyo mu nda.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyato butangaza ko ikibazo cy’izo mbwa zirya amatungo y’abaturage atari gishya.

Jean Paul Harindintwari uyobora Umurenge wa Cyato yavuze ko atari ubwa mbere izo mbwa zirya amatungo y’abaturage mu Murenge ayobora.

Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ubundi ntibyemewe kuragira cyangwa kuzirika amatungo ku gasozi. Ariko nk’izo hene niba binakozwe nyira zo abe aziri iruhande cyangwa azicungire hafi, nabona imvura ikubye azicyure kuko nubwo zitanaribwa n’izo  mbwa zanibwa n’abajura cyangwa ibindi bikoko bikazirya”.

Yasabye abaturage kujya baba hafi y’amatungo yabo.

Harindintwari avuga ko hatangiye ubuvugizi kugira ngo izo mbwa zicwe aho kugira ngo zikomeze kurya amatungo y’abaturage.

- Advertisement -

Yaboneyeho no gusaba abaturanyi kujya batabarana, uwagize ibyago ihene ye igapfa, akaba yashumbushwa n’abaturanyi.

Mu rwego rwo kwirinda ko abaturage barya izo hene zishwe n’imbwa z’inyagasozi, ubuyobozi bwategetse ko zihambwa.

Kurya inyama z’itungo ryishwe n’imbwa y’inyagasozi bishobora guteza akaga ko kurwara indwara zitandukanye kuko ntawe uba uzi niba izo mbwa zitari zirwaye.

Si ubwa mbere mu Rwanda havuzwe ikibazo cy’inyamaswa z’agasozi zica amatungo y’abaturage kuko byigeze kubaho ubwo inyamaswa zicaga imitavu yorororwaga muri Gishwati.

Cyabaye ikibazo gikomeye kugeza ubwo Perezida Kagame yabikomozagaho ari mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Cyahise gihagurukirwa ntibyatinda kiracyemuka…

TAGGED:CyatofeaturedIheneImbwaNyamasheke
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyaga Milton Wakuye Abanyamerika Umutima
Next Article Abana Bo Mu Mijyi Baratabarizwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?