Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamasheke: Umukecuru Warokotse Jenoside Yishwe Atemwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Umukecuru Warokotse Jenoside Yishwe Atemwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 May 2025 11:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubu bwicanyi bwabereye mu Karere ka Nyamasheke, kamwe mu tugize Intara y'Uburengerazuba.
SHARE

Mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke ahitwa Ngoboka haravugwa inkuru mbi y’umukecuru bivugwa ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe atemaguwe mu misaya.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Mukankusi Athanasie yabwiye Mama Urwagasabo ko inkuru y’urupfu rw’uwo mukecuru witwa Thérèsie Nyirangirinshuti yamenyekanye saa sita z’ijoro.

At: “ Saa sita z’ijoro nibwo amakuru yamenyekanye…Yibanaga ariko afite abana babiri baba mu miryango yabo kuko bashatse. Yari afite imyaka 63”.

Mukankusi yemeje ko uwo mukecuru asanzwe yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ubwo ayo makuru yatangazwaga, abamwishe bari bataramenyekana bari gushakishwa n’inzego zibishinzwe, ariko hari abantu bane bakekwaho uruhare muri urwo rupfu bamaze gufatwa.

Mukankusi Athanasie( Ifoto@ Radio/TV10).

Abamwishe bamutemye mu misaya yombi kandi abaturanyi be bahumurijwe ngo badakuka umutima.

Kuba Abanyarwanda bakiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba ubwicanyi nk’ubwo ni ikintu Mukankusi Athanasie avuga ko gishobora kugira abo gihungabanya.

Taarifa Rwanda iracyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bwa IBUKA ku rwego rw’igihugu ngo bugire icyo bubivugaho.

Ubu bwicanyi bubaye hashize igihe hari ubundi bwabereye mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma aho umugore warokotse Jenoside yishwe nabi, umutwe we bakawuta mu bwiherero.

Byabaye ikintu gikomeye cyakuye benshi umutima kandi cyamaganwa na benshi.

U Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi guhera muri Mata kugeza muri Nyakanga, 1994 igahitana abagera kuri Miliyoni.

TAGGED:AbatutsifeaturedJenosideKuroikokaNyamashekeUbwicanyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana
Next Article Amajyaruguru: Abana 22,000 Bataye Ishuri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abagendera Muri Rwandair Bazajya Bareberamo ‘Filimi Nyarwanda’

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'Abaturage

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?