Mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke hatuye umusore wiyemeje kurengera ibidukikije atera ibiti 2,470 ku nkengero za kaburimbo y’umuhanda Kivu Belt.
Ku myaka 25, Mushimiyimana Claude yiyemeje kubungabunga ibidukikije abinyujije mu gutera ibiti akabibangikanya no kuba umunyeshuri muri Rwanda Polytechnic Kitabi, ishami rya Rusizi.
Yiga mu ishami ry’ibidukikije no kumenya uko bibungwabungwa.
Yabwiye itangazamakuru ko gukunda urusobe rw’ibinyabuzima biri mu byamuteye akanyabugabo ko gutangira gutera ibiti.
Ati: “Ku itariki 03, Ugushyingo, 2024 nabitangiye ndi kubagarira ibiti, mbikora mu rwego rwo kubibungabunga. Nyuma nza kubona ko bidahagije ntangira gutera ibindi. Ubu maze gutera ibiti by’ubwoko butandukanye 2,470 ku muhanda w’ibilometero biri hagati ya bine na bitanu maze kuhatera ibiti 1,035. Kuri za ruhurura ziri aho hafi nahateye ibiti 1,435”.
Yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko ubwo yatangiraga uwo murimo, bamwe mu bamubonaga bamucaga intege, bamubwira ko ari kuruhira ubusa.
Icyakora, abenshi muri bo ubu iyo bamubonye babona ko ari ingirakamaro.
Ndetse hari abaturage yigishije uko bikorwa ariko cyane cyane ababwira akamaro ko gutera ibiti haba kuri bo ubwabo no ku gihugu muri rusange.
Ati: “… Ubu batangiye kumva akamaro ko gutera ibiti, abaturage bose nigishaga bahitaga bansaba ko nabafasha kubona ibiti ngo na bo bajye kubitera mu mirima yabo ariko nta bushonozi nari mfite kuko nanjye nabisabaga muri Croix Rouge”.
Mushimiyimana avuga ko aho bishoboka hose, yakoreshaga imbaraga ze z’umubiri kugira ngo atere ibyo biti, akemeza ko ubushake ari bwo bwari ingenzi kurusha amafaranga.
Kuzinduka izuba ritarakamba biri mu byatumaga atera ibiti byinshi.
Ati: “Natangiraga kubitera saa moya za mu gitondo (07h00 a.m) nkageza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (saa 18h00). Nabikoraga nitanga kugira ngo nereke abantu ko kugira ngo dukorere igihugu cyacu bidasaba kuba dufite amafaranga menshi cyangwa ari uko tuba twakemuye ibibazo byacu ku giti cyacu, ahubwo bidusaba kwigomwa”.
Asaba urubyiruko kugira uruhare mu kurinda ihindagurika ry’ikirere no kurengera ibidukikije babinyujije mu gutera ibiti.
Ati: “Gutera igiti ni igikorwa gito ariko gifite akamaro kanini mu kurengera isi yacu. Ni igikorwa gitanga umwuka mwiza duhumeka, kikagabanya ihindagurika ry’ibihe ndetse kikagira uruhare mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage”.
Inzego zishinzwe kubungabunga ibidukikije ziherutse gutangaza ko 30.4% y’ubuso bw’u Rwanda iteyeho amashyamba.
Ni ubuso buhagije ku gihugu gito kandi kiri kwaguka mu iterambere, gikeneye n’ubundi buso bwo gushyiraho ibindi bikorwaremezo no gutuzaho abaturage.
Umuhanda Kivu Belt ni umwe mu mihanda ifite amakorosi menshi kubera imiterere y’aho uherereye.
Kuwuteraho ibiti bizafasha no kugabanya ubukana bw’impanuka zishobora kuhabera, ibiti nk’ibyo bikazagira uruhare no mu kugabanya ubukana bw’isuri cyangwa kurindimuka kw’ubutaka gukunze ahanini guterwa n’imvura nyinshi igwa mu misozi miremire.
Kivu Belt ikora no ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ku turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.