Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamasheke: Yaribwirije Atera Ibiti 2,470 Ku Nkengero Z’Umuhanda Kivu Belt
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbidukikijeMu Rwanda

Nyamasheke: Yaribwirije Atera Ibiti 2,470 Ku Nkengero Z’Umuhanda Kivu Belt

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 July 2025 7:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Yiyemeje kurengera ibidukikije, akabifatanya no kwiga. Ifoto@ UMUSEKE.RW.
SHARE

Mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke hatuye umusore wiyemeje kurengera ibidukikije atera ibiti 2,470 ku nkengero za kaburimbo y’umuhanda Kivu Belt.

Ku myaka 25, Mushimiyimana Claude yiyemeje kubungabunga ibidukikije abinyujije mu gutera ibiti akabibangikanya no kuba umunyeshuri muri Rwanda Polytechnic Kitabi, ishami rya Rusizi.

Yiga mu ishami ry’ibidukikije no kumenya uko bibungwabungwa.

Yabwiye itangazamakuru ko gukunda urusobe rw’ibinyabuzima biri mu byamuteye akanyabugabo ko gutangira gutera ibiti.

Ati: “Ku itariki 03, Ugushyingo, 2024 nabitangiye ndi kubagarira ibiti, mbikora mu rwego rwo kubibungabunga. Nyuma nza kubona ko bidahagije ntangira gutera ibindi. Ubu maze gutera ibiti by’ubwoko butandukanye 2,470 ku muhanda w’ibilometero biri hagati ya  bine na bitanu maze kuhatera ibiti 1,035.  Kuri za ruhurura ziri aho hafi nahateye ibiti 1,435”.

Yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko ubwo yatangiraga uwo murimo, bamwe mu bamubonaga bamucaga intege, bamubwira ko ari kuruhira ubusa.

Icyakora, abenshi muri bo ubu iyo bamubonye babona ko ari ingirakamaro.

Ndetse hari abaturage yigishije uko bikorwa ariko cyane cyane ababwira akamaro ko gutera ibiti haba kuri bo ubwabo no ku gihugu muri rusange.

Ati: “… Ubu batangiye kumva akamaro ko gutera ibiti, abaturage bose nigishaga bahitaga bansaba ko nabafasha kubona ibiti ngo na bo bajye kubitera mu mirima yabo ariko nta bushonozi nari mfite kuko nanjye nabisabaga muri Croix Rouge”.

Mushimiyimana avuga ko aho bishoboka hose, yakoreshaga imbaraga ze z’umubiri kugira ngo atere ibyo biti, akemeza ko ubushake ari bwo bwari ingenzi kurusha amafaranga.

Kuzinduka izuba ritarakamba biri mu byatumaga atera ibiti byinshi.

Ati: “Natangiraga kubitera saa moya za mu gitondo (07h00 a.m) nkageza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (saa 18h00). Nabikoraga nitanga kugira ngo nereke abantu ko kugira ngo dukorere igihugu cyacu bidasaba kuba dufite amafaranga menshi cyangwa ari uko tuba twakemuye ibibazo byacu ku giti cyacu, ahubwo bidusaba kwigomwa”.

Asaba urubyiruko kugira uruhare mu kurinda ihindagurika ry’ikirere no kurengera ibidukikije babinyujije mu gutera ibiti.

Ati: “Gutera igiti ni igikorwa gito ariko gifite akamaro kanini mu kurengera isi yacu. Ni igikorwa  gitanga umwuka mwiza duhumeka, kikagabanya ihindagurika ry’ibihe ndetse kikagira uruhare mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage”.

Inzego zishinzwe kubungabunga ibidukikije ziherutse gutangaza ko 30.4% y’ubuso bw’u Rwanda iteyeho amashyamba.

Ni ubuso buhagije ku gihugu gito kandi kiri kwaguka mu iterambere, gikeneye n’ubundi buso bwo gushyiraho ibindi bikorwaremezo no gutuzaho abaturage.

Umuhanda Kivu Belt ni umwe mu mihanda ifite amakorosi menshi kubera imiterere y’aho uherereye.

Kuwuteraho ibiti bizafasha no kugabanya ubukana bw’impanuka zishobora kuhabera, ibiti nk’ibyo bikazagira uruhare no mu kugabanya ubukana bw’isuri cyangwa kurindimuka kw’ubutaka gukunze ahanini guterwa n’imvura nyinshi igwa mu misozi miremire.

Kivu Belt ikora no ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ku turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

TAGGED:featuredIbidukikijeKivuUmuhandaUmunyeshuriUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amakipe Azitabira Irushanwa Rya CAF Yongerewe Amafaranga 
Next Article Amerika: Abanyarwanda Babwiwe Ko Bakungukira Mu Gushora Iwabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?