Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamvumba Robert Yafunguwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyamvumba Robert Yafunguwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 September 2022 4:54 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Robert Nyamvumba yafunguwe nyuma yo kurangiza igihano yakatiwe n’Urukiko Rukuru cyo gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu ya Miliyoni Frw 50. Yafungiwe muri gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere.

Nyamvumba Robert yahoze ari Umuyobozi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo.

Ni umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba wigeze kuba Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, ubu akaba yarasimbuwe na Gen Jean Bosco Kazura.

Muri Nzeri, 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cya ruswa icyo gihe rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyari Frw 21,6.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yajuririye iki gihano mu Rukiko rukuru rumugabanziriza ibihano, rumukatira amezi 30 n’ihazabu ya Miliyoni Frw 50.

Hari nyuma y’uko yemeye kiriya cyaha.

Nyamvumba Robert yatawe muri yombi muri Werurwe 2020.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB,  rwatangaje ko yari akurikiranyweho icyaha cya ruswa ikomoka ku munyamahanga wagombaga kumuha Miliyari Frw 7 ku isoko yari yatsindiye rya Miliyari Frw 72.

Incamake y’uko iki kibazo cyari  giteye…

- Advertisement -

Icyaha yari  akurikiranywe cyamenyekanye  biturutse ku kirego cyatanzwe na Javier Elizalde wo muri Espagne. Uwo mugabo yapiganiye isoko muri EDCL binyuze muri sosiyete yitwa Salvi Istanbul Electric Ware & Patronics.

Yari ifatanyije n’indi sosiyete yitwa Loyal Trust Company.

Iri soko ryaje kugabanyirizwa uburebure bw’ibilometero byagombaga gushyirwaho amatara bituma n’igiciro kigabanuka kigera kuri Miliyari Frw 48,4.

Kubera ko uwo munya Espagne ari we wari watsindiye isoko, yaje gusabwa kujya mu mishyikirano yo gusinya amasezerano.

Ageze yo yasabye ko igice kimwe yazishyurwa mu ma-euro(€), ikindi gice akishyurwa mu manyarwanda( Frw).

Ibi byaje gutinza ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano kubera bitari bikurikije amategeko.

Bivugwa ko Taliki ya 23, Mutarama 2020, Robert Nyamvumba yahamagaye wa rwiyemezamirimo ari we Elizalde  amusaba kuza mu Rwanda bakavugana kuri dosiye y’isoko yatsindiye.

Bidatinze, ni ukuvuga Taliki  ya 26 Mutarama 2020, yari ageze i Kigali.

Bahuriye muri imwe muri Hotel ziri ku Kimihurura, aho uwo rwiyemezamirimo yari acumbitse, amubwira ko ashakaga ko baganira kuri dosiye ye yari muri Minecofin.

Icyo gihe iyi Minisiteri niyo yigaga uburyo bwo kuzamwishyura, Nyamvumba Robert asaba uriya rwiyemezamirimo ko  yazamuha ‘komisiyo’ ya 10%.

Idosiye imaze kugezwa mu rukiko Nyamvumba agatangira kuyireguraho, yahakanaga ibyaha byose akavuga ko ubugenzacyaha ari bwo wamuhatiye kwemera ibyaha.

Icyakora ntibyabujije ko urukiko rumuhamya ibyaha, ndetse rumukatira gufungwa imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyari Frw 21,6 ni ukuvuga amafaranga angana n’inshuro eshatu z’ayo yakaga nka ruswa(yakaga Miliyari Frw 7).

Yaje kujuririra iki gihano.

Mu kujurira kwe, yemeye ibyaha, abwira abacamanza ko bamugirira ibambe kuko ihazabu yaciwe atashoboraga kuyibona.

Robert Nyamvumba yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu n’inzego zirimo ubugenzacyaha hamwe n’Abanyarwanda bose.

Mu rukiko yahavugiye ko hari ibyo yishinja ndetse arwemerera ko yari ‘umuhuza’ hagati ya rwiyemezamirimo witwa Niyomugabo Damascène wari waramwemereye ko namufasha agakorana na Javier Elizalde azamuha 10% nk’ishimwe [iryo shimwe ryari rifite agaciro ka miliyari 7 Frw].

Abajijwe impamvu zatumye atinda kwemera icyaha no kugisabira imbabazi, Robert Nyamvumba yavuze ko yabitewe n’uko ‘atizeraga’ abunganizi be.

Nyuma nibwo urukiko rwaje kumukatira imyaka ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu ya Miliyoni Frw 50.

TAGGED:AmataraNyamvumbaRuswaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Islamic State Yatangiye Kugaba Ibitero Muri Benin
Next Article Abimuriwe Mu Busanza Bahawe Ibiribwa Ngo Babe Bisuganya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbutabera

Kigali: Mu Minsi 10 Polisi Imaze Gufata Ibilo 50 By’Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?