Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Imwe Mu Nyambo Ziherutse Kumurikwa Yabyaye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Nyanza: Imwe Mu Nyambo Ziherutse Kumurikwa Yabyaye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 March 2024 6:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abashumba b’inyambo ziherutse kumurikirwa ku Rwesero mu Karere ka Nyanza baramukiye mu byishimo by’uko imwe muri zo yabyaye inyana.

Umuhango wo kumurika inyambo wabaye ku wa Gatandatu taliki 23, Werurwe, 2024 ubera mu karere ka Nyanza.

Ni iserukiramuco rya mbere ryo kumurika inyambo ariko rizakomeza mu myaka iri imbere.

Inyambo ni inka benshi bakunze kwita “inyarwanda” kuko zahoze mu Rwanda kuva kera na kare.

Ziri muri bimwe byaranze kandi biranga amateka n’umuco by’Abanyarwanda, zirangwa n’umubyimba munini, amahembe manini kandi maremare, arambuye, y’igitare ateye neza.

Inyambo zigira amaso mato, amaguru ateye neza, igikanu kigamitse, ibara rimwe ry’ibihogo kandi mu mashyo yose.

Nizo nka zitagira irindi bara uretse ibihogo.

Mu gihe cy’ubwami mu Rwanda inka by’umwihariko inyambo zari zifite icyo zivuze mu muco gakondo w’Abanyarwanda.

Hari ibivugwa ariko bigomba gusuzumwa by’uko ubwa mbere inka igera mu Rwanda byabaye ubwo umwami( batavuga izina) yarambagiraga( gutembera ku mwami babyita kurambagira) ari kumwe n’abagaragu be, aza kubona ‘inyamanswa ifite ubwoya’ iri kumwe n’akana kayo ategeka ko bayijyana mu rugo bakayorora.

Iyo nyamaswa yaje guhabwa  izina ry’inka.

Icyakora igitabo Inganji Kalinga cya Padiri Alexis Kagame(  cyanditswe mu mizingo ibiri) nacyo kigira uko  kivuga ku nkomoko y’inka mu Rwanda.

Hari andi mateka avuga ko inka zageze mu Rwanda zivuye mu  Ndorwa, mu Umutara n’i Karagwe k’Abahinda.

Mu nka zabaga mu Rwanda harimo amoko abiri.

Ubundi bwoko ni Inyambo n’Inkuku. Muri zo inyambo zarubahagwa.

Kuva zikivuka inyambo zatangiraga gutozwa kwitonda no gutambuka neza.

Mu Rwanda rwo hambere inka z’inyambo zari ubukungu bw’indashyikirwa.

Ibi bigaragazwa n’amazina yazo yazisingizaga, amateka akagaragaza ko zatangiye guhabwa ibisingizo  ku ngoma y’Umwami Yuhi  IV Gahindiro, ahasaga mu wa 1746( ubwo ni mu Kinyejana cya 18).

Ni bwo Abanyarwanda batangiye kuzirata kubera akamaro kazo.

Muri iki gihe, inyambo ziba i Nyanza mu Rukari aho zigize ishyo ndetse no mu Karere ka Bugesera ahitwa Kibugabuga.

Hari n’ahandi ziri nko muri Gicumbi na Nyagatare.

Ubwiza bwazo butuma ziba ‘zitamirije inkindi’ ku mahebe no kurwakanakana. Zigira umwiyereko unogeye amaso.

Iyo ziyereka zigenda umujyo umwe, zigatera ibyishimo abazireba.

Mu rwego rwo kurinda ko zacika, ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirazibungabunga.

Kibikora binyuze mu ikoranabuhanga ryo gutunganya intanga zo kuzitera, gutunganya insoro no kuzitera, kubika intanga cyangwa insoro mu bubiko bwabugenewe n’ibindi.

Imyororokere y’inyambo zo hambere.

Iyo inyambo zabaga zimaze kubyara uburiza; umutahira w’inyambo yatumiraga umwisi, akazitegereza neza, maze iz’ingenzi muri zo akazita amazina,  akaziha inshutso, yamara kuziha inshutso agataha.

Ubwo bamuhaga inka y’intizo ikamwa, yamara kuyitekesha akayisubizayo.

Kuyitekesha bivuze ko inka yabaga imaze gucutsa inyana yayo, ikaba iratetse nk’uko babyita mu Kinyarwanda.

Iyo ubushyo bwa za nyambo bwamaraga kubyara ubuheta, bongeraga gutumira umwisi ngo agire icyo yongera ku nshutso.

Ubwo yitaga iy’indatwa muri zo, akayisingiza.

Inshutso yari yarayihaye mbere ikaba ariyo ibanza, ikitwa ‘impamagazo’, igisingizo cya kabiri ayihaye kikitwa ‘impakanizi’, ibindi bisingizo bikitwa ‘imivugo.’

Igisingizo cya nyuma cyikitwa umusibo(iyo cyabaga gisingiza ya ndatwa y’isonga yonyine) cyangwa imivunano(iyo cyabaga gisingiza za ndatwa zose yari yarahaye inshutso mu ikubitiro).

Yamaraga gusoza uwo murimo wose wo kwita inyambo, bakamuha inka y’ingororano akayicyura ikaba iye y’ishimwe.

TAGGED:Inyambo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article PL Na PSD Byiyemeje Kuzashyigikira Umukandida Wa FPR
Next Article Gisagara: Uwo Bivugwa Ko Yahoze Muri FDLR Yiteye Grenade
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Sandra Teta Yarekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

The Ben Yacuranze Gitari Na Piyano Atari Abizwiho

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Bwiza Aritegura Igitaramo Kizahura N’Isabukuru Ye Y’Amavuko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?