Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyanza: Umwana Ukekwaho Gusambanya Mugenzi We YAREKUWE By’Agateganyo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyanza: Umwana Ukekwaho Gusambanya Mugenzi We YAREKUWE By’Agateganyo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 April 2024 2:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urukiko mu Karere ka Nyanza rwanzuye  icyemezo cyo kurekura by’agateganyo umwana w’umuhungu w’imyaka 15 wari uherutse kuburana ahakana ibyo yashinjwaga byo gusambanya umwana w’imyaka itatu.

Uwo mwana ufite umwunganira mu mategeko yari aherutse kuburana asaba ko yarekurwa.

Ubwo aheruka mu rukiko yaburanye arira.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko uriya mwana w’umuhungu yasambanyije uwo mwana w’umukobwa nawe abibwira ababyeyi be.

Mu bushishozi bwarwo urukiko rwasanze ubusabe bw’uyu mwana bw’uko yaburana adafunzwe bufite ishingiro, buramurekura by’agateganyo.

Mu iburanisha riheruka, Nyina w’umwana yavuze ko umwana we yatashye amubwira ko uriya mwana w’umuhungu uregwa, yafashe icyo ubushinjacyaha bwise ‘ikinyoni’ (Igitsina), agishyira mu gitsina cy’uriya mwana w’umukobwa bikekwa ko yasambanyijwe.

Hagati ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko abaganga basanze uriya mwana w’umukobwa yarasambanyijwe kuko abaganga basanze akarindabusugi karavuyeho kose kandi afite urukomere tukiri dushya ku gitsina.

Ubushinjacyaha kandi bwasabaga ko kugira ngo hakorwe iperereza rinonosoye hanashakishwe n’ibindi bimenyetso kugira ngo ukuri kujye ahagaragara ndetse ntihabeho kubangamirwa kw’iperereza, uregwa yakomeza gufungwa by’agateganyo.

Mu cyumba cy’iburanisha uwo muhungu yaburanye yambaye imyenda y’ishuri, ishati y’umweru n’ipantalo ya kaki.

We yireguraga avuga ko atigeze asambanya uriya mwana w’umukobwa, kandi ngo ababyeyi buriya mwana bikekwa ko yasambanyijwe bagiye kwaka amafaranga Se w’uregwa arayabima, barahira ko bazafungisha umwana we.

Kubera iyi mpamvu, harakekwa ko abo babyeyi bashobora kuba barabeshyeye uwo mwana byo kwihimura ku babyeyi be.

Me Célestin Nshimiyimana wunganira uregwa mu iburanisha yavugaga ko abatangabuhamya bavugwa n’ubushinjacyaha nta n’umwe wigeze avuga ko uriya mwana w’umukobwa bamubonye asambanywa.

Yavuze ko abatangabuhamya bose bashinja nta n’umwe wigeze yumva uriya mwana ataka byibura ngo bamutabare, bityo agasaba ko ubuhamya bw’abatangabuhamya budakwiye agaciro.

Ubwo yagarukaga kuri raporo ya muganga, uwunganira uregwa yavuze ko umwana wo mu cyaro kuba yata  ‘akarangabusugi’  byaterwa n’ibintu bitandukanye birimo kuba umwana wo mu cyaro yakwikuruza ku mivovo y’insina, kuba yajya gutashya akurira ibiti n’ibindi.

Ku byerekeye raporo ya muganga nibiyikubiyemo, Me Célestin Nshimiyimana avuga  ko nta hantu handitse izina ry’uwo yunganira ngo bibe ari byo byaba itangiriro ryo kumukaho icyo cyaha.

Muri rusange ari uregwa ari umwunganizi we mu mategeko Me Celestin bombi basabaga ko uriya mwana w’umuhungu yarekurwa by’agateganyo agakurukiranwa adafunzwe.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko uwo mwana ari uw’i Nyanza, akaba yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

TAGGED:featuredUmucamanzaUmwanaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakobwa Bakinira PSG Baje Mu Rwanda Guhugura Abana
Next Article Twabwiye Abarokotse Jenoside Ko Nabo Hari Icyo Bagombaga Gutanga- Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?