Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyarugenge: Hari Abumva Ko Gutumirana Kw’Abaturanyi Ntacyo Bitwaye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Nyarugenge: Hari Abumva Ko Gutumirana Kw’Abaturanyi Ntacyo Bitwaye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 January 2021 7:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abantu 27 baherutse gufatwa na Polisi bari mu rugo rw’umuntu wari wizihije umunsi w’ivuka rye bavuze ko batumiranye bumva ko nta kibazo kirimo kuko ari abaturanyi. Iyi myumvire ihabanye n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima ya Kigali Guma mu Rugo.

Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge n’Akarere ka Gasabo kuri uyu wa Mbere tariki 25, Mutarama, 2021 yeretse abanyamakuru bariya bantu biganjemo urubyiruko.

Ivuga ko yabafashe bari mu isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo.

16 muri bo Polisi yabafatiye mu rugo rw’umuturage ruri mu Kagari ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo, abandi  11 bafatirwa mu Murenge  wa Remera, mu Kagari ka Nyabisindu Umudugudu  wa Gihogere, mu Karere ka Gasabo.

Abo  mu Karere ka Nyarugenge, bafatiwe mu ngo  ebyiri zitandukanye, urugo  rumwe rwarimo abantu 6  urundi rurimo abantu 10.

Bivugwa ko bari mu birori banywa n’inzoga.

Umwe muri bo yemeye ko  yari yatumiye abantu bane  iwe mu rugo aho abana na mugenzi we ari naho bose uko ari 6 bafatiwe.

Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu  Kagari ka Nyabisindu, Umudugudu wa Gihongere naho hafatiwe urubyiruko rw’abasore n’inkumi  11 bitabiriye ibirori bya mugenzi wabo   witwa Said.

Polisi yanditse ko nabo bafashwe basangira inzoga.

Said yemeye ko ibyo yakoze bidakwiriye.

Yagize ati  “Abenshi  bari abaturanyi banjye ariko  twari twarengeje umubare w’abantu bagomba kuba muri iyo nzu. Byongeye nta muntu wemerewe gusura undi muri iki gihe, twabirenzeho baradusura gusangira inzoga.”

Umuvugizi wungirije muri Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo avuga ko kugira ngo bariya baturage bafatwe byatewe n’amakuru yatanzwe n’abaturanyi babo.

CSP Sendahangarwa Appollo

CSP Appolo ati: “Ab’i Nyamirambo  bafashwe  mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Mutarama, 2021. N’ubwo batabisobanura ariko bariya bakobwa barimo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo kandi ibyo bintu ntabwo byemewe muri kigihe.”

Polisi ivuga ko bariya bantu icyo bahurizaho ari uko bumva ko kuba bari batumiye abaturanyi babo mu ngo zegeranye ‘nta kibazo kirimo’, bakavuga ko babifataga  nko gusurana nk’abaturanyi bisanzwe.

Ishimira abaturage cyane cyane abo muri Kigali bakora uko bashoboye kugira ngo bakurikize amabwiriza ya Guma mu Rugo, ikavuga ko bitanga icyizere ko Abanyarwanda bazahashya COVID-19

CSP Sendahangarwa yongeye gusaba abantu gusoma neza amabwiriza ari mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 18 Mutarama, abibutsa ko gusurana bitemewe.

Yavuze ko bariya  bantu bose  bacibwa amande ajyanye no kurenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kandi banipimishe iki cyorezo ku kiguzi cyabo bwite.

TAGGED:featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CHAN: Amavubi Ntari Bukinishe Bertrand Iradukunda, Yavunitse Imoso
Next Article Kamaro umukinyi wa Film yafatanywe na bagenzibe banywa inzoga barenze kumabwiriza yo kwirinda COVID_19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?