Chief Inspector of Police ( CIP) Wellars Gahonzire uvugira Polisi mu Mujyi wa Kigali yabwiye Taarifa Rwanda ko Polisi, mu masaha n’ahantu hanyuranye, yabantu 11 bakekwaho kuniga abantu bakabambura.
Abafatiwe i Nyamirambo bafatiwe hafi y’ahari irimbi ahari umuhanda abantu bacamo bataha, abo bagizi ba nabi bakaba ari ho babategeraga bakabambura.
Bafashwe hagati ya saa yine na saa tanu z’ijoro ryakeye naho abafatiwe muri Nyabugogo bafashwe hagati ya saa saba na saa munani.
Gahonzire avuga ko Polisi yari imaze igihe itakambirwa n’abaturage ko hari abantu babatega bakabambura utwabo, ibanza gukusanya amakuru neza mbere yo kubashakisha ubu ikaba yishimira ko byibura yafashemo abantu 11.
Mu Murenge wa Muhima mu Kagari ka Nyabugogo, Umudugudu w’Ubucuruzi hafatiwe abantu batanu naho i Nyamirambo hafatirwa batandatu.
Mu bafashwe umuntu mukuru muri bo afite imyaka 43 naho umuntu muto akagira imyaka 29.
Abafatiwe i Nyamirambo bafatiwe mu Nyamirambo mu Kagali ka Rugarama, Umudugudu wa Rubona.
Umwihariko mu bahafatiwe ni uko umuto muri bo ari umwana ufite imyaka 17 naho umukuru muri bo akagira imyaka 30.
Ubujura ni icyaha kiri mu bikorwa na benshi mu Rwanda.
Bukorwa mu buryo bwinshi burimo gutega abantu igico bakamburwa ibyabo, gucukura inzu, kwihesha ikintu cy’undi binyuze mu bushukanyi, ubujura bukoresha ikoranabuhanga no mu bundi buryo.
Abenshi mu babufatirwamo ni urubyiruko ruvuga ko rubiterwa no gushaka kugera ku mari rutavunitse, hakiyongeraho n’ubushomeri bwa bamwe na bamwe.
Ubutumwa CIP Wellars Gahonzire atanga bugira buti: “Polisi y’igihugu ntizihanganira umuntu uhungabanya ituze n’umudendezo by’abaturage cyane cyane abantu babategera mu nzira bakabambura ibyo bafite.”
Asaba abaturage kudatezuka k’uguha Polisi amakuru kuri abo bantu ikabakurikirana.


