Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyarugenge: Umwuzukuru Arakekwaho Kwica Nyirakuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Umwuzukuru Arakekwaho Kwica Nyirakuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 November 2024 7:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umwuzukuru wo muri uru rugo aravugwaho kwica Nyirakuru(Credit:BTN)
SHARE

Mu Mudugudu wa Gakoni, Akagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge haravugwa umukobwa ukurikiranyweho kwica Nyirakuru bapfa imitungo.

Abo mu muryangowa nyakwigendera witwaga Adela Mukantawera, batangarije itangazamakuru rya  BTN ko nta burwayi yari asanzwe afite nubwo yari ageze mu zabukuru.

Umukobwa wa Mukantawera atangaza ko  yamenye amakuru y’urupfu rwa nyina nyuma yuko mubyara we w’i Muhanga  amuhamagaye amubaza niba yaba yamenye ibyabaye.

Undi yamubajije ibyo ari byo,  amusubiza ko umukecuru bamusanze mu nzu yapfuye bagakeka ko bamwishe babanje kumuniga.

Nyuma yo kumva iyo nkuru mbi, yahise anyarukira mu rugo Nyina yabagamo ahageze asanga koko yapfuye, abajije musaza we amubwira ko nawe yabimenye ari uko yinjiye mu nzu agiye kwarura ibiryo atungurwa no kubona umukecuru aryamye hasi atagihumeka.

Ibi byago byabereye mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge

Umuhungu wa nyakwigendera wamubonye bwa mbere yapfuye yabwiye itangazamakuru ko uwo abereye umwishywa witwa Nkurikiyumukiza Elia yari kumwe na ‘mukecuru’ ariko ko noneho bamushakishije ngo bamubaze niba hari icyo yaba akeka cyaba cyamwishe baramubura bituma bakeka ko ariwe wamwishe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Yavuze ko iby’urwo rupfu yabyumvise kandi ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane byinshi kuri rwo.

Ukekwaho kwica Nyirakuru nawe yari agishakishwa.

CIP Gahonzire ati: “ Mbere na mbere ndihanganisha umuryango wa nyakwigendera. Amakuru twayamenye, nyuma yuko abaturage bayatubwiye natwe tukihutira kuhagera tugasanga aribyo koko yapfuye. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ashobora kuba yishwe anizwe”.

CIP Gahonzire yagiriye inama abaturage muri rusange ngo birinde kwishora mu makimbirane ahubwo bagane ubuyobozi igihe hari ufitanye ibibazo na mugenzi we kandi bakaba bananiwe kubyikemurira.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa ngo hamenyekane icyamwishe.

Ubwumvikane buke ku mitungo ku bashakanye n’abafitanye isano ni imwe mu mpamvu zikomeye kenshi zitera ubwicanyi hagati yabo.

Nibwo mpamvu kandi nini ikunze guteza gatanya mu bashakanye.

TAGGED:NyarugengeUmukecuruUmwuzukuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rayon Sports Yaraye Yishimiye Indi Ntsinzi
Next Article Minisitiri W’Ingabo Za Israel Yirukanywe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Huye: Abagabo Bane Bakurikiranyweho Gutema Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?