Mu Mudugudu wa Gakoni, Akagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge haravugwa umukobwa ukurikiranyweho kwica Nyirakuru bapfa imitungo.
Abo mu muryangowa nyakwigendera witwaga Adela Mukantawera, batangarije itangazamakuru rya BTN ko nta burwayi yari asanzwe afite nubwo yari ageze mu zabukuru.
Umukobwa wa Mukantawera atangaza ko yamenye amakuru y’urupfu rwa nyina nyuma yuko mubyara we w’i Muhanga amuhamagaye amubaza niba yaba yamenye ibyabaye.
Undi yamubajije ibyo ari byo, amusubiza ko umukecuru bamusanze mu nzu yapfuye bagakeka ko bamwishe babanje kumuniga.
Nyuma yo kumva iyo nkuru mbi, yahise anyarukira mu rugo Nyina yabagamo ahageze asanga koko yapfuye, abajije musaza we amubwira ko nawe yabimenye ari uko yinjiye mu nzu agiye kwarura ibiryo atungurwa no kubona umukecuru aryamye hasi atagihumeka.
Umuhungu wa nyakwigendera wamubonye bwa mbere yapfuye yabwiye itangazamakuru ko uwo abereye umwishywa witwa Nkurikiyumukiza Elia yari kumwe na ‘mukecuru’ ariko ko noneho bamushakishije ngo bamubaze niba hari icyo yaba akeka cyaba cyamwishe baramubura bituma bakeka ko ariwe wamwishe.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.
Yavuze ko iby’urwo rupfu yabyumvise kandi ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane byinshi kuri rwo.
Ukekwaho kwica Nyirakuru nawe yari agishakishwa.
CIP Gahonzire ati: “ Mbere na mbere ndihanganisha umuryango wa nyakwigendera. Amakuru twayamenye, nyuma yuko abaturage bayatubwiye natwe tukihutira kuhagera tugasanga aribyo koko yapfuye. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ashobora kuba yishwe anizwe”.
CIP Gahonzire yagiriye inama abaturage muri rusange ngo birinde kwishora mu makimbirane ahubwo bagane ubuyobozi igihe hari ufitanye ibibazo na mugenzi we kandi bakaba bananiwe kubyikemurira.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa ngo hamenyekane icyamwishe.
Ubwumvikane buke ku mitungo ku bashakanye n’abafitanye isano ni imwe mu mpamvu zikomeye kenshi zitera ubwicanyi hagati yabo.
Nibwo mpamvu kandi nini ikunze guteza gatanya mu bashakanye.