Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyaxo Yazanye Urwenya Mu Gihe u Rwanda Ruri Mu Cyunamo Kubera Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Nyaxo Yazanye Urwenya Mu Gihe u Rwanda Ruri Mu Cyunamo Kubera Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 April 2025 9:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Nyaxo
SHARE

Icyamamare mu gutera urwenya wamamaye ku izina rya Nyaxo ariko ubundi witwa Olivier Kanyabugande yaraye akoresheje ikiganiro cyacagaho ako kanya cy’urwenya yacishije kuri TikTok kitajyanye n’igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rurimo.

Mu gihe icyo kiganiro cyahitaga, hari abamusabye kugihagarika kuko cyari giciyeho mu gihe kidakwiye abima amatwi.

Icyakora aho akirangirije, yihutiye kujya ku mbuga ze, asaba imbabazi abamukurikira n’Abanyarwanda muri rusange.

Mu kiganiro cye yari ayoboye agihuriyeho n’urubyiruko rumukurikira, bateye urwenya biratinda!

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ubwo yasabaga imbabazi yagize ati:  “Aka kanya nje hano gusaba imbabazi abantu mwese mwari munkurikiye kuri live nakoze ku wa 11 Mata 2025 saa tatu z’ijoro, kuri Tik Tok aho njye na bagenzi banjye twari kumwe tuvuga ibintu bitajyanye n’ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Nyaxo avuga ko yigaye kuko ibyo gutera urwenya ntaho bihuriye n’ibihe Abanyarwanda barimo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, akasegura kuwo ariwe wese byaba byakomerekeje.

RIB yatangaje ko hagiye gusesengurwa ibyaraye bibaye hanyuma hakazagira igikorwa nyuma.

Urwenya rwa Nyaxo rwaje mu ijoro abantu bari bamaze umwanya muto bavuye kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro ahashyinguwe imibiri irenga 100,000.

TAGGED:JenosideKwibukaNyaxoRIBUrwenya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mukantaganzwa Yongeye Kugaruka Ku Ruhare Gacaca Yagize Mu Kunga Abanyarwanda
Next Article Nyamasheke: Amafaranga Yagurishije Ingurube Yahiriye Mu Nzu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbutabera

Kigali: Mu Minsi 10 Polisi Imaze Gufata Ibilo 50 By’Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?