Muri Haiti , agahinda ni kose kubera urupfu rw’abantu 1,297 bamaze kwicwa n’umutingito wabaye kuri iki Cyumweru tariki 15, Kanama 2021. Ni ibyago bije byiyongera ku rupfu rw’Umukuru wa kiriya gihugu wapfuye arashwe n’abantu bamusanze iwe.
Nyuma y’umutingito waraye ubaye muri kiriya gihugu cy’ikirwa kiri mu Nyanja ya Atlantic, ibihugu bituranye nacyo biri gukora uko bishoboye ngo bitabare.
Ubutabazi buri gukorwa ngo harebwe niba hari abantu batabarwa bagakurwa hejuru y’ibinonko n’inkuta zabagwiriye.
Igiteye inkecye ni uko hari ubwoba bw’uko uriya mutingito ushobora gukurikirwa n’umwuzure witwa Tsunami ndetse n’umuyaga ufite ingufu uteganyijwe mu gace Haiti iherereyemo.
Kugeza ubu kandi abantu 5,700 nibo babaruwe ko bakomeretse.
Inzu zo guturamo n’amaduka nabyo byasenyutse.
Umutingito waraye ubaye muri kiriya gihugu wari ufite ubukana bungana na 7.2 ku gipimo cya Richter.
Iki ni igipimo gifite ubukana kuko uherutse kuba mu Rwanda no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ugasiga usenye byinshi wari ufite ubukana bungana na 5.1.
Tugarutse ku kaga Haiti yahuye nako, ntitwabura kwibutsa ko Perezida wayo Jovenel Moïse yishwe mu kwezi gushize arashwe n’abantu bamusanze iwe.
Hari abantu bafashwe nyuma y’aho bakurikiranyweho uruhare mu iyicwa rye barimo abo muri Colombia.
Abaturage ba Haiti baraye hanze banga ko baza kugwirwa n’inzu kandi babikora barayobowe ko hari imvura nyinshi iteganyijwe mu kirere cy’igihugu cyabo.
Abakora mu nzego z’ubuzima bafite impungenge ko hari indwara ziterwa no gukoresha amazi mabi zishobora kwaduka mu baturage.
Hari incubi kandi yiswe Grace iteganyijwe kuza guca muri kiriya gihugu nk’uko Times Live yabitangaje.
Icyo tuzi kuri uyu mutingito kugeza ubu:
Watangiye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 14, Kanama, 2021 utangira ufite ubukana bucye.
Mu buryo bwihuse wahise wongera ingufu. Watangiye mu bilometero 10 mu bujyakuzimu, mu gace kitwa Saint-Louis du Sud.
Abantu bashobora kugerwaho n’ingaruka z’uyu mutingito ni abatuye hagati ya Kilometero 15 na Kilometero 50 uturutse aho umutingito watangiriye( bahita Epicenter mu Cyongereza).
Ni agace gatuwe n’abaturage bari hagati ya 234,222 n’abaturage 996, 458 uko ugenda witarura aho umutingito watangiriye.