Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyuma Yo Gupfusha Perezida, Haiti Yasonzwe N’Umutingito
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibiza Kamere

Nyuma Yo Gupfusha Perezida, Haiti Yasonzwe N’Umutingito

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 August 2021 11:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Haiti , agahinda ni kose kubera urupfu rw’abantu 1,297 bamaze kwicwa n’umutingito wabaye kuri iki Cyumweru tariki 15, Kanama 2021. Ni ibyago bije byiyongera ku rupfu rw’Umukuru wa kiriya gihugu wapfuye arashwe n’abantu bamusanze iwe.

Nyuma y’umutingito waraye ubaye muri kiriya gihugu cy’ikirwa kiri mu Nyanja ya Atlantic, ibihugu bituranye nacyo biri gukora uko bishoboye ngo bitabare.

Ubutabazi buri gukorwa ngo harebwe niba hari abantu batabarwa bagakurwa hejuru y’ibinonko n’inkuta zabagwiriye.

Igiteye inkecye ni uko hari ubwoba bw’uko uriya mutingito ushobora gukurikirwa n’umwuzure witwa Tsunami ndetse n’umuyaga ufite ingufu uteganyijwe mu gace Haiti iherereyemo.

Kugeza ubu kandi abantu 5,700 nibo babaruwe ko bakomeretse.

Inzu zo guturamo n’amaduka nabyo byasenyutse.

Umutingito waraye ubaye muri kiriya gihugu wari ufite ubukana bungana na 7.2 ku gipimo cya Richter.

Iki ni igipimo gifite ubukana kuko uherutse kuba mu Rwanda no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ugasiga usenye byinshi wari ufite ubukana bungana na 5.1.

Tugarutse ku kaga  Haiti yahuye nako, ntitwabura kwibutsa ko Perezida wayo Jovenel Moïse yishwe mu kwezi gushize arashwe n’abantu bamusanze iwe.

Hari abantu bafashwe nyuma y’aho bakurikiranyweho uruhare mu iyicwa rye barimo abo muri Colombia.

Abaturage ba Haiti baraye hanze banga ko baza kugwirwa n’inzu kandi babikora barayobowe ko hari imvura nyinshi iteganyijwe mu kirere cy’igihugu cyabo.

Abakora mu nzego z’ubuzima bafite impungenge ko hari indwara ziterwa no gukoresha amazi mabi zishobora kwaduka mu baturage.

Hari incubi kandi yiswe Grace iteganyijwe kuza guca muri kiriya gihugu nk’uko Times Live yabitangaje.

Icyo tuzi kuri uyu mutingito kugeza ubu:

Watangiye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 14, Kanama, 2021 utangira ufite ubukana bucye.

Mu buryo bwihuse wahise wongera ingufu.  Watangiye mu bilometero 10 mu bujyakuzimu, mu gace kitwa Saint-Louis du Sud.

Abantu bashobora kugerwaho n’ingaruka z’uyu mutingito ni abatuye hagati ya Kilometero 15 na Kilometero 50 uturutse aho umutingito watangiriye( bahita Epicenter mu Cyongereza).

Imibare yerekana mu ncamake uko ibyo uyu mutingito wasize ukoreye Haiti

Ni agace gatuwe n’abaturage bari hagati ya 234,222 n’abaturage 996, 458 uko ugenda witarura aho umutingito watangiriye.

TAGGED:featuredHaitiUmutingito
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Zidasanzwe Z’Amerika Muri Congo-Kinshasa Kurwanya Iterabwoba
Next Article Gare Ya Nyabugogo Igiye Kuvugururwa, Kagame Yabivuze Mu 2017
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Thailand Ipfa Iki Na Cambodia?

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

You Might Also Like

Imikino

Amakipe Yaturutse Muri Sudan Ari Kwitwara Neza Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwanda Bumve Ko Batekanye- ACP Rutikanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?