Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ofisiye Ba RDF Basuye Ingoro Yo Kubohora u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Ofisiye Ba RDF Basuye Ingoro Yo Kubohora u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 February 2025 8:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Basuye ingoro y'amateka yo kubohora u Rwanda
SHARE

Itsinda rya ba ofisiye bato mu ngabo z’u Rwanda ryasuye ingoro y’amateka yo kubohora u Rwanda iri ku Nteko Ishinga amategeko basobanurirwa uko bakuru babo bitanze ngo batabare Abatutsi bahigwaga bukware kandi babohore u Rwanda.

Nyuma yo gusura iyo ngoro, bakomereje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, ruruhukiyemo imibiri 250,000 yabo yahitanye mu cyahoze ari Perefegitura y’Umujyi wa Kigali.

Bose uko ari 75 basobanuriwe uko umuhati wo kubohora u Rwanda wari ngombwa n’uburyo wageze ku musaruro.

Ni umuhati wari uw’ingabo zitwaga  Rwanda Patriotic Army (RPA) zari ziyobowe na Paul Kagame wari umugaba wazo, ubu ni Perezida wa Repubulika.

Abasirikare bitabiriye ruriya rugendoshuri basanzwe biga mu ishuri ryitwa RDF Middle-Level Commanders Training riri i  Gacurabwenge mu Karere ka  Kamonyi.

Lt Col Richard Ndakaza uriyobora avuga ko abo basirikare bazanywe gusura ziriya nyubako ngo basobanurirwe amateka zerekana arimo no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bashyize indabo ku mva iruhukiymo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ndakaza avuga ko kwiga amateka ari ingenzi mu kwirinda ko ibibi byayabayemo bisubira.

Undi musirikare wigisha muri ririya shuri witwa Lt Col Narcisse Rwamamara yemeza ruriya rugendo shuri ari uburyo bwiza bwo gufasha abanyeshuri kumenya uruhare nyarwo abasirikare bahoze muri RPA bagize mu kubohora u Rwanda no kuruteza imbere.

Abiga mu ishuri riri i Gacurabwenge ni abasirikare bavuye mu bigo no mu nzego zitandukanye za RDF hiryo no hino mu Rwanda.

TAGGED:IngaboJenosideKubohoraRDF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ese Tshisekedi Aremera Ibyo Yasabwe Byo Kuganira Na M23?
Next Article Sam Nujoma Wayoboye Namibia Bwa Mbere Yatabarutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?