Umushumba wa Kiliziya Gatulika ubwo yarangizaga Misa yo kuri iki Cyumweru, yasabye amahanga gushyigikira umugambi w’amahoro wateguwe na Amerika wo guhuza Hamas na Israel.
Yavuze ko umubabaro abaturage bo muri Gaza batewe nayo urenze urugero.
Vatican News yasubiyemo ibyo Papa yavuze irandika iti : “Abantu bo muri Gaza bararushye, bakeneye kuruhuka. Nubwo bananiwe, abahohotera Abayahudi nabo ni abo kwamaganwa.”
Yasabye amahanga gutanga umusanzu ushoboka ngo ayo mahoro agerweho.
Papa avuga ko afite ikizere ko ayo mahoro azagerwaho kandi akazaba arambye.
Ubu byifashe gute?
Kuri uyu wa Mbere tariki 06, Ukwakira, 2025 nibwo hateganyijwe ko i Cairo mu Misiri hari bubere ibiganiro bya nyuma bizatuma Hamas na Israel bemeranya ku mahoro yateguwe na Guverinoma ya Washington.
Ingingo ikomeye kugeza ubu ni iyo kwemeza Hamas kubisinya kuko Israel yo yarangije kubyemera.
The New York Times kuri uyu wa Gatandatu yanditse ko hari umuyobozi wa Hamas wayibwiye ko badashaka gusinya ku nyandiko mu buryo busa n’ubwo bahatiwe.
Icyakora, ushingiye kubyo Amerika ivuga, Hamas nitemera ibyo isabwa byose bizayikururira akaga.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio asanga bizaba ngombwa kuri uyu mutwe w’abarwanyi ko usinya iriya nyandiko kandi bigakorwa mu ntangiriro z’Icyumweru gitaha.
Mu Ukwakira, 2023 nibwo intambara hagati ya Hamas na Israel yatangiye.
Israel yayitangije igamije kwihorora kuri Hamas yari imaze kuyirasaho ikayicira abaturage 1200 abandi 250 ibatwara bunyago.
Muri aba harimo abapfiriye mu bunyage.