Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Papa Arasaba Ko Umugambi W’Amahoro Wo Guhuza Hamas Na Israel Ugerwaho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Papa Arasaba Ko Umugambi W’Amahoro Wo Guhuza Hamas Na Israel Ugerwaho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 October 2025 4:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ubwo yarangizaga Misa yo kuri iki Cyumweru,  yasabye amahanga gushyigikira umugambi w’amahoro wateguwe na Amerika wo guhuza Hamas na Israel.

Yavuze ko umubabaro abaturage bo muri Gaza batewe nayo urenze urugero.

Vatican News yasubiyemo ibyo Papa yavuze irandika iti : “Abantu bo muri Gaza bararushye, bakeneye kuruhuka. Nubwo bananiwe, abahohotera Abayahudi nabo ni abo kwamaganwa.”

Yasabye amahanga gutanga umusanzu ushoboka ngo ayo mahoro agerweho.

Papa avuga ko afite ikizere ko ayo mahoro azagerwaho kandi akazaba arambye.

Ubu byifashe gute?

Kuri uyu wa Mbere tariki 06, Ukwakira, 2025 nibwo hateganyijwe ko i Cairo mu Misiri hari bubere ibiganiro bya nyuma bizatuma Hamas na Israel bemeranya ku mahoro yateguwe na Guverinoma ya Washington.

Ingingo ikomeye kugeza ubu ni iyo kwemeza Hamas kubisinya kuko Israel yo yarangije kubyemera.

The New York Times kuri uyu wa Gatandatu yanditse ko hari umuyobozi wa Hamas wayibwiye ko badashaka gusinya ku nyandiko mu buryo busa n’ubwo bahatiwe.

Icyakora, ushingiye kubyo Amerika ivuga, Hamas nitemera ibyo isabwa byose bizayikururira akaga.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio asanga bizaba ngombwa kuri uyu mutwe w’abarwanyi ko usinya iriya nyandiko kandi bigakorwa mu ntangiriro z’Icyumweru gitaha.

Mu Ukwakira, 2023 nibwo intambara hagati ya Hamas na Israel yatangiye.

Israel yayitangije igamije kwihorora kuri Hamas yari imaze kuyirasaho ikayicira abaturage 1200 abandi 250 ibatwara bunyago.

Muri aba harimo abapfiriye mu bunyage.

TAGGED:AmerikafeaturedHamasIntambaraPapa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi
Next Article Urubyiruko Rw’Abanyarwanda Bo Muri Afurika Y’Epfo Ruri Mu Rwanda Kureba Ibiruranga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?