Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Francis yavuze ko abagabo bakubita abagore babo baba bakoze igikorwa cya Satani.
Francis yavuze ko kuri we iyo umugabo akubise umugore we kandi azi neza ko nta mbaraga banganya, ntaho aba atandukaniye na Satani ishuka abantu kandi izi neza ko ari abanyantege nke.
Ati: “ Birababaje cyane, ni ibintu bitagombye kubaho.”
Umushumba wa Kiliziya Gatulika yabivugiye mu kiganiro yaraye ahaye imwe muri radio zo mu Butaliyani yitwa TG5.
Yari ari kumwe n’abagore batatu n’umugabo umwe bari baje ngo baganire.
Yagize ati: “ Umubare w’abagore bakubitwa ni munini cyane.”
Yabivuze ubwo yasubizaga ikibazo cy’umugore wari umubajiije uko abona ihohotera rikorerwa mu ngo.
Iki kibazo yakibajijwe na Giovanna nawe wemeza ko ahohoterwa iwe.
Uyu mugore yabwiye Papa n’abandi bari bamuteze amatwi ko nyuma yo guhohoterwa kenshi, byaje kuba ngombwa ko ava muri ruriya rugo, ajya kwibana asiga uwo bashakanye.
Ubu abana n’abana bane, agomba kwitaho.
Papa Francis akunze kwamagana abagabo bahohotera abagore babo, cyane cyane muri ibi bihe isi n’u Butaliyani by’umwihariko biri mu bibazo byakururiwe na COVID-19.
Polisi y’u Butaliyani ivuga ko ku munsi abagore 90 bakorerwa ihohoterwa.
62% by’uru rugomo ruba ari ihohoterwa rikorewe mu rugo.
Umushumba wa Kiliziya gatulika ku isi yasabye abagore bakorerwa ihohoterwa kumva ko bafite agaciro, ko ntawe ukwiye gutuma bumva ko bagataye ngo bihebe.